15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

udafite igihunga, kongereza umuriro imbere yanjye. Iyaba nagize ubwoba ntabwo mba ndi

aha.”

Amagambo aheruka yavuze ubwo ibirimi by’umuriro byazamukaga bimutwika yari

isengesho. Yatatse agira ati: “Mwami, Data Ushoborabyose, ngirira impuhwe kandi

umbabarire ibyaha byanjye; kuko uzi neza ko nakunze ukuri kwawe ibihe byose.” 67 Ijwi rye

ryaracwekereye, ariko iminwa ye ikomeza kunyeganyega asenga. Ubwo umuriro wari umaze

kumukongora, ivu ry’uwo muziranenge n’ubutaka ryari ririho byararundanyijwe, maze

rijugunywa mu ruzi rwa Rhine nk’uko irya Huse ryagenjwe.

Uko ni ko abatwaramucyo b’indahemuka ku Mana bapfuye. Ariko umucyo w’ukuri

babwirije (umucyo w’urugero rw’ubutwari bwabo) ntiwashoboraga kuzimywa. Nk’uko

abantu batashoboraga kubuza izuba gukomeza urugendo rwaryo, ni nako batashoboraga

guhagarika umuseke wari utambitse ku isi uwo munsi.

Iyicwa rya Huse ryari ryarakongeje uburakari no gukangarana mu mujyi wa Boheme.

Abatuye igihugu bose bari barabonye ko yazize ubugambanyi bw’abapadiri ndetse

n’uburiganya bw’umwami w’abami. Yari azwi ho kuba yarabaye umwigisha w’ukuri

w’indahemuka, kandi inama yari yaramuciriye urwo gupfa yashinjwaga icyaha cy’ubwicanyi.

Noneho inyigisho ze zarushijeho gukundwa kuruta mbere.

Papa yari yarategetse ko inyandiko za Wycliffe zitwikwa. Nyamara izari zararokotse iryo

twikwa noneho zakuwe aho zari zarahishwe maze zigirwa hamwe na Bibiliya cyangwa ibice

bimwe byayo, bitewe n’uko abantu babashaga kubibona. Muri ubwo buryo, abantu benshi

bayobowe mu kwemera ukuri kuvuguruwe.

Abishe Huse ntibumvaga bafite amahoro kuko batifuzaga ko umurimo we ugera ku nsinzi.

Papa n’umwami w’abami bunze ubumwe ngo barimbure itsinda ry’abayoboke be. Ingabo za

Sigismond zoherejwe gutera i Boheme.

Ariko umurengezi yarahagurutse. Ziska wategekaga i Boheme kandi akaba yari umwe mu

basirikari bakuru b’intwali mu gihe cye, yaje kuba impumyi nyuma y’igihe gito intambara

itangiye. Kubwo kwiringira gufashwa n’Imana no kuzirikana ubutungane bw’inzira bari

barayobotse, abo baturage b’i Boheme bashoboye kwihagararaho batsinda ingabo zikomeye

cyane zabateraga. Incuro nyinshi Umwami w’abami yagiye agerageza kohereza izindi ngabo

i Boheme ariko zigatsindwa ku buryo bukojeje isoni. Abayoboke ba Huse ntibatinyaga urupfu

kandi nta cyajyaga kubahangara. Hashize imyaka mike intambara itangiye, intwari Ziska

yarapfuye ariko aza gusimburwa na Procopius wari umusirikari mukuru w’umuhanga kandi

w’intwari nka Ziska, ndetse hari bimwe yamurushaga.

Abanzi b’abaturage b’i Boheme bamenye ko wa musirikare w’intwari wari warabaye

impumyi yapfuye, bibwira ko babonye akito ko gukora ibyari byarabananiye. Noneho Papa

yatangije urugamba rwo kurimbura abayoboke ba Huse, maze nanone ingabo nyinshi zongera

gutera i Boheme; ariko zigezeyo ziratsindwa bikomeye. Hongeye gutegekwa ko ikindi gitero

78

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!