15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

mwanga kuntega amatwi! ....Niba mu by’ukuri muri abanyabwenge kandi mukaba muri

umucyo w’isi, mwitonde mutica ubutabera. Naho jye ndi umuntu upfa woroheje, ubuzima

bwanjye bufite agaciro gake; kandi iyo mbinginga ngo mwe guca urwa kibera, simbivuga

cyane ku bwanjye nko ku bwanyu.” 62

Amaherezo icyifuzo cye cyarumviwe. Ari imbere y’abamuciraga urubanza, Jerome

yarapfukamye maze asaba ko Mwuka Muziranenge yayobora ibitekerezo n’amagambo bye

kugira ngo atagira icyo avuga gihabanye n’ukuri cyangwa se kidakwiranye n’Umwami we.

Ku bwe uwo munsi hasohojwe amasezerano Imana yahaye abigishwa ba mbere ngo:

“Bazabashyira abatware n’abami babampora...Ariko nibabagambanira, ntimuzahagarike

umutima w’uko muzavuga, cyangwa ibyo muzavuga, kuko muzabibwirwa muri uwo

mwanya; kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ni Umwuka wa so uzabavugisha.” 63

Amagambo ya Jerome yateje abamwumva kumirwa no kumutangarira ndetse n’abanzi be.

Yari amaze umwaka wose afungiwe muri kasho, adashobora gusoma ndetse no kureba,

ababara umubiri kandi mu bitekerezo ahangayitse. Nubwo yari amerewe atyo, ibitekerezo bye

yabivuze nta shiti mu buryo bwumvikana kandi abivugana imbaraga nk’utaragize inkomyi yo

kwiga. Yibukije abamwumvaga urutonde rurerure rw’abantu b’intungane baciriwe urwo

gupfa n’abacamanza barenganya. Uko ibihe byagiye biha ibindi hagiye haboneka abantu

bagiye bacecekeshwa kandi bagacibwa mu gihe bashakaga uko bagarura umutimanama mu

bantu bo mu gihe cyabo, nyamara mu bihe byakurikiyeho, byagiye bigaragara ko bakwiriye

kubyubahirwa. Kristo ubwe yaciriwe urw’umugome n’urukiko rwacaga urwa kibera.

Ubwo yisubiragaho, Jerome yari yaremeye urubanza rwaciriwe Huse. Noneho ubu yavuze

ibyo kwihana kwe kandi ahamya ko Huse wahowe kwizera kwe yari intungane ndetse

n’inzirakarengane. Jerome yaravuze ati: “Namumenye kuva mu bwana bwe. Yari umuntu

w’ingenzi, w’imbonera kandi utunganye. Nubwo yarenganaga, yaciriweho iteka ryo gupfa . .

. Na jye niteguye gupfa sinzasubira inyuma ngo ntinye imambo zo kwicirwaho

urw’agashinyaguro nateguriwe n’abanzi banjye, ndetse n’abanshinja ibinyoma bazasobanura

ibibi bakoze umunsi umwe bahagaze imbere y’Imana ikomeye idashobora kugira icyo

isobwa.” 64

Mu magambo yo kwigaya kuba yarahakanye ukuri, Jerome yakomeje agira ati: “Mu byaha

byanjye byose nakoze kuva mu buto bwanjye, nta na kimwe kindemereye mu ntekerezo kandi

ngo kintere kwicuza kuncumita mu mutima nk’icyo nakoreye aha hantu habi ubwo

nashyigikiraga urubanza rugoretse rwaciriwe Wycliffe ndetse na Yohana Huse wari intungane

kandi wazize kwizera kwe, akaba yari umutware n’incuti yanjye. Ni ukuri! Mbyicujije bivuye

ku mutima kandi mvuganye agahinda kenshi ko nacitse intege bikojeje isoni ubwo naciragaho

iteka inyigisho zabo mbitewe no gutinya urupfu. Kubw’ibyo, nsabye Imana Ishoborabyose

nicishije bugufi ko yambabarira ibyaha byanjye, kandi by’umwihariko ikambabarira iki cyaha

kibi cyane mu byo nakoze byose.” Yahindukiriye abamuciraga urubanza maze avuga ashize

amanga ati: “Mwaciriye Wycliffe na Yohana Huse urubanza mutabahoye kuba

76

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!