Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge. Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri Umujyi wa Prague wuzuye umuvurungano. Abantu benshi barwanya Huse ko ari we ntandaro y’ibyago byabo byose kandi basaba ko yashyikirizwa ubutegetsi bw’i Roma ngo abiryozwe. Kugira ngo acubye uwo muvurungano, umugorozi Huse yaratorotse maze ajya kumara igihe mu mudugugu avukamo. Ubwo yandikiraga incuti ze yari yarasize i Prague yaravuze ati: ” Niba narabasize, nakurikije amabwiriza n’urugero bya Yesu Kristo. Nabikoreye kugira ngo ne guha abagizi ba nabi urwaho rwo gukora ibibaciraho iteka, kandi ngo ne guteza abubaha Imana umubabaro no gutotezwa. Nabaye mbavuyemo kandi mbitewe no kumenya ko abapadiri bafite umutima mubisha ko bagomba kumara igihe kirekire bakomeza kubuzanya kubwiriza ijambo ry’Imana muri mwe. Nyamara ntabwo nabasize kubwo guhakana ukuri kw’Imana kuko ari ko niteguye kuzira mbifashijwemo n’Imana.” 46 Ntabwo Huse yahagaritse ibikorwa bye ahubwo yagendereraga uturere tumukikije, akabwiriza imbaga y’abantu babaga bafite inyota yo kumwumva. Uko niko ibyemezo Papa yafashe byo gukoma mu nkokora ubutumwa bwiza byatumaga burushaho kwamamara cyane. “ Kuko nta cyo dushobora gukora ngo turwanye ukuri, keretse kukurwanira.” 47 “Muri ibyo bihe by’umurimo we, intekerezo za Huse zasaga n’isibaniro ry’intambara ikomeye. Nubwo itorero ryashakaga kumukangisha rikoresheje imbaraga nyinshi, yari acyemera ubushobozi bwaryo. Kuri we itorero ry’i Roma ryari rikiri umugeni wa Kristo kandi Papa ari uhagarariye Imana n’umusimbura wa Yo. Icyo Huse yarwanyaga cyari ugukoresha ubutware nabi kwa Papa. Ntabwo yarwanyaga ubupapa ubwabwo. Ibi byateye amakimbirane akomeye hagati y’ibyo ubwenge bwe bwemeraga n’ibyo umutimanama we wamusabaga. Niba ubutware bwa Papa ari ubw’ukuri kandi butibeshya nk’uko yizeraga ko ari ko buri, ni mu buhe buryo yaje kumva ahatirwa kutabwumvira? Yabonaga ko kubwumvira ari ugukora icyaha, ariko akibaza ati, “Ni mpamvu ki kumvira itorero ritibeshya byageza umuntu kuri iyo ngorane?” Iki cyari ikibazo atashoboraga gukemura kandi kwari ugushidikanya kwamubuzaga amahoro buri saha. Umuti wegereye igisubizo Huse yashoboraga gutanga wari uko, nk’uko byari byarabaye mu gihe Umukiza yari ku isi, abatambyi b’itorero bari barabaye abantu babi kandi bakoreshaga ubushobozi bahabwa n’amategeko bashaka kugera ku ntego zitemewe nayo. Ibi byamuteye kwihitiramo ubuyobozi, kandi yigisha n’abandi kwihitiramo ubwabo. Yahisemo kugendera ku mvugo ivuga ko amahame y’Ibyanditswe, igihe yinjiye mu mutima w’umuntu mu buryo busobanutse, ari yo agomba gutegeka umutimanama. Mu yandi magambo ni uko Imana ivugira muri Bibiliya kandi ko ari yo muyobozi wenyine utayobya. Ntabwo rero ari itorero rivuga rikoresheje abapadiri. Nyuma y’igihe runaka ituze rimaze kugaruka i Purage, Huse yagarutse muri Kiliziya y’i Betelehemu kugira ngo akomezanye umwete n’ubutwari kubwiriza Ijambo ry’Imana. Abanzi be bakoraga cyane kandi bafite imbaraga, ariko umwamikazi na benshi mu bantu bakomeye bari incuti ze bityo abantu benshi bajya ku ruhande rwe. Kubera kugereranya amahame adafasha imitima abapadiri bashyizweho na Roma babwirizaga, ubugugu n’ubusambanyi 68

Umwuka W'Imijyi Ibiri bwabo hamwe n’inyigisho zitunganye kandi zizahura za Huse, utibagiwe imibereho ye izira inenge, byatumye abantu benshi babona ko kujya ku ruhande rwe bihesheje icyubahiro. Kugeza icyo gihe, Huse yari wenyine mu murimo yakoraga, ariko ubu Yoramu wari waremeye inyigisho za Wycliffe igihe yari mu Bwongereza, nawe yinjiye mu murimo w’ubugorozi. Nyuma y’aho, bombi barafatanyije mu buzima bwabo kandi no mu rupfu ntibashoboraga gutandukana. Ku rwego rukomeye, Yoramu yari umuhanga, akaba intyoza n’intiti. Izo mpano zatumye rubanda rumukunda, ariko muri iyo miterere igize imbaraga nyakuri z’imico, Huse yaramurutaga. Ubushishozi bwe no gutuza byacubyaga umutima wa Jerome warangwaga no guhubuka bityo kubwo kwicisha bugufi, akemera gukurikiza inama ze. Gukorera hamwe kwabo byatumye umurimo w’ubugorozi wihuta bwangu ukwira hose. Imana yatumye umucyo ukomeye urasa mu ntekerezo z’abo bagabo batoranyijwe, ibahishurira byinshi byo mu makosa y’ubuyobozi bw’i Roma, ariko ntibahawe umucyo wose wagombaga guhabwa abatuye isi. Imana yakoresheje abo bagaragu bayo bombi kugira ngo ikure abantu mu mwijima w’inyigisho z’i Roma, nyamara bari bafite inzitizi nyinshi kandi zikomeye bagombaga guhura nazo ni cyo cyatumye Imana ibayobora buhoro buhoro ikurikije imbaraga zabo. Ntabwo bari biteguye kwakira umucyo wose icyarimwe. Iyo bajya guhabwa umucyo w’ukuri kose mu mwanya umwe, byari gutuma bayoba nk’uko umucyo w’ubwiza w’izuba ry’amanywa ribera abantu bamaze igihe kirekire mu mwijima. Nicyo cyatumye Imana ihishurira abayobozi uwo mucyo buhoro buhoro ikurikije uko abantu babashaga kuwakira. Uko imyaka yahitaga indi igataha, niko abandi bakozi b’indahemuka bagombaga kuzakurikiraho kugira ngo barusheho kuyobora abantu mu nzira y’ubugorozi. Itorero ryakomeje gucikamo ibice. Noneho abapapa batatu barwaniraga ubutware bw’ikirenga, kandi amakimbirane yabo agwiza ubwicanyi n’umwuka mubi mu Bakristo. Batanyuzwe no guciriranaho iteka, biyemeje gukoresha intwaro zariho muri icyo gihe. Buri wese yiyemeje kugura intwaro no kugira abasirikare. Birumvikana ko amafaranga yari akenewe; bityo kugira ngo aboneke, impano, imirimo itorero ryakoraga, ndetse n’imigisha ryatangaga bitangirwa ikiguzi. Abapadiri nabo biganye urugero rw’abayobozi babo, bityo bayoboka kwaka ibiguzi ku byo bakorera abaza gusenga, kandi bagakoresha n’intambara kugira ngo bacishe bugufi abo batumvikana ndetse bakomeze ubutegetsi bwabo. Buri munsi Huse yakomeje kuvuga ashize amanga yamagana amarorerwa yakorwaga mu izina ry’iyobokamana, bityo abantu bashinja ku mugaragaro abayobozi b’itorero ry’i Roma ko ari bo ntandaro y’akaga n’ubukene byibasiye Abakristo. Na none umudugudu w’i Prague wasaga n’ugiye kwinjira mu makimbirane avusha amaraso. Nk’uko byabaye mu bihe bya kera, umugaragu w’Imana yashinjwe ko ari we “wateje Isirayeli umuruho.” 48 Umujyi wa Prague wongeye gushyirwa mu kato maze Huse asubizwa ku ivuko. Ubuhamya yatanganaga umutima mwiza mu kiriziya yakundaga cy’i Betelehemu bwarahagaze. Yagombaga kubuvugira ahantu hagari kuruta aho; akabubwira Abakristo bose mbere yuko apfa azize guhamya ukuri. 69

Umwuka W'Imijyi Ibiri

bwabo hamwe n’inyigisho zitunganye kandi zizahura za Huse, utibagiwe imibereho ye izira

inenge, byatumye abantu benshi babona ko kujya ku ruhande rwe bihesheje icyubahiro.

Kugeza icyo gihe, Huse yari wenyine mu murimo yakoraga, ariko ubu Yoramu wari

waremeye inyigisho za Wycliffe igihe yari mu Bwongereza, nawe yinjiye mu murimo

w’ubugorozi. Nyuma y’aho, bombi barafatanyije mu buzima bwabo kandi no mu rupfu

ntibashoboraga gutandukana. Ku rwego rukomeye, Yoramu yari umuhanga, akaba intyoza

n’intiti. Izo mpano zatumye rubanda rumukunda, ariko muri iyo miterere igize imbaraga

nyakuri z’imico, Huse yaramurutaga. Ubushishozi bwe no gutuza byacubyaga umutima wa

Jerome warangwaga no guhubuka bityo kubwo kwicisha bugufi, akemera gukurikiza inama

ze. Gukorera hamwe kwabo byatumye umurimo w’ubugorozi wihuta bwangu ukwira hose.

Imana yatumye umucyo ukomeye urasa mu ntekerezo z’abo bagabo batoranyijwe,

ibahishurira byinshi byo mu makosa y’ubuyobozi bw’i Roma, ariko ntibahawe umucyo wose

wagombaga guhabwa abatuye isi. Imana yakoresheje abo bagaragu bayo bombi kugira ngo

ikure abantu mu mwijima w’inyigisho z’i Roma, nyamara bari bafite inzitizi nyinshi kandi

zikomeye bagombaga guhura nazo ni cyo cyatumye Imana ibayobora buhoro buhoro ikurikije

imbaraga zabo. Ntabwo bari biteguye kwakira umucyo wose icyarimwe. Iyo bajya guhabwa

umucyo w’ukuri kose mu mwanya umwe, byari gutuma bayoba nk’uko umucyo w’ubwiza

w’izuba ry’amanywa ribera abantu bamaze igihe kirekire mu mwijima. Nicyo cyatumye

Imana ihishurira abayobozi uwo mucyo buhoro buhoro ikurikije uko abantu babashaga

kuwakira. Uko imyaka yahitaga indi igataha, niko abandi bakozi b’indahemuka bagombaga

kuzakurikiraho kugira ngo barusheho kuyobora abantu mu nzira y’ubugorozi.

Itorero ryakomeje gucikamo ibice. Noneho abapapa batatu barwaniraga ubutware

bw’ikirenga, kandi amakimbirane yabo agwiza ubwicanyi n’umwuka mubi mu Bakristo.

Batanyuzwe no guciriranaho iteka, biyemeje gukoresha intwaro zariho muri icyo gihe. Buri

wese yiyemeje kugura intwaro no kugira abasirikare. Birumvikana ko amafaranga yari

akenewe; bityo kugira ngo aboneke, impano, imirimo itorero ryakoraga, ndetse n’imigisha

ryatangaga bitangirwa ikiguzi. Abapadiri nabo biganye urugero rw’abayobozi babo, bityo

bayoboka kwaka ibiguzi ku byo bakorera abaza gusenga, kandi bagakoresha n’intambara

kugira ngo bacishe bugufi abo batumvikana ndetse bakomeze ubutegetsi bwabo. Buri munsi

Huse yakomeje kuvuga ashize amanga yamagana amarorerwa yakorwaga mu izina

ry’iyobokamana, bityo abantu bashinja ku mugaragaro abayobozi b’itorero ry’i Roma ko ari

bo ntandaro y’akaga n’ubukene byibasiye Abakristo.

Na none umudugudu w’i Prague wasaga n’ugiye kwinjira mu makimbirane avusha

amaraso. Nk’uko byabaye mu bihe bya kera, umugaragu w’Imana yashinjwe ko ari we

“wateje Isirayeli umuruho.” 48 Umujyi wa Prague wongeye gushyirwa mu kato maze Huse

asubizwa ku ivuko. Ubuhamya yatanganaga umutima mwiza mu kiriziya yakundaga cy’i

Betelehemu bwarahagaze. Yagombaga kubuvugira ahantu hagari kuruta aho; akabubwira

Abakristo bose mbere yuko apfa azize guhamya ukuri.

69

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!