15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Nk’uko byagendekeye abavandimwe babo bababanjirije, kugirana amasezerano na Roma

byari byarinjije ibinyoma byayo, bityo ibyo bituma abayobotse ukwizera kwa mbere bari

barishyize hamwe ubwabo maze bakora itorero ryihariye, bafata izina rivuga ngo,

“Abavandimwe Bashyize hamwe.” Icyo gikorwa cyabakururiye imivumo iturutse mu bantu

b’ingeri zose. Nubwo byagenze bityo, bakomeje gushikama ntibanyeganyezwa. Byabaye

ngombwa ko bahungira mu mashyamba no mu buvumo, ariko bagakomeza kujya baterana

kugira ngo basome Ijambo ry’Imana ndetse bagafatanya kuyiramya.

Biturutse ku ntumwa boherezaga mu bihugu bitandukanye mu ibanga, baje kumenya ko

hirya no hino hari “abemera ukuri batatanye bugarijwe n’itotezwa nkabo, bamwe bari muri

uyu mujyi abandi mu wundi; bamenya kandi ko hagati mu misozi ya Alpe hari itorero rya

kera rikigendera ku rufatiro rw’Ibyanditswe kandi rirwanya ukwangirika kw’itorero ry’i

Roma riyoboka ibigirwamana.” 70 Aya makuru yakiranwe ibyishimo byinshi kandi hatangira

uburyo bwo koherezanya amakuru hagati yabo n’Abakristo b’Abawalidense.

Abakristo b’i Boheme bashikamye ku butumwa bwiza, bihangana mu ijoro ryo gutotezwa

bari barimo, kandi mu isaha y’umwijima w’icuraburindi bakomezaga guhanga amaso yabo

imuhero nk’abantu bategereje ko bucya. “Kubaho kwabo kwari kuri mu minsi mibi, ariko

...bibukaga amagambo yabanje kuvugwa na Huse kandi agasubirwamo na Jerome ko mbere

y’uko umuseke utambika hagomba gushira ikinyejana. Ku bayoboke ba Huse, ayo magambo

yababereye nk’icyo amagambo ya Yozefu yamariye urubyaro rwa Yakobo ubwo bari bari mu

Misiri maze akavuga ati: ‘Ngiye gupfa: ariko Imana ntizabura kubagenderera, ikabakura muri

iki gihugu.’” 71 Imyaka iheruka y’ikinyejana cya cumi na gatanu yaranzwe no kwiyongera

nyako ariko kwagendaga buhoro kw’amatorero y’‘Abavandimwe bashyize hamwe.’ Nubwo

bataburaga kugirirwa nabi, ntibyababujije kwishimira kumva baruhutse. Mu itangira

ry’ikinyejana cya cumi na gatandatu, amatorero yabo yageraga kuri magana abiri mu mujyi

wa Boheme no muri Moravia.” 72

“Uko ni ko umubare munini w’abarokotse kwicwa batwitswe cyangwa kwicishwa inkota

babashije kubona umuseke wa wa munsi Huse yari yaravuze.” 73

81

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!