15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ayicayeho, akikijwe n’ibikomangoma by’Ubwami bwe. Nta mvugo y’umuntu, nta karamu

yashobora gusobanura no kwandika imbaraga n’igitinyiro by’ishusho Yesu yari afite icyo

gihe. Icyubahiro cy’Imana Data cyambitswe Umwana we. Ubwiza bwe bwuzura Umurwa

w’Imana, burasira ku marembo y’Umurwa wose, burasohoka bumurika ku isi hose.

Hafi y’intebe ya Cyami, hari ba bandi babanje gukorera Satani bafite umwete, hanyuma

bagakurwayo nk’umushimu ukuwe mu muriro, bagakurikira Umukiza bitanze burundu.

Hakurikiyeho abashikamye mu kuri kwa Kristo mu gihe cy’ubuhakanyi n’ubugome

bukomeye, bakomeje amategeko y’Imana mu gihe mu isi ya Gikristo batangazaga ko

bayakuyeho, hamwe na za miliyoni nyinshi z’abarenganyirijwe kwizera kwabo bo mu bihe

byose. Hirya hari “iteraniro ry’abantu umuntu atabasha kubara bo mu mahanga yose, mu

moko yose, imiryango yose, n’indimi zose, bari imbere y’intebe ya Cyami n’imbere

y’Umwana w’intama, bambaye ibishura byera, kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki

zabo. ” 728 Intambara yabo yari yararangiye, baratsinze burundu. Barwanye intambara

barangiza urugendo none bahawe ingororano zabo. Amashami y’imikindo ari mu ntoki zabo

ni ikimenyetso cy’insinzi; imyambaro yera igaragaza ubutungane butagira inenge bwa Kristo,

none bukaba bwarabaye ubwabo.

Abacunguwe bose bahanika indirimbo y’ishimwe, maze amajwi yayo asakara mu birere

by’ijuru: “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe, n’ak’Umwana w’intama.” 729 Nuko

amajwi y’abamarayika n’abaserafi, ahurizwa hamwe n’ay’abacunguwe guhimbaza Imana.

Abacunguwe babonye imbaraga n’ubucakura bya Satani, basobanukirwa kuruta mbere hose

ko Kristo ariwe ubaneshereje. Muri iryo teraniro rinini ry’abera, nta n’umwe wigeze atekereza

ko ako gakiza bagahawe n’imbaraga zabo cyangwa n’ubugwaneza bwabo. Nta cyavuzwe

cyerekeye ku byo bakoze cyangwa ku by’akarengane kabo, ariko icyari cyibanzweho cyane,

ni indirimbo yaririmbwagwa gusa ari yo, “Agakiza ni ak’Imana yacu n’Umwana w’intama. ”

Nuko Umwana w’Imana atamirizwa ikamba rya Cyami ubuheruka imbere y’ihuriro

ry’abacunguwe n’ingabo zose zo mu ijuru. Amaze guhabwa iryo kuzo, icyubahiro n’imbaraga

bisumba ibindi, Umwami w’abami atangaza igihano gikwiriye abigometse ku butegetsi bwe,

kandi asohoza ubutabera ku bagomeye amategeko ye bakarenganya abamwizera. Umuhanuzi

w’Imana yaravuze ati: “Mbona intebe y’Ubwami nini yera, mbona n’Iyicayeho, isi n’ijuru

bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka. Mbona abapfuye abakomeye

n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n’ikindi gitabo

kirabumburwa, ari cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri

ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.” 730

Ibitabo bikimara kubumburwa, Yesu ahanga amaso ku bantu b’inkozi z’ibibi, bahita

bibuka kandi bemera ibyaha bakoze. Babona neza aho bagiye bateshuka bakava mu nzira

y’ubutungane n’ubuziranenge; basobanukirwa ko ubwibone n’ubugome byabo ari byo

byabateye kugomera amategeko y’Imana. Ibishuko bemeye k’ubushake bwabo bitwaje ko

bazagura imbabazi z’ibyaha byabo, imigisha y’Imana bafashe uko itari, intumwa z’Imana

478

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!