15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

basuzuguye, amagambo y’imbuzi bakomeje gukerensa, imbabazi nyinshi imitima yabo

inangiye yanze kwakira, ibyo byose byari imbere yabo bimeze nk’ibyandikishijwe inyuguti

z’umuriro.

Hejuru y’intebe ya Cyami haboneka Umusaraba; kandi haboneka ibisa n’amashusho

y’uruhererekane yerekana ukugeragezwa kwa Adamu no kugwa kwe, ndetse n’urukurikirane

rwo gusohora kw’inama ikomeye y’agakiza. Haboneka amashusho y’Umukiza avukira mu

muryango wa gikene, imibereho ye yo kwicisha bugufi no kumvira, kubatizwa kwe mu ruzi

rwa Yorodani; kwigomwa kurya no kugeragezwa kwe ari mu butayu; Umurimo we wo

kubwiriza ubutumwa no guha abantu imigisha ikomeye ituruka mu ijuru; iminsi yamaze akora

imirimo y’urukundo n’imbabazi; ndetse n’amajoro yaraye wenyine atagoheka asenga Imana

mu mpinga z’imisozi. Imigambi n’ishyari bamugiriye, urwango n’ubugome bamugororeye

ku neza yabagiriraga, agahinda gakomeye yagiriye mu gashyamba ka Getsemani ashengurwa

n’uburemere bw’umutwaro w’ibyaha by’abari mu isi; kugambanirwa kwe agatangwa mu

maboko y’igico cy’abagome; guteraganwa ko mu ijoro riteye ubwoba; uko bamuboshye ariko

ntiyirwaneho, abigishwa be yakundaga bamutereranye, akubitwa agateraganirwa mu mihanda

y’i Yerusalemu; Umwana w’Imana asuzugurirwa imbere ya Ana; ajyanwa mu ngoro

y’umutambyi; Pilato amucira urubanza, ajyanwa imbere y’umugiranabi Herode; bamukoba,

bamutuka, bamwica urw’agashinyaguro, ku iherezo bamucira urwo gupfa. Ibyo byose

bigaragara neza imbere ya bose.

Hanyuma imbere y’iryo teraniro ryifashe impungenge, hahita andi mashusho ateye

ubwoba n’agahinda, yo kubona uwo Munyamibabaro wamenyereye intimba agenda ateguza

mu nzira igana i Kaluvari; kubona Igikomangoma cyo mu ijuru amanitswe ku musaraba;

abatambyi b’abanyagasuzuguro na rubanda bamukoba ariho asambira ku musaraba;

umwijima utigeze kubaho; isi ihinda umushyitsi, ibitare bimeneka, ibituro bikinguka,

bigaragaza umwanya wahise ubwo Umucunguzi w’isi yatangaga ubugingo bwe.

Ibyo bintu biteye ubwoba bigaragara nk’uko byakozwe. Satani n’abamarayika be hamwe

n’abayoboke be bose, nta bushobozi bagifite bwo guhindura ibikorwa byabo bibi bakoze.

Ikibi cyose umuntu wese yakoze akibona kimeze nk’uko yagikoze. Herode wishe abana

b’abaziranenge b’i Betelehemu kugira ngo yicemo n’Umwami wa Isiraheli; Herodiya

aremerewe n’igicumuro cy’amaraso ya Yohana Umubatiza; umunyantege nke Pilato

wakoreraga gucungura igihe gusa; abasirikari b’abakobanyi, abatambyi n’abatware

b’Abayuda n’iteraniro ry’abantu bari bashutswe bemera gusakuza bavuga abati: “Amaraso ye

azatubeho n’abana bacu!’‘- bose bibonera ububi bw’ibyaha bakoze. Bashatse aho bihisha

igitsure cy’Umwami w’ijuru n’ubwiza bwe burabagirana nk’izuba maze barahabura, mu gihe

abacunguwe bo barambikaga amakamba yabo ku birenge by’Umukiza, buri wese atera hejuru

ati: “Yaramfiriye!”

Muri iryo teraniro ry’Abacunguwe harimo intumwa za Yesu, intwari Pawulo, Petero

w’umunyabwira, Yohana ukundwa kandi agakunda, ndetse na bagenzi babo, bari hamwe

479

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!