15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Imisozi yari izengurutse ibyo bibaya bigufi yahoraga ibahamiriza ubushobozi bw’Imana

bwo kurema, n’icyizere kidahungabana cy’uburinzi bwayo. Abo bagenzi bize gukunda

ibimenyetso byabagaragarizaga bucece ko Imana iri kumwe nabo. Ntibigeze bivovotera

ibirushya byabagezeho kuko batari bigunze muri iyo misozi barimo bonyine. Bashimiraga

Imana ko yari yarabateguriye ahantu ho guhungira umujinya n’ubugome abantu babagiriraga.

Banezezwaga n’umudendezo bari bafite wo kuyiramya. Kenshi iyo babaga bahigwa n’abanzi

babo, gukomera kw’iyo misozi kwababeraga uburinzi bugaragara. Baririmbaga indirimbo

zasingizaga Imana bari mu tununga tw’iyo misozi, kandi ingabo z’Abanyaroma

ntizashoboraga gucecekesha izo ndirimbo zabo zo gushima Imana.

Abo bayoboke ba Kristo bari bafite kwiyegurira Imana nyako, biyoroheje kandi

bamaramaje. Babonaga ko amahame y’ukuri arusha agaciro amazu n’imirima, incuti,

imiryango yabo, ndetse akarusha n’ubuzima bwabo. Bashakaga uko bacengeza ayo mahame

mu bitekerezo by’urubyiruko. Kuva mu buto bwabo, abana bigishwaga Ibyanditswe Byera

kandi bakigishwa gufata ibyo amategeko y’Imana asaba nk’ibitunganye. Bibiliya zari nke

cyane; kubw’iyo mpamvu abantu bihatiraga gufata mu mutwe amagambo yayo. Abantu

benshi bashoboraga kuvuga mu mutwe imigabane minini y’Isezerano rya Kera n’Irishya. Ibyo

batekerezaga ku Mana babihuzaga n’ibyiza babonaga mu byaremwe ndetse n’imigisha

yoroheje ya buri munsi. Abana bigaga gushimira Imana kuko ari yo itanga ibyiza byose

n’ihumure ryose.

Kubera impuhwe n’urugwiro ababyeyi babaga bafite, bakundaga abana babo ku buryo

batabemereraga kwirundumurira mu byo bararikira. Bari kuzanyura mu buzima

bw’ibigeragezo kandi bugoye, ndetse byanashoboka bakicwa bahowe kwizera Imana kwabo.

Guhera mu buto bwabo, abana batozwaga kwihanganira ibirushya no kubaha ubutegetsi, ariko

bakagomba no kumenya kwifatira ibyemezo. Bigishwaga bakiri bato kumenya gufata

inshingano, kwitonda mu byo bavuga no gusobanukirwa ubwenge buri mu guceceka. Ijambo

rimwe rivuzwe rititondewe rikumvwa n’abanzi babo ntiryashoboraga gushyira mu kaga

urivuze gusa, ahubwo ryashoboraga no kwicisha abavandimwe be amagana menshi; kuko

abanzi b’ukuri bakurikiranaga abatinyukaga guharanira umudendezo mu byo kwizera nkuko

amasega ahiga umuhigo wayo.

Abawalidense bari barasize imitungo yabo kubera gukunda ukuri, kandi biyuhaga akuya

bashaka ibibatunga bafite kwihangana kudacogora. Buri murima babonaga muri iyo misozi

bagasanga ushobora guhingwa bawitagaho bakawubyaza umusaruro. Mu bibaya ndetse

n’ahakikije imisozi hatarumbukaga cyane barahatunganyije bituma umusaruro waho

wiyongera. Gushakashaka ubukungu no kwitangira umurimo ni bimwe mu byari bigize

uburere abana bahabwaga, bukaba ari bwo murage umwe rukumbi bahabwaga. Bigishwaga

ko Imana ishaka ko ubuzima buba ishuri umuntu yigiramo kwitwara neza, kandi ko kwikorera

ubwabo, guteganyiriza ahazaza, kugira amakenga no kwizera ari byo byonyine bizabashoboza

kubona ibyo bakeneye.

42

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!