15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

baranyeganyeje inyigisho z’itorero, ahubwo kubera ko bashyize ku mugaragaro kandi

bakamagana amahano yakorwaga n’abayobozi bakuru b’idini ari yo gukunda iby’isi

by’imburamumaro, ubwibone bwabo, ndetse n’ingeso mbi zose z’abayobozi bakuru mu idini

n’abapadiri. Nanjye ntekereza kandi mpamya nka bo ibyo bahamije ndetse bidashobora

guhakanwa.”

Bahise bamuca mu ijambo maze abayobozi bakuru b’idini bari bazabiranyijwe

n’uburakari bwinshi baravuga bati: “Mbese hari ikindi gihamya dukeneye? Twiboneye

n’amaso yacu umuhakanyi uruta abandi!”

Adatewe ubwoba no kumukangara, Jerome yaravuze ati: “Mwibwira ko ntinya gupfa?

Mumaze umwaka wose mumfungiye mu kasho gateye ubwoba kurusha urupfu ubwarwo.

Mwankoreye ubugome bukomeye cyane kurusha ubukorerwa Umunyaturukiya, Umuyahudi

cyangwa umupagani, kandi umubiri wanjye wakuwe ku magufa ndi muzima. Nyamara

sinigera nivovota kubera ko amaganya adakwiriye ku muntu ufite umutima kandi ubabwamo

na Mwuka, ariko nta kindi mbasha kugaragaza uretse gutangazwa n’ubugome bwa

kinyamaswa nk’ubu bugiriwe Umukristo.” 65

Uburakari bukaze bwongeye kubazabiranya maze Jerome ahita ajyanwa muri gereza.

Nyamara muri iryo teraniro harimo abantu bamwe bari bakozwe ku mutima n’amagambo ya

Yoramu kandi bashakaga kumukiza. Yasurwaga n’abakomeye benshi bo mu itorero maze

bakamwingingira kumvira abagize urukiko. Bamusezeraniraga ibintu byiza cyane azahabwa

nk’ingororano aramutse aretse kurwanya Roma. Ariko nk’uko Umukiza we yabigenje ubwo

yasezeranirwaga icyubahiro cy’isi, Yoramu yakomeje gushikama.

Jerome yaravuze ati: “Ngaho nimunyemeze mushingiye mu Byanditswe Byera maze

munyereke ko ndi mu makosa, na njye ndayareka.”

Umwe mu bamuhataga ibibazo yaravuze ati: “Ibyanditswe Byera! Mbese birahagije

kugira ngo bicire umuntu urubanza? Ni nde ubasha kubisobanukirwa kandi itorero

ryarabisobanuye?”

Jerome yarasubije ati: “Mbese imigenzo y’abantu ni yo ikwiye kwizerwa kurusha

ubutumwa bwiza bw’Umukiza wacu? Ntabwo Pawulo yararikiye abo yandikiye kumvira

imigenzo y’abantu, ahubwo yaravuze ati, ‘Murondore mu Byanditswe’”.

Wa muntu yasubije Jerome ati: “Umuhakanyi! Nicujije kuba namaze igihe kirekire

nkwinginga. Ndabona ukoreshwa n’umubi.” 66

Nyuma y’igihe gito, Jerome yaciriwe urwo gupfa. Yarashorewe ajyanwa kwicirwa aho

Yohani Huse yatangiye ubuzima bwe. Ubwo yajyanwaga, yagiye aririmba, mu maso he

harabagirana ibyishimo n’amahoro. Yari ahanze amaso ye kuri Kristo, kandi ku bwe urupfu

ntirwari rukimuteye ubwoba. Igihe uwagombaga kumutwika yazaga inyuma ye agiye

gukongeza umuriro, Yoramu waziraga kwizera kwe yamubwije ijwi rirenga ati: “Ngwino

77

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!