15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Ubwo Satani yabonaga ikuzo no gukomera bya Kristo, yabaye nk’ufashwe n’ikinya. Wa

wundi wahoze ari umwe mu bakerubi batwikira yibuka aho yaguye. Umuserafi urabagirana,

“umwana wo mu museke;” mbega ukuntu yahindutse, mbega ukuntu yambuwe icyubahiro!

Yakuwe mu nama yari afitemo icyubahiro ubutazayigarukamo ukundi. Noneho abona undi

mu Marayika uhagaze iruhande rw’Imana Data, arabagiranaho ishusho Ye. Satani yari abonye

Marayika yasumbaga kera afata ikamba aritamiriza uruhanga rwa Yesu, ubwo asobanukirwa

n’uko uwo mwanya ukomeye utyo wakagombye kuba uwe.

Satani yibuka igihe yari akiri iwabo atunganye kandi ari umuziranenge, amahoro

n’umunezero yahoranye kugeza igihe yatangiriye kwivovotera Imana no kugirira Yesu

ishyari. Yibuka ibirego bye, ubugome bwe n’uko yibeshye agashaka kwikururiraho

abamarayika, yibuka uburyo yanze kwisubiraho agakomeza kwizirika ku nama ze

z’ubugome, ubwo Imana yamusezeraniraga kumubabarira — ibyo byose bimugaruka mu

bwenge biri ku murongo. Yibuka amarorerwa yakoreye abantu n’ingaruka zayo, yibuka

urwango yabibye mu bantu, yibuka ibyorezo biteye ubwoba yazanye ku isi, kwimikwa no

guhanguka kw’ingoma zo ku isi, gusimburana kw’intebe za cyami, impagarara, intambara,

n’ubugome bihora byiyongera ku isi. Yibuka uko yihatiye kurwanya umurimo Kristo no

kuroha abantu mu mworera. Yabonye ko inama ze z’ubwicanyi zitagize imbaraga yo

gutsemba abashyize ibyiringiro byabo muri Kristo. Ubwo Satani yasubizaga amaso inyuma

akareba ingoma ye, akareba ingaruka y’umurimo we, yabonaga gutsindwa n’irimbukiro gusa.

Yibuka ko yijeje abantu be ko kwigarurira Umurwa w’Imana byoroshye cyane; hanyuma aza

kubona ko yababeshyaga. Nanone kandi,yibuka ko uko ibihe byagiye bisimburana, uko

intambara ikomeye yagiye ikurikirana, yakomeje kugenda atsindwa ariko akanga kuvirira

urugamba. Yari azi neza ubwe imbaraga n’ububasha by’Uhoraho.

Umugambi w’iki kigomeke ruharwa wari uwo kwitsindishiriza no guhamya ko ubutegetsi

bw’Imana ari bwo bwateye ubwigomeke. Muri icyo gihe giheruka ni ho, imbaraga n’ubwenge

bye bikomeye bizaba bibogamiye cyane. Yari yarabikoresheje mu buryo bwose, kandi

akabona umusaruro umushimishije, yunguka abantu benshi cyane bemera gufatanya nawe mu

ntambara ikomeye imaze igihe kinini yaratangiye. Mu myaka ibihumbi uwo mutware

w’abagome yihatiye kugoreka ukuri. Ariko igihe cyari gisohoye, ngo ubugome butsindwe

buheruka, maze amateka ya Satani n’imico ye, bishyirwe ku karubanda. Mu muhati we

uheruka wo kwimura Kristo ku ntebe ya Cyami, kwica no gutsemba abamwizera no

kwigarurira Umurwa w’Imana, shebuja w’ibinyoma yari yiyambitse uburyarya. Abemeye

gufatanya na we, na bo babonye ko atsinzwe burundu. Abayoboke ba Kristo hamwe

n’abamarayika bera, bareba mu buryo bwose ubuhendanyi Satani yakoresheje arwanya Leta

y’Imana. Ni we wari uteye impungenge isi n’ijuru.

Nuko Satani na we ubwe anyurwa n’ubutabera bw’Imana ko kugomera Imana k’ubushake

koko bikwiriye kumubuza ijuru. Yari yaramenyereje imbaraga ze kurwanya Imana;

ubutungane, amahoro n’ubumwe birangwa mu ijuru byajyaga kumubuza umutekano. Noneho

ibirego bye birwanya imbabazi n’ubutabera by’Imana byari byacecekeshejwe. Ibirego byose

481

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!