15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

n’Ubusobanuro bw’Ibyanditswe”, yagaragajemo umugambi we wo gusobanura Bibiliya,

kugira ngo umuturage wese wo mu Bwongereza abashe kwisomera mu rurimi rwe kavukire

ibitangaza Imana yakoze.

Mu buryo butunguranye, umurimo we waje guhagarikwa. Nubwo yari ataramara imyaka

mirongo itandatu y’ubukuru, gukora ubudatuza, kwiga no guhohoterwa n’abanzi be byari

byaragabanyije imbaraga ze maze bituma asaza imburagihe. Yafashwe n’indwara ikomeye

cyane. Iyo nkuru yanejeje abanzi be. Bibwiraga ko bizatuma yicuza ibibi yakoreye itorero,

bityo bihutira kumusanga mu cyumba yari arwariyemo kugira ngo bumve amagambo ye yo

kwicuza. Abahagarariye ibigo bine by’idini hamwe n’abayobozi bane mu butegetsi bwa leta

baraje bakikiza uwo bibwiraga ko agiye gushiramo umwuka. Baramubwiye bati: “Dore ugiye

gupfa, emera amakosa yawe maze wicurize imbere yacu ibyo wavuze byose uduharabika.”

Umugorozi Wycliffe yateze amatwi acecetse; maze asaba umurwaza we kumwegura aho mu

gitanda cye. Yahanze amaso ye abo bari bamukikije bahagaze bategereje kumva ijambo ryo

kwicuza kwe. Yavuganye ijwi rikomeye ririmo imbaraga ryari ryaragiye kenshi rituma abo

bapadiri bahinda umushyitsi ati: “Sindi bupfe, ahubwo nzarama; kandi nzongera mvuge

ibikorwa bibi by’abapadiri.” 37 Abo bapadiri baguye mu kantu kandi babura icyo bakora

maze bahita basohoka muri icyo cyumba.

Amagambo ya Wycliffe yarasohoye. Yakomeje kubaho kugira ngo ashyikirize abaturage

b’igihugu cye intwaro isumba izindi yo kurwanisha Roma ari yo Bibiliya; intwaro yatanzwe

n’ijuru kugira ngo ibature abantu, ibamurikire kandi ibigishe ubutumwa bwiza. Mu gukora

uwo murimo habayeho imbogamizi nyinshi kandi zikomeye zagombaga gutambukwa.

Wycliffe yari arembejwe n’uburwayi bwe; yari azi ko ashigaje imyaka mike cyane yo gukora;

yabonaga kurwanywa agomba kuzahangana nako, ariko yatewe ubutwari n’amasezerano yo

mu Ijambo ry’Imana. Yakomeje kujya mbere nta kimutera ubwoba. Mu mbaraga z’ubwenge

bwe, akaba n’inararibonye, yari yararinzwe kandi ategurwa n’Imana ngo azakore uwo

murimo, ari na wo waruse iyindi yose yakoze. Mu gihe abakristo barenganaga, Wycliffe yari

mu buyobozi i Lutterworth; ntiyita ku kaga kaberaga hanze maze ashishikarira gukora

umurimo yitoranyirije.

Amaherezo, uwo murimo waje kurangira maze Bibiliya ya mbere isobanuwe mu

Cyongereza iba irabonetse. Ijambo ry’Imana ryari rifunguriwe igihugu cy’Ubwongereza. Ubu

noneho Umugorozi ntiyatinyaga kuba yashyirwa muri gereza cyangwa kuzirikwa ku mambo

agatwikwa. Yari amaze gushyikiriza abaturage bo mu Bwongereza umucyo utazigera uzima.

Icyo gikorwa cyo kubagezaho Bibiliya cyari intambwe yindi ikomeye yo guca iminyururu

y’ubujiji n’ingeso mbi, kubohora no guteza imbere igihugu cye mu buryo butigeze bugerwaho

n’insinzi zikomeye bagiye bageraho ku rugamba.

Ubuhanga bwo gucapa inyandiko nyinshi mu buryo bwihuse bwari butaraduka, umurimo

wo gukora amakopi menshi ya Bibiliya wari uruhije kandi ukorwa buhoro cyane. Byari iby’

agaciro gakomeye cyane gutunga Bibiliya ku buryo abantu benshi babyifuzaga bagiye mu

58

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!