15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Abawalidense (Abavoduwa) bifuzaga cyane kumanyagurira umutsima w’ubugingo abo

bantu bashonje, bakabamenyesha ubutumwa bw’amahoro buri mu masezerano y’Imana kandi

bakabereka Kristo we byiringiro byabo rukumbi by’agakiza. Bari basobanukiwe neza ko

inyigisho ivuga ko imirimo myiza ishobora guhesha imbabazi uwishe itegeko ry’Imana

ishingiye ku kinyoma. Kwishingikiriza ku byo umuntu ashobora gukora bibuza umuntu

kubona urukundo rwa Kristo rutagerwa. Yesu yarapfuye abera umuntu igitambo kubera ko

ntacyo inyokomuntu yacumuye ishobora gukora cyatuma yemerwa n’Imana. Ibyo Umukiza

wabambwe akazuka yakoze ni byo shingiro ryo kwizera kwa Gikristo. Kwishingikiriza kuri

Kristo k’umuntu ni ngombwa kandi umuntu agomba kugirana isano na We mu buryo

bomatanye nk’uko amaguru n’amaboko biba bifashe ku mubiri cyangwa nk’uko ishami riba

ku muzabibu.

Inyigisho z’abapapa n’abapadiri zari zaratumye abantu biyumvisha ko imico y’Imana

ndetse n’iya Kristo ari iy’umwaga, umwijima n’iterabwoba. Umukiza yatekerezwaga

nk’utagirira impuhwe umuntu mu bunyacyaha bwe ku buryo hagomba kwitabazwa ubuhuza

bukozwe n’abapadiri n’abatagatifu. Abari bafite ibitekerezo byari byaramurikiwe n’Ijambo

ry’Imana, bifuzaga kwerekeza abantu kuri Yesu nk’Umukiza wabo w’umunyampuhwe, wuje

urukundo kandi uramburiye amaboko ararika bose kumusanga bamuzaniye imitwaro yabo

y’ibyaha, ibibarushya n’ibibaremereye. Bifuzaga gukura mu nzira inzitizi zose Satani yari

yarashyizemo kugira ngo abantu batabona amasezerano y’Imana kandi badahita bayisanga,

bakatura ibyaha byabo ngo bahabwe imbabazi n’amahoro.

Umuvugabutumwa w’Umuvoduwa yigishanyaga umwete n’ubwuzu abafite ubushake

bwo kumenya ukuri guhebuje kw’ubutumwa bwiza. Yakoranaga ubushishozi n’ubwitonzi mu

kwerekana imigabane imwe y’Ibyanditswe Byera. Yanezezwaga cyane no guha ibyiringiro

umutima w’indakemwa, wihebeshejwe n’icyaha wabonaga ko umugambi w’Imana ari

uguhora ndetse ko yiteguye guhana gusa. Akenshi uwo muvugabutumwa w’Umuvoduwa

yarapfukamaga, akavugana intimba n’amarira maze akabwira abavandimwe be amasezerano

meza cyane ahishura ibyiringiro bimwe rukumbi by’umunyabyaha. Uko ni ko umucyo

w’ukuri wacengeye mu bantu benshi bari bari mu mwijima maze ugatamurura igihu

cy’umubabaro barimo kugeza ubwo Izuba ryo gukiranuka rimurikiye mu mitima rifite gukiza

mu mirasire yaryo. Kenshi byabaga ngombwa ko umugabane umwe wo mu Byanditswe

usomwa ugasubirwamo, uteze amatwi yifuje kuwusubirirwamo kugira ngo amenye ko

yabyumvise koko. By’umwihariko, bifuzaga cyane gusubirirwamo aya magambo ngo: “

Amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.” ‘ 25 Kandi nk’uko Mose

yamanitse inzoka mu butayu, ni ko umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa; kugira ngo

umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho„26

Abantu benshi bari baratahuye ubushukanyi bwa Roma. Bari barasobanukiwe ko byaba

ari imfabusa ko umunyabyaha yasabirwa imbabazi n’abantu cyangwa Abamarayika. Ubwo

umucyo nyakuri wageraga mu ntekerezo zabo, basabwaga n’ibyishimo bakavuga bati: “Kristo

ni we mutambyi wanjye; amaraso ye ni yo gitambo cyanjye; urutambiro rwe ni rwo nicurizaho

47

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!