15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

yongeye kwingingirwa gukiza amagara ye aramutse yemeye kureka amakosa ye. Huse

yaravuze ati: “Ni ayahe makosa nkwiriye kureka? Jye ubwanjye nzi ko nta kosa mfite. Ntanze

Imana ho umugabo ko ibyo nanditse kandi nabwirije byose byakozwe hagamijwe gutabara

abantu ngo bakurwe mu cyaha no kuzimira. Niyo mpamvu nishimiye cyane kuzahamisha

amaraso yanjye uko kuri nanditse kandi nabwirije.” 58 Ubwo ibirimi by’umuriro byari

bimuzabiranyije, yatangiye kuririmba ati: “Yesu, mwana wa Dawidi, ngirira impuhwe!”

Yakomeje atyo kugeza ubwo ijwi rye ryacwekereye burundu.

N’abanzi be bose batangajwe n’ubutwari bwe bukomeye. Ubwo umuyoboke ukomeye

w’itorero Gatorika yasobanuraga ibya Huse wazize kwizera kwe ndetse n’ibya Jerome waje

gupfa nyuma y’igihe gito, yaravuze ati: “Bombi berekanye umutima utuje ubwo isaha yabo

ya nyuma yegerezaga. Biteguye gutwikwa nk’abagiye mu birori by’ubukwe. Ntibigeze

batakishwa n’umubabaro. Igihe ibirimi by’umuriro byazamukaga bateraga indirimbo; kandi

ubukana bw’umuriro ntibwabashaga guhagarika indirimbo zabo.” 59

Igihe umubiri wa Huse wari umaze gushya burundu, ivu rye n’ubutaka bw’aho ryari riri

byararundarunzwe maze bijugunywa mu ruzi rwa Rhine amazi arabitembana bijya mu nyanja.

Abamwishe bibwiraga ko baranduye ukuri yari yarabwirije, ariko byabaye iby’ubusa.

Ntibigeze batekereza ko iryo vu baroshye mu nyanja uwo munsi ryari kuzaba nk’imbuto

ibibwe mu bihugu byose byo ku isi. Ntibari bazi ko mu bihugu byari bitaramenyekana, iyo

mbuto yari kuzera amatunda y’abahamya b’ukuri atagira ingano. Ijwi ryumvikaniye mu

cyumba cy’urukiko i Constance ryari ryohereje ukwirangira kwari kuzumvikana mu myaka

yose yari kuzakurikiraho. Huse yari atakiriho ariko ukuri yazize ntikwari kuzashiraho.

Urugero rwo kwizera no gushikama yatanze rwagombaga gukomeza abantu benshi bakazaba

indahemuka ku kuri bageze imbere yo gutotezwa ndetse n’urupfu. Urupfu Huse yishwe

rweretse isi yose ubugome bukabije bw’itorero ry’i Roma. Nubwo abanzi b’ukuri batari

babizi, bamamaje hose ukuri bashakaga gutsemba ariko bikabananira.

Nyamara kandi urundi rumambo rwagombaga gushingwa i Constance. Amaraso y’undi

muhamya yagombaga guhamya ukuri. Ubwo Jerome yasezeraga kuri Huse igihe yari agiye

kwitaba urukiko, yari yaramwingingiye kugira ubutwari no gushikama, amubwira ko nihagira

akaga aza guhura nako ari bumufashe. Amaze kumva ko Huse yashyizwe mu nzu y’imbohe,

uwo mwigishwa w’indahemuka yahise yitegura gusohoza isezerano yari yatanze. Aherako

afata inzira yerekeza i Constance nta rwandiko rw’inzira afite kandi aherekejwe n’umuntu

umwe gusa. Ageze muri uwo mujyi, nibwo yamenye ko yiroshye mu kaga kandi nta nzira

yacamo ngo agire icyo akora cyo gukiza Huse. Yahereyeko ahunga uwo mujyi ariko aza

gufatirwa mu nzira asubiye iwabo maze abasirikari bamubohesha iminyururu baramugarura.

Ubwo bamuhingutsaga mu rukiko, agitangira kugerageza kwisobanura, yasanganijwe

urusaku rw’abantu bavuga ngo: “Natwikwe! Natwikwe” 60 Bamujugunye muri kasho ubwo,

bamwambika iminyururu mu buryo bumubabaza cyane maze bakajya bamugaburira umugati

n’amazi gusa. Hashize amezi make, ubugome yagiriwe afungwa bwamuteje uburwayi

74

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!