15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

by’igiciro, abanjirijwe n’abantu bavuza impanda, kandi akurikiwe n’abakaridinali n’abandi

bayobozi bakuru mu by’idini bambaye imyambaro ishashagirana.

Icyo cyari ikibwirizwa cyakuruye intekerezo z’abantu bo mu nzego zose. Abantu benshi

bazaga kwitegereza ibyo bishushanyo. Nta muntu n’umwe utarabashaga kumenya icyo

byigisha, kandi abantu benshi batangazwaga cyane n’itandukaniro riri hagati yo kwicisha

bugufi n’ineza bya Kristo, no kwishyira hejuru n’ubwibone bya Papa wavugaga ko ari

umugaragu we. Muri Prague habaye gukangarana gukomeye maze hashize igihe gito, abo

banyamahanga babona ko byababera byiza kwimuka aho kugira ngo batahagirira amakuba.

Nyamara icyigisho bari barigishije nticyibagiranye.

Ayo mashusho yakoze ku mutima wa Huse maze amutera kwiga Bibiliya n’inyandiko za

Wycliffe abishimikiriye. Nubwo icyo gihe atari yiteguye kwemera impinduka zose Wycliffe

yari ashyigikiye, yarushijeho kubona neza imiterere nyakuri y’ubupapa, maze aza

kuzahagurukana umurava mwinshi arwanya ubwibone, kurarikira, n’imikorere mibi birangwa

mu nzego z’ubutegetsi bwa Papa.

Umucyo waturutse i Boheme ugera mu Budage kuko imyivumbagatanyo muri Kaminuza

ya Prague yatumye abanyeshuri b’Abadage amagana menshi bahagarika kwiga. Benshi muri

bo bari baramaze kugezwaho na Huse ubumenyi bw’ibanze bwo muri Bibiliya maze basubiye

iwabo bamamaza ubutumwa bwiza mu gihugu cyabo.

Inkuru z’ibyakorerwaga i Prague zageze i Roma maze bidatinze Huse ahamagarirwa

kwitaba Papa. Kumvira iryo hamagara byari ukwishyira urupfu byanze bikunze. Umwami

n’umwamikazi b’i Boheme, Kaminuza yose, bamwe mu bakomeye n’abategetsi ba Leta

bashyira hamwe basaba Papa ko yareka Huse akaguma i Purage maze ahubwo akohereza

intumwa i Roma mu mwanya we. Aho kwemera icyo cyifuzo, Papa yahereyeko acira Huse

urubanza, kandi avuga ko umujyi wa Prague uciwe.

Muri icyo gihe, iyo ugucirwaho iteka nk’iryo igihe cyose kwabagaho, byagombaga

kumenyeshwa hose. Imihango yabiherekezaga yabaga igendereye gutera ubwoba abantu

barebaga Papa nk’uhagarariye Imana ku isi, kandi akaba afite imfunguzo z’ijuru n’iz’ikuzimu

ndetse afite n’ubushobozi bwo guca amateka yo ku isi kimwe n’ay’iby’umwuka. Abantu

bizeraga ko inzugi zo mu ijuru zari zikinzwe ku karere kaciwe na Papa, kandi ko kugeza igihe

Papa azabishakira maze agakuraho icyo gihano, abantu bapfa bo muri ako karere badashobora

kwakirwa mu munezero w’ijuru. Kubwo kwerekana ikimenyetso cy’uwo muvumo ukabije,

imirimo yose y’idini muri Prague yarahagaritswe. Insengero zirakingwa, imihango y’ubukwe

igakorerwa mu gikari cy’urusengero. Babuzanyije guhamba abapfuye mu irimbi

ryabiteganyirijwe ahubwo bahambwaga mu migende cyangwa mu mirima nta mihango yo

kubashyingura ikozwe. Nguko uko Roma yagerageje kwigarurira intekerezo z’abantu

ikoresheje ingamba zikora ku ntekerezo.

67

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!