15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Abayoboke ba Papa bari barananiwe kugenza Wycliffe uko bashaka igihe yari akiriho.

Bityo urwango rwabo ntirwashoboraga kunyurwa igihe cyose umubiri we uruhukiye mu

gituro. Kubw’iteka ryaciriwe mu nama y’Abepisikopi yabereye i Constance (Konsitanse),

nyuma y’imyaka isaga mirongo ine Wycliffe apfuye, hemejwe ko amagufwa ye akurwa mu

gituro, agatwikirwa ku karubanda maze ivu ryayo rikajugunywa mu kagezi kari hafi aho. Hari

umwanditsi wa kera wavuze ati, “Aka kagezi kajyanye iryo vu mu mugezi witwa Avon, na

wo urijyane muri Savern, Savern nayo irijyane mu nyanja ifunganye, nyuma rigere mu nyanja

ngari. Bityo none iryo vu ry’amagufwa ya Wycliffe ribe ikimenyetso cy’amahame ye

yakwiriye ku isi yose muri iki gihe.” Abo banzi be ntibasobanukiwe bihagije n’ubusobanuro

bw’igikorwa cy’ubugome bakoze. 42

Inyigisho za Wycliffe, zatumye John Huss (Yohana Huse) w’i Boheme, agera ubwo

yamagana amakosa menshi yakorwaga n’itorero ry’i Roma kandi yinjira mu murimo

w’ubugorozi. Uko ni ko muri ibyo bihugu bibiri bitegeranye habibwe imbuto y’ukuri.

Umurimo waturutse i Boheme usakara no mu tundi turere. Ibitekerezo by’abantu byongera

kwerekezwa ku Ijambo ry’Imana ryari rimaze igihe kirekire ryaribagiranye. Ukuboko

kw’Imana kwateguraga ubundi Bugorozi bukomeye.

64

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!