15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ni jye ngabo igukingira” (Itangiriro 15:1) yongeye gukinga ukuboko maze arinda umugaragu

we. Ntabwo urupfu rwatwaye umugorozi Wycliffe ahubwo rwahitanye umwepisikopi wari

waciye iteka ryo kwicisha umugorozi. Geregori wa XI yarapfuye maze abayobozi bakuru

b’idini bari bateranyijwe no gucira urubanza Wycliffe baratatana.

Uburinzi bw’Imana bwakomeje kuyobora ibyabaga kugira ngo haboneke amahirwe y’uko

umurimo w’ubugorozi wakomeza gukura. Urupfu rwa Geregori wa XI rwakurikiwe n’itorwa

ry’aba Papa babiri batumvikanaga. Abategetsi babiri bahanganye kandi buri wese avuga ko

ari nyirubutungane basabaga kubahwa. Buri wese yahamagariye abakristo kumufasha

kurwanya undi, ashyigikiza itegeko rye gucibwa kw’abataryubahiriza bose kandi asezeranira

abamwumvira ibihembo mu ijuru. Ayo makimbirane yaciye cyane intege imbaraga

z’ubupapa. Abo bari bahanganye bakoraga ibyo bashoboye byose kugira ngo bagabaneho

ibitero maze bituma Wycliffe agira agahenge mu gihe runaka. Imivumo no gushinjanya

ubuyobe byari urujya n’uruza hagati y’abo bapapa bombi, kandi imivu y’amaraso

yaramenekaga kugira ngo buri wese ashyigikire ibitekerezo bye. Ubwicanyi n’ibyaha

bikomeye byuzuye mu itorero. Muri icyo gihe cy’impaka hagati y’abo bapapa bombi,

Wycliffe yari yibereye aho yari aruhukiye mu itorero rye i Lutterworth ari gukora

ubudacogora kugira ngo akure amaso y’abantu kuri abo bapapa bari bahanganye maze

ayerekeze kuri Yesu, Umwami w’amahoro.

Amacakubiri mu itorero, intambara n’ibibi yateje, byateguriye ubugorozi inzira bibashisha

abantu gusobanukirwa neza uko ubupapa buteye. Mu rwandiko yanditse rwari rufite umutwe

uvuga ngo, ‘Ku Macakubiri y’Abapapa’ Wycliffe yararikiye abantu kugenzura niba abo

bepisikopi bombi bataravugaga ukuri ubwo buri wese yashinjaga undi kuba antikristo.

Wycliffe yaravuze ati, “Ntabwo Imana yemeye ko umudayimoni atera umupapa umwe gusa,

ahubwo habaye amacakubiri hagati yabo bombi kugira ngo abantu babashe kubatsinda bombi

mu buryo bworoshye mu izina rya Yesu.” 36

Mu kugera ikirenge mu cy’Umukiza we, Wycliffe yabwirije abakene ubutumwa bwiza.

Ntabwo yanejejwe no gusakaza umucyo mu ngo z’abakene bo muri paruwasi ye ya

Lutterworth gusa, ahubwo yiyemeje ko wagezwa mu bice byose by’igihugu cy’Ubwongereza.

Kugira ngo agere ku ntego, yateguye itsinda ry’ababwiriza bari abantu boroheje kandi bitanze

bakundaga ukuri ntibagire ikindi bifuza uretse ku kwamamaza. Abo bantu bagiye hirya no

hino, bakigishiriza mu masoko, mu nzira zo mu mijyi minini ndetse no mu mihora yo mu

cyaro. Bashakishaga abantu bakuze, abarwayi ndetse n’abakene maze bakababwira inkuru

nziza y’ubuntu bw’Imana.

Nk’umwigisha w’iby’iyobokamana ahitwa Oxford, Wycliffe yabwirizaga Ijambo

ry’Imana mu byumba binini byo muri kaminuza. Bitewe n’ubuhanga bwe, yigishaga

abanyeshuri ukuri ntacyo abahisha ku buryo yahawe intera yo kwitwa “umuhanga w’ikirenga

mu butumwa bwiza.” Nyamara umurimo uhebuje iyindi Wycliffe yakoze mu buzima bwe

wabaye uwo gusobanura Bibiliya mu rurimi rw’Icyongereza. Mu gitabo yanditse yise: “ Ukuri

57

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!