15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Barazigendanaga maze igihe cyose bibashobokeye bagaha imigabane imwe n’imwe yazo

abo byagaragaraga ko bafite imitima ishaka kwakira ukuri. Guhera mu bwana bwabo, abo

basore b’Abawalidense babaga baratojwe uwo murimo; bari basobanukiwe inshingano yabo

kandi bayikoranaga umurava. Muri ibyo bigo by’amashuri habonetse abihana bakira uko

kwizera nyakuri, ndetse byagaragaraga ko amahame yako akwira mu kigo cyose; nyamara

abayobozi b’amashuri ya Papa, bakoresheje ubushakashatsi bwabo bwimbitse, bananiwe

kumenya aho izo nyigisho bitaga ubuhakanyi zavaga.

Umutima wa Kristo ni umutima wo kuvuga ubutumwa. Ikintu cya mbere umutima

wahindutse mushya ushaka gukora ni ukuzana abandi ku Mukiza. Uwo ni wo mutima

Abakristo b’Abawalidense bari bafite. Biyumvagamo ko Imana ibashakaho ibirenze

kugumana kwera kw’ukuri mu matorero yabo. Biyumvagamo ko bafite inshingano ikomeye

yo kumurikira abakiri mu mwijima. Bashakaga gukura abantu mu bucakara Roma

yabashyizemo bakoresheje imbaraga ikomeye y’Ijambo ry’Imana. Abigishaga Ijambo

ry’Imana b’Abawalidense batozwaga nk’ababwirizabutumwa, bityo buri wese washakaga

kujya mu murimo w’Imana yasabwaga kubanza kugira ubunararibonye

bw’umubwirizabutumwa. Buri wese yagombaga kwigisha ubutumwa ahantu runaka mu gihe

cy’imyaka itatu mbere yo guhabwa inshingano yo kuyobora itorero ry’iwabo. Ku ikubitiro,

uwo murimo usaba kwiyanga n’ubwitange, wari uberanye no kubinjiza mu buzima

bw’abapasitoro muri ibyo bihe byari bikomereye abantu. Abasore barobanurirwaga guhabwa

iyo nshingano yera ntibabaga barangamiye kuzabona ubukungu n’icyubahiro byo ku isi,

ahubwo babaga biteguye kunyura mu buzima buvunanye kandi burimo akaga, ndetse

byashoboka bakaba bapfa urupfu rw’abicwa bahowe kwizera kwabo.

Abo bavugabutumwa bagendaga ari babiri babiri nk’uko Yesu yohereje intumwa ze. Buri

musore yabaga ari kumwe n’umuntu mukuru kandi ufite ubunararibonye, uwo musore akaba

yarayoborwaga n’uwo muntu ukuze ari na we wabaga afite inshingano yo kumumenyereza

umurimo kandi inyigisho ye ikaba yaragombaga kumvirwa. Abo babaga bari kumwe mu

itsinda ntibahoranaga buri munsi, ahubwo ibihe byinshi barahuraga bagasenga kandi bakajya

inama, bityo bagakomezanya mu kwizera.

Iyo baza guhishura umugambi w’umurimo wabo byari gutuma uwo murimo uba imfabusa.

Ku bw’ibyo, bahishaga uko uteye bigengesereye. Buri mwigisha yabaga azi ubukorikori

n’umwuga runaka, maze abo babwirizabutumwa bagakora umurimo wabo biyoberanyije mu

mirimo isanzwe. Akenshi bahitagamo gukora umurimo wo kugenda bagurisha ibicuruzwa.

“Babaga bafite imyambaro, ibyo kwirimbisha bikoze mu mabuye y’agaciro n’ibindi

bicuruzwa, muri icyo gihe ibyo bikaba bitari byoroshye kugurishwa keretse mu masoko ya

kure gusa; kandi abantu babakiraga neza nk’abacuruzi mu gihe bari kubirukana babacunaguza

iyo baramuka baje nk’abavugabutumwa.” 24

Bahozaga imitima yabo ku Mana kugira ngo ibahe ubwenge bubabashisha kugeza ku

bantu ubutunzi bufite agaciro karuta aka zahabu n’andi mabuye y’agaciro. Bitwazaga mu

45

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!