15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

n’imbaga nini y’abapfuye bazira kwizera kwabo; mu gihe hanze y’umurwa hazaba hari ibibi

n’ikintu cyose kizira, hazaba abarenganyirije abandi kwizera kwabo, ababashyize mu mazu

y’imbohe, n’ababaciye imitwe. Hazaba hari Nero wa mwami uteye ubwoba w’imico ya

kinyamaswa n’umugizi wa nabi, azaba areba umunezero no gushyirwa hejuru kw’abo yajyaga

yica urubozo, kugira ngo anezeze Satani. Nyina wa Nero azaba ahari yirebera ingaruka

z’ibikorwa by’umuhungu we; areba ikimenyetso cy’imico mibi yarazwe na Nyina, irari

yashyigikiye kandi akarifasha kujya mbere anatanga icyitegererezo; ibyo byeze imbuto

z’ubugome bwahindishije isi yose umushyitsi.

Aho kandi hazaba hari abapapa n’ibyegera byabo bihamiriza ubwabo ko ari bo basimbura

Kristo ku isi, nyamara bagakoresha inyundo, gereza n’ibibando kugira ngo babashe kuyobora

umutimanama w’ubwoko bwe. Hari abapapa bikujije, bishyira hejuru y’Imana ndetse

bakabigaragarisha guhindura amategeko y’Isumbabyose. Bamwe biyitaga urufatiro

rw’itorero, bafite urubanza bagomba kwisobanuraho imbere y’Imana. Bakererewe kumenya

ko Umenya byose afuhira amategeko ye kandi azashyira igicumuro cyose ku mugaragaro.

Noneho basobanukirwa ko Kristo yita cyane ku bamubabarijwe, bakiyumvam imbaraga y’aya

magambo:“Ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi

nijye mwabikoreye. ” 731

Abanyabyaha banze kwihana bose barindirijwe urubanza rukomeye mu rukiko rw’Imana

kuko bagomeye ubutegetsi bwo mu ijuru. Ntawe ubaburanira muri urwo rubanza, nta

n’impamvu bafite bashobora kwerekana, maze bacirwa urwo gupfa by’iteka ryose.

Noneho bigaragara ko ibihembo by’ibyaha atari umudendezo, atari ubugingo buhoraho,

ahubwo ari ububata, ukurimbuka, n’urupfu rw’iteka ryose. Abanyabyaha babonye ibyo

bakoze mu kubaho kwabo bagomera Imana. Bahinyuye cyane agaciro k’ibyiza bitarondoreka

ubwo bajyaga babibwirwa, ariko mbega ngo ubu baraba babifitiye inyota, “umuntu wese muri

bo atera hejuru ati: “Ibi byose nagombaga kubikora, ariko nahisemo kwitandukanya na byo,

mbega ngo birantungura ! amahoro, umunezero n’icyubahiro, nabiguranye ubugome,

umuvumo n’ubwihebe.” Bose basobanukirwa n’uko igihano cyo kubura ijuru ari icy’ukuri

kibakwiriye. Mu kubaho kwabo baravugaga bati:“Ntidushaka ko uyu muntu aba Umwami

wacu.”

Maze nk’aho abanyabyaha babaye nk’abafunguriwe umuryango ngo barebe, babona

Umwana w’Imana yimikwa. Bamubonana mu biganza bye, ibisate by’amabuye bibiri

byanditsweho amategeko y’Imana, babona amabwiriza yose bahinyuye, bakayagomera.

Babona uko abacunguwe basimbagizwa n’ibyishimo baramya Imana, kandi ubwo amajwi

yabo meza yarangiriraga mu Murwa no hanze yawo, bose batangarira mu ijwi rihuje bati:

“Mwami Imana Ishobora byose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaza, Mugabe

w’amahanga inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri. ” 732 Maze bikubita hasi baramya

Umwami utanga ubugingo.

480

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!