15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Nyamara nubwo Papa ubwe yari yarahamwe n’ibyaha bikomeye cyane biruta ibyo Huse

yaregaga abapadiri kandi akaba ari byo yashingiragaho asaba ko haba ivugurura, iyo nama

yanyaze Papa yakurikijeho gahunda yo kwica umugorozi Huse. Ifungwa rya Huse ryababaje

benshi mu mujyi wa Boheme. Abakomeye n’abanyacyubahiro bo muri uwo mujyi boherereza

inama y’abepisikopi urwandiko rwerekana ko barwanya icyo gikorwa kibi. Umwami

w’abami n’ubundi wari wemeye atishimiye ko barenga ku ruhusa rw’inzira Huse yari afite,

nawe yarwanyije ibyo bendaga kugirira Huse. Nyamara abanzi b’umugorozi bari buzuye

umutima w’ubucakura kandi bamaramaje. Bongeye kwishingikiriza ku rwikekwe

rw’umwami w’abami, ku bwoba bwe no ku ishyaka agirira itorero. Bakomeje kuzana ingingo

zisobanutse cyane zigaragaza ko “kwizera kudakwiriye kubangikanywa n’abayobotse

inyigisho z’ubuyobe cyangwa abandi bantu bakekwaho izo nyigisho nubwo baba bafite

inzandiko zibahesha umudendezo zatanzwe n’umwami w’abami cyangwa abami ubwabo.”

Icyifuzo cyabo cyaremewe.” 52

Amaze gucibwa intege n’uburwayi no kuba mu nzu y’imbohe, kubera ko ubukonje

n’umwuka mubi byo mu kumba yari afungiwemo byamuteye kugira umuriro mwinshi ku

buryo wari hafi yo kumuhitana, amaherezo Huse yazanywe imbere y’inama y’abepisikopi.

Bamuzanye aziritswe iminyururu maze ahagarara imbere y’umwami w’abami wari

werekanye icyubahiro cye no kwizera kwe amurahirira kumurinda ntihagire umuhungabanya.

Mu gihe kirekire cyo kumucira urubanza, yashikamye ku kuri kandi imbere y’abayobozi

b’idini n’abategetsi ba leta bose bateraniye hamwe, ahavugira amagambo yahuranyije kandi

adakebakeba arwanya imyitwarire mibi y’inzego z’ubutegetsi bw’i Roma. Ubwo yasabwaga

guhitamo niba yahakana inyigisho ze akazireka bitaba ibyo akicwa, yemeye gupfa azize

kwemera kwe.

Ubuntu bw’Imana bwaramukomeje. Mu gihe cy’ibyumweru byinshi yamaze ababara

mbere yo gucirwa urubanza ruheruka, umutima we wari wuzuye amahoro ava mu ijuru.

Yabwiye incuti ye ati, “Nanditse uru rwandiko ndi muri gereza, amaboko yanjye yambaye

iminyururu, ntegereje gucirwa urubanza rwo gupfa ejo. . . . Kubwo gufashwa na Yesu Kristo,

ubwo tuzongera kubonana mu gihe cy’amahoro atagira impinduka yo mu buzima bw’ahazaza,

nibwo uzasobanukirwa n’uburyo Imana yangiriye imbabazi, n’uko yamfashije ikankomeza

mu bishuko n’ibigeragezo nahuye nabyo.” 53

Mu mwijima wo mu kumba yari afungiwemo yahaboneye insinzi y’ukwizera nyakuri. Mu

nzozi ze yasubije ibitekerezo muri Kiliziya y’i Prague aho yari yarabwirije ubutumwa bwiza

maze abona papa n’abayobozi bakuru muri kiriziya bahanagura amashusho ya Kristo yari

yarashushanyije ku nkuta z’iyo kiriziya. “Izi nzozi zaramubabaje cyane ariko ku munsi

wakurikiyeho yabonye abahanga benshi mu gushushanya bahugiye mu kuvugurura ayo

mashusho ari menshi kandi bakoresha amarangi arushijeho kubengerana. Umurimo wabo

ukirangira, abo bantu bashushanyaga bazengurutswe n’imbaga y’abantu bateye hejuru bati:

“Ngaho nimureke abapapa n’abepisikopi baze; ntibazigera bongera guhanagura aya

mashusho!” Ubwo Huse yavugaga iby’izo nzozi yaravuze ati: “Niringira rwose ko ishusho ya

72

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!