15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

yashoboraga kujya kuryama yuzuye agahinda mu mutima, akareba ahazaza hijimye ahinda

umushyitsi ndetse agahorana ubwoba atewe no gutekereza ko Imana ari umucamanza

w’intavumera, utagira impuhwe n’umugome ukaze aho kuba Umubyeyi w’umunyebambe wo

mu ijuru.

Nyamara muri uko gucibwa intege n’ibintu byinshi kandi bikomeye, Luteri yakomeje

guhatana ngo agere ku rugero rwo hejuru rw’imico iboneye n’ubuhanga buhanitse umutima

we wari urangamiye. Yari afite inyota yo kumenya kandi intekerezo ze zidakebakeba

zamuteye kwifuza ibikomeye kandi by’ingirakamaro mu mwanya wo gushaka ibigaragarira

amaso kandi bitimbitse.

Ubwo yari amaze imyaka cumi n’umunani y’ubukuru, yinjiye muri kaminuza y’i Erfurt,

imibereho ye irushaho kuba myiza kandi noneho akabona ahazaza he ari heza kurusha mu

buto bwe. Kubera gucunga neza umutungo wabo no gukora cyane, ababyeyi be bari baragize

ubushobozi bityo babasha kumuha ubufasha akeneye bwose. Byongeye kandi kugira incuti

nziza byari byaragabanyije ibikomere yatewe n’ubuzima bubi yagize mu myigire ye ya mbere

y’icyo gihe. Yitangiye kwiga cyane iby’abanditsi b’ibirangirire, agaha agaciro ibitekerezo

byabo bihanitse kandi ubwenge bw’abahanga nawe abugira ubwe. Kugira ubwenge buzi

gufata, imitekerereze myiza, ubushobozi bukomeye bwo gusesengura ndetse no kwiga

adacogora bidatinze byatumye aba umunyeshuri wo ku rwego rwa mbere muri bagenzi be.

Ikinyabupfura yaboneye mu ishuri cyakujije ubushobozi bwe gushyira mu gaciro kandi

bizamura imikorere y’intekerezo ze n’imyumvire myiza byamuteguriraga intambara

azarwana mu buzima bwe.

Gutinya Imana byabaga mu mutima wa Luteri, bikamubashisha ku gukomera ku

kutadohoka ku migambi kwe kandi bikamutera kwicisha bugufi kwimbitse imbere y’Imana.

Yahoraga yumva yishingikirije ku bufasha mvajuru, kandi ntiyigeraga yibagirwa gutangira

umunsi adasenze. Uko umutima we wateraga niko yasabaga kuyoborwa no kunganirwa

n’Imana. Akenshi yaravugaga ati: “Gusenga neza bifite agaciro karuta kimwe cya kabiri cyo

kwiga.” 74 Umunsi umwe ubwo yarebaga ibitabo byo mu nzu y’isomero, Luteri yaje kubona

Bibiliya yanditswe mu Kiratini. Ntabwo yari yarigeze kubona igitabo nk’icyo. Nta nubwo

yari azi ko kinabaho. Yari yarumvise ibice by’Ubutumwa bwiza n’Inzandiko byasomerwaga

abantu mu materaniro yo gusenga bityo akibwira ko ibyo bice ari Bibiliya yuzuye. Ubwo

noneho nibwo bwari ubwa mbere abona Ijambo ry’Imana ryose. Yabumbuye izo mpapuro

zera afite ubwoba buvanze no gutangara cyane; yisomeye amagambo y’ubugingo

abishishikariye, umutima utera cyane, akageza aho agatururukwa maze akavuga ati: “Yo!

Icyampa Imana ikampa igitabo nk’iki kikaba icyanjye bwite!” 75

Abamarayika bo mu ijuru bari bamuri iruhande, kandi umucyo uvuye ku ntebe y’ubwami

y’Imana wahishuriye intekerezo ze ubutunzi bw’ukuri. Yari yaragiye atinya gucumura ku

Mana, ariko ubwo bwo gusobanukirwa byimbitse n’uko ateye nk’umunyabyaha byarushijeho

kumuhangayikisha kuruta uko byamubagaho mbere hose.

83

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!