15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Wycliffe yasohotse mu mwijima w’igihe cy’Imyaka y’Umwijima. Nta wundi muntu

wigeze abaho mbere ye ngo Wycliffe ahere ku murimo maze atunganye umurimo

w’ubugorozi. Yahagurutse nka Yohana Umubatiza kugira ngo arangize inshingano

idasanzwe, yari integuza y’igihe gishya cyari kigiye gutangira. Nyamara mu migendekere

y’ukuri yigishije, harimo ubumwe no kuzura abagorozi bamukurikiye batabashije kurenzaho

kandi bamwe ntibanabigezeho haba no mu myaka amagana menshi yakurikiyeho. Urufatiro

yashinze rwari rugari kandi rwimbitse, imiterere yarwo yari inoze ari ntamakemwa ku buryo

abamukurikiye batakeneye kurusubiraho ngo bongere barwubake.

Iryo tsinda mpinduramatwara rikomeye Wycliffe yatangije ryagombaga kubatura imitima

n’ubwenge by’abantu, ndetse rigahesha umudendezo ibihugu byari bimaze igihe kirekire biri

mu bubata bwa Roma. Iryo tsinda ryari rifite isoko yaryo muri Bibiliya. Aho niho nkomoko

y’isoko y’umugisha yatembye nk’amazi y’ubugingo mu gihe cy’imyaka myinshi uhereye mu

kinyejana cya cumi na kane. Wycliffe yemeye Ibyanditswe Byera afite kwizera adashidikanya

ko Ibyanditswe ari ihishurwa ry’ubushake bw’Imana kandi ko ari byo muyobozi uhagije wo

kwizera n’ibikorwa. Wycliffe yari yararezwe atozwa gufata ko Itorero ry’i Roma ari ubutware

bwashyizweho n’Imana kandi butibeshya. Yari yaramenyerejwe kwemerana kwumvira

kudashidikanya inyigisho n’imigenzo bimaze imyaka ibihumbi byinshi; nyamara ibyo byose

abitera umugongo yiyemeza kumvira Ijambo ryera ry’Imana. Iri jambo ni ryo mutware

yararikiye abantu kuyoboka. Mu mwanya w’itorero ricisha inyigisho zaryo muri Papa;

Wycliffe yavuze ko ubuyobozi nyakuri bwonyine ari ijwi ry’Imana rivugira mu Ijambo ryayo.

Ntabwo yigishije kandi gusa ko Bibiliya ari yo hishurwa nyakuri ry’ubushake bw’Imana,

ahubwo yanavuze ko Mwuka Muziranenge ari we musobanuzi waryo rukumbi, kandi ko

kwiga inyigisho zaryo ari inshingano ya buri muntu ku giti cye. Ubwo nibwo buryo yashoboye

kuvana intekerezo z’abantu kuri Papa no ku Itorero ry’i Roma maze azerekeza ku Ijambo

ry’Imana.

Wycliffe yabaye umwe mu bagorozi bakomeye. Ku byerekeranye n’ubwenge, mu

bitekerezo bitunganye, mu gushikama ku kuri ndetse no mu bushizi bw’amanga mu

kurwanirira ukuri, bake cyane bo mu bagorozi bakurikiyeho ni bo babashije kugera ku rugero

rwe. Umugorozi wabimburiye abandi yaranzwe n’imibereho itunganye, kudakebakeba mu

kwiga no mu murimo yiyemeje, ubunyangamugayo, urukundo rwa gikristo no kuba

umwiringirwa mu murimo we. Nyamara yari ameze atyo mu gihe cy’umwijima

w’icuraburindi mu bwenge n’imyitwarire mibi y’abantu bariho mu gihe cye.

Imico ya Wycliffe ni igihamya cy’imbaraga yigisha kandi ihindura y’Ibyanditswe Byera.

Bibiliya niyo yamugize uko yari ameze. Umwete wo kwakira ukuri gukomeye kwahishuwe

utera imbaraga ubushobozi bwose bw’umubiri kandi ukabuhindura bushya. Uwo mwete

utuma ubwenge bwaguka, intekerezo zigakanguka kandi gushyira mu gaciro bikagera ku

rugero rukwiye. Kwiga Bibiliya bizatunganya buri ntekerezo, uko umuntu yiyumva ndetse

n’imigambi ku rwego rutagerwaho n’indi myigire iyo ari yo yose. Bitera kugira imigambi

ihamye, ukwihangana, ubutwari n’umurava. Bitunganya imico kandi bikeza umutima. Kwiga

62

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!