15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

b’Imana by’ukuri bashyizwe mu rujijo bituma nubwo bubahirizaga Isabato bareka no kugira

umurimo bakora ku cyumweru. Ntibategetse abantu kubahiriza umunsi wo Kucyumweru

gusa, ahubwo banabasabye gutesha Isabato agaciro, kandi mu mvugo ikakaye bakarega

abatinyukaga kuyubahiriza. Uburyo bumwe rukumbi abantu bari basigaranye bwo gushobora

kubaha amategeko y’Imana bwari mu guhunga ubutegetsi bw’i Roma.

Abawalidense bari mu moko ya mbere y’i Burayi yagize Inyandiko z’Ibyanditswe Byera

zisobanuye mu ndimi zayo. Mu myaka amagana menshi yabanjirije ubugorozi bw’itorero bari

bafite inyandiko ya Bibiliya yo mu rurimi rwabo kavukire yandikishijwe intoke. Bari bafite

ukuri kutavanzemo ubuyobe na buke, maze ibyo bigatuma bangwa kandi bakarenganywa

by’umwihariko. Bavuze ko itorero ry’i Roma ari ryo Babuloni yayobye ivugwa mu gitabo

cy’Ibyahishuwe, maze bahangana n’ubuyobe bwayo bashikamye biyemeje guhara ubugingo

bwabo. Nubwo kubera kotswa igitutu n’akarengane bamwe badohotse ku kwizera kandi

buhoro buhoro bakareka amahame yako, abandi bagumye mu kuri. Mu gihe cy’umwijima

n’ubuhakanyi byabaye mu myaka ibinyejana byinshi, habayeho Abawalidense bahakanye

ubutegetsi bw’i Roma. Bamaganye gusenga ibishushanyo bavuga ko ibyo ari ukuramya

ibigirwamana, kandi bubahirizaga Isabato nyakuri. Muri iyo miraba ikomeye yo

kurenganywa, bashikamye ku kwizera kwabo. Nubwo babicishaga amacumu babashungera

kandi bakabatwikira ku muriro w’imbago z’Abanyaroma, bashikamye ku gushyigikira

Ijambo ry’Imana n’icyubahiro cyayo.

Mu misozi miremire, ari ho mu bihe byose abarenganywaga n’abatotezwaga bahungiraga,

ni ho Abawalidense bihishe. Aho ni ho urumuri rw’ukuri rwakomereje kumurika mu mwijima

wariho mu bihe bya kera. Aho ni ho, mu myaka ibihumbi byinshi, abo bahamyaga ukuri

bakomereje kwizera barazwe n’abakurambere ba kera.

Imana yari yarateganyirije ubwoko bwayo ahantu ho kuyisengera hafite ubwiza butangaje

cyane hari haberanye n’ukuri gukomeye yababikije. Kuri abo bizera b’indahemuka bari mu

buhungiro, iyo misozi yashushanyaga ubutungane budahinduka bwa Yehova. Berekaga abana

babo impinga z’imisozi zabaga zibatwikiriye zifite ubwiza butagira impinduka, maze

bakabigisha Imana itajya ihinduka cyangwa ngo ishobore kuba yahinduka, Ijambo ryayo

rikaba rihoraho nk’uko iyo misozi itimuka. Imana ni yo yashyize imisozi ku isi

irayishimangira kandi iyiha gukomera. Nta cyashobora kuyikura mu myanya yayo usibye

ukuboko kw’Imana ifite imbaraga zitagerwa. Uko ni ko yashyizeho amategeko yayo, akaba

ari yo rufatiro rw’ubutegetsi bwayo mu ijuru no ku isi. Ukuboko k’umuntu gushobora kugira

icyo gukora kuri bagenzi be ndetse kukabavutsa ubuzima; ariko uko kuboko gushobora no

kuvana imisozi ku mfatiro zayo kukayiroha mu nyanja iyo gushoboye guhindura rimwe mu

mategeko ya Yehova, cyangwa kugasiba rimwe mu masezerano Yehova yasezeraniye

abakora ibyo ashaka. Abagaragu b’Imana bakwiriye gushikama mu kumvira amategeko yayo

batajegajega nk’uko imisozi itajya iva mu myanya yayo.

41

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!