15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Uko bwarushagaho kugaragara, uko bwarushagaho gusobanuka ndetse no kugira imbaraga

bitewe n’ibigeragezo abantu banyuzemo ku bwabwo, bizwi gusa n’abari baritangiye gukora

uwo murimo. Abamarayika bo mu ijuru babaga bari kumwe n’abo bakozi b’Imana

b’indahemuka.

Satani yari yarateye abayobozi bakuru b’idini ry’i Roma gutaba ijambo ry’ukuri ry’Imana

baritwikiriza ibinyoma, ubuyobe n’imyizerere itari ukuri; ariko ryarinzwe mu buryo

butangaje ntiryigera rihinyuka mu bihe byose byaranzwe n’umwijima. Ntabwo ryari

iry’umuntu, ahubwo ni iry’Imana ubwayo. Abantu ntibigeze bacogora mu muhati wabo wo

kugoreka ubusobanuro butunganye kandi bwumvikana bw’Ibyanditswe Byera, ndetse no

gutuma bivuguruzanya n’ubuhamya bwabyo. Nyamara Ijambo ry’Imana rinesha imiraba yose

iryisukaho igendereye kuririmbura. Rimeze nk’ubwato bugenda hejuru y’umuvumba ukaze.

Nk’uko mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro hasi cyane haba hahishemo izahabu

n’umuringa ku buryo abantu bose bashaka kugera ku butunzi bwabyo bagomba gucukura, ni

ko n’Ibyanditswe Byera byuzuyemo ubukungu bubonwa gusa n’ababushakana umutima

wose, bicishije bugufi kandi basenga. Imana yagennye ko Bibiliya iba igitabo cyuzuyemo

inyigisho zigomba kwigwa mu gihe icyo ari cyo cyose, zigenewe abantu bose, mu gihe

cy’ubuto, icy’ubusore n’icy’ubukuru. Imana yahaye abantu ijambo ryayo ari ukubihishurira

ubwayo. Buri kuri gushya kumenyekanye aba ari uguhishurwa gushya kw’imico

y’Uwaryandikishije. Kwiga Ibyanditswe Byera ni bwo buryo Imana yashyizeho kugira ngo

buheshe abantu kugirana umushyirano wa hafi n’Umuremyi wabo kandi bubaheshe

gusobanukirwa n’ubushake bwe. Ni bwo buryo umuntu n’Imana bavuganiramo.

Nubwo Abawalidense babonaga ko kubaha Uhoraho ari yo ntangiriro y’ubwenge, ntabwo

birengagizaga akamaro guhura n’abandi bantu, kumenya uko abantu bateye n’uko babaho

bifite mu kwagura intekerezo no gukarishya intekerezo n’ubwenge. Abasore bamwe bavaga

muri ayo mashuri yabo yo mu misozi boherezwaga mu bigo by’amashuri byo mu mijyi

y’Ubutaliyani n’Ubufaransa, aho bari kubonera uburyo bwo kwiga, gutekereza no

kwitegereza bwagutse cyane kurenza ubwo baboneraga mu misozi ya kavukire yabo ya Alps.

Abasore boherezwaga muri ubwo buryo bahuraga n’ibigeragezo, babonaga ibibi abantu

bakora kandi bahuraga n’abakozi ba Satani bafite ubucakura bashakaga kubajyana mu buyobe

bukomeye cyane no mu bishuko byabateza akaga gakomeye cyane. Ariko uburere babaga

barahawe kuva mu buto bwabo bwari bugendereye kubategurira gutsinda ibyo bigeragezo

byose.

Mu mashuri bajyagamo ntibagombaga kugira umuntu n’umwe biringira ngo ababere

incuti y’inkoramutima. Imyambaro yabo yabaga idozwe mu buryo butuma bashobora guhisha

ubutunzi bukomeye kurenza ubundi babaga bafite, ari bwo nyandiko zandikishijwe intoki

z’agaciro gakomeye z’Ibyanditswe Byera. Izo nyandiko, zari umusaruro w’umurimo

uvunanye cyane babaga barakoze mu gihe kirekire.

44

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!