15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

murimo wo kuyandukura, nyamara byari bikomereye abanditsi kubona amakopi ahagije

abayikeneye bose. Bamwe mu baguzi b’abakire bifuzaga kubona Bibiliya yose. Abandi

baguraga ibice byayo bimwe. Akenshi, imiryango myinshi yishyiraga hamwe kugira ngo

ishobore kwigurira Bibiliya. Uko niko Bibiliya yasobanuwe na Wycliffe yinjiye mu ngo

z’abantu.

Kuvugururwa mu bitekerezo byakuye abantu mu kumvira inyigisho za Papa nyacyo

bazivuzeho. Kuva ubwo Wycliffe yigishije inyigisho zihariye za giporotesitanti ari zo:

agakiza kaboneka kubwo kwizera Kristo ndetse no kutibeshya kw’Ibyanditswe byera.

Ababwiriza Wycliffe yari yarohereje bakwirakwije Bibiliya n’inyandiko ze kandi uwo

murimo wageze ku ntego ku buryo ukwizera gushya kwakiwe na hafi kimwe cya kabiri

cy’abaturage b’Ubwongereza.

Kuboneka kwa Bibiliya kwateye ubwoba abayobozi bakuru b’idini. Ubwo noneho

babonaga ko bagiye kurwana n’igikoresho kirusha Wycliffe imbaraga kandi ko intwaro bafite

zidashobora kugihangara. Muri ibyo bihe, mu Bwongereza nta tegeko ryari rihari

ryabuzanyaga gutunga Bibiliya kuko itari yakandikwa mu rurimi abaturage bavugaga.

Amategeko nk’ayo yaje gushyirwaho nyuma kandi yubahirizwa nta gukebakeba. Muri icyo

gihe, nubwo abepisikopi bakoranaga umuhati, habayeho igihe cy’uko ijambo ry’Imana

rikwirakwizwa.

Abayobozi bakuru bashyizweho na papa bongeye gucura umugambi wo gucecekesha

umugorozi. Yatumiwe incuro eshatu zikurikirana kugira ngo acirwe urubanza nyamara

ntibyagira icyo bitanga. Ubwa mbere, inama y’abepisikopi yahamije ko inyandiko ze ari

iz’ubuyobe kandi abo bepesikopi babashije gutuma umwami Richard wa II wari ukiri muto

ajya ku ruhande rwabo, maze abashyiriraho iteka ry’umwami ryavugaga ko umuntu wese

uzahangara kwigisha inyigisho zaciwe akwiriye gufungwa.

Wycliffe yajuririye Inteko nshinga-mategeko; arega akomeje inzego z’ubuyobozi bwa

Papa mu nama y’igihugu, asaba ko hakwiriye kubaho ivugurura no gukosora amakosa

akomeye itorero rikora. Yavuganye ubushizi bw’amanga maze asobanura ibyubahiro

bidakwiye ndetse n’imyitwarire ibangamye y’ubupapa. Abamurwanyaga baguye mu rujijo.

Incuti ze n’abari bamushyigikiye bari barahatiwe kumuvaho, bityo bari biteze ko Wycliffe ku

giti cye, mu buzasa bwe nta ncuti afite, ari bwumvire ubutware bw’umwami n’ubw’abayobozi

b’idini. Nyamara aho kugira ngo bibe bityo, intumwa za papa ni zo zatsinzwe. Inteko nshingamategeko

imaze kunyurwa n’ubusobanuro bwa Wycliffe, yakuyeho iteka ryo gupfa Wycliffe

yari yaciriwe maze yongera kubona umudendezo.

Yongeye gutumirwa incuro ya gatatu mu rukiko rukuru rw’idini mu bwami

bw’Ubwongereza. Muri uru rukiko nta mpuhwe zajyaga kugirirwa inyigisho bitaga

iz’ubuyobe. Abashyigikiye papa batekerezaga ko aho ari ho Roma iri butsindire maze

ibikorwa by’ubugorozi bigahagarikwa. Iyo bajya gusohoza umugambi wabo, Wycliffe

59

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!