15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Itorero ry’i Roma ryagurishaga ubuntu bw’Imana. “Ameza y’abavunjaga” 83 yahoraga

ateguwe iruhande rwa za alitari zaryo kandi ahazengurutse hose humvikanaga urusaku

rw’abagura n’abagurisha. Kubwo gushaka gukusanya umutungo kugira ngo i Roma hubakwe

Kiriziya ya Mutagatifu Petero, Papa yatanze uburenganzira bwo kugurisha imbabazi z’ibyaha

ku mugaragaro. Ingoro yo gusengeramo Imana yagombaga kubakwa n’ibiguzi by’imbabazi

z’icyaha- ibuye nsanganyarukuta ryashinzwe hakoreshejwe ibiguzi byo gukiranirwa!

Nyamara ubwo buryo bwakoreshejwe kugira ngo Roma ihabwe isumbwe, bwahungabanyije

cyane imbaraga zayo no gukomera kwayo. Ubwo buryo nibwo bwateye abarwanyaga

ubutware bwa papa guhaguruka biyemeje kandi bagamije insinzi, ndetse bishoza urugamba

rwanyeganyeje intebe y’ubwami bwa papa ndetse n’ikamba ryo ku mutwe we.

Uwatoranyirijwe kuyobora igurishwa ry’imbabazi z’ibyaha mu Budage ni uwitwa Tetzel.

Yahamwaga n’ibyaha bikomeye cyane yari yarakoreye abantu ndetse n’amategeko y’Imana.

Ariko kuko yari yarabashije gusimbuka igihano cy’ibyo byaha bye, yaje gukoreshwa mu

gushyira mu bikorwa imishinga igamije inyungu kandi itagira ikindi yitaho ya Papa.

Yavugaga ashize amanga maze akabasubiriramo ibinyoma kandi akavuga imigani mihimbano

itangaje kugira ngo ajijishe abantu badasonukiwe n’abatwarwa badasesenguye. Iyo abo bantu

bajya kugira Ijambo ry’Imana, ntibajyaga gushukwa bene ako kageni. Ariko bari baranyazwe

Bibiliya kugira ngo bagume mu maboko y’ubutegetsi bwa Papa, no kugira ngo ubutware

ndetse n’ubutunzi bw’ubwo butegetsi bigwire. 84

Igihe Tetzel yinjiraga mu mujyi, hari intumwa yamubanzirizaga ikagenda ivuga iti:

“Ubuntu bw’Imana n’ubw’umubyeyi uzira inenge buri ku marembo yanyu.” 85

Bityo rubanda rwakiraga uwo watukaga Imana agafatwa nk’aho ari Imana ubwayo

ibasanze imanutse iva mu ijuru. Ubwo bucuruzi bubi bwakorerwaga mu rusengero, kandi

Tetzel akazamuka ku ruhimbi (aritari), maze akamamaza impapuro zihesha imbabazi z’ibyaha

(indurugensiya) nk’impano y’agatangaza itangwa n’Imana. Yavugaga ko kubw’ibyo

byemezo bihesha imbabazi yatangaga, ibyaha byose uwaguraga icyo cyemezo yari kuzifuza

gukora nyuma y’aho yari kuzabibabarirwa kandi ko no “kwicuza atari ngombwa kubera icyo

cyemezo.” 86

Ikirenze ibyo, yemezaga abamuteze amatwi ko icyemezo cy’imbabazi z’ibyaha

(indurugensiya) kidafite ububasha bwo gukiza abazima gusa ahubwo n’abapfuye; kandi ko

iyo amafaranga ageze mu ndiba y’isandugu ye, umwuka w’ubugingo bw’uwo muntu uguriwe

imbabazi uhita uva muri purigatori maze ukajya mu ijuru. 87

Igihe Simoni Magus wari umupfumu yasabaga intumwa kumugurisha ububasha bwo

gukora ibitangaza, Petero yaramusubije ati: “Pfana ifeza yawe, kuko wagize ngo impano

y’Imana iboneshwa ifeza.” 88 Nyamara abantu uduhumbagiza bakiranaga ibyishimo byinshi

ibyo Tetzel yabararikiraga kugura. Izahabu n’ifeza byisukiranyije mu bubiko bwe. Agakiza

kagombaga kugurwa amafaranga kabonekaga mu buryo bworoshye cyane kuruta agasaba

kwihana, kwizera ndetse no guharanira kurwanya no gutsinda icyaha.

87

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!