15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ububasha bwe kugira ngo bazuke bava mu bituro, kandi ko ari hafi kubatabara, akabavana no

mu bucakara bukomeye. Muri icyo gihe ubwiza bwa Kristo buzaba bwabakuweho, maze

Satani akorera ibitangaza imbere yabo byo gushyigikira amagambo amaze kubabwira.

Abanyantege nke abongeramo imbaraga, maze abashyiramo umwuka n’imbaraga bye. Ahera

ko abaha inama zo kugaba igitero ku bacunguwe ngo bigarurire Umurwa w’Imana. Kwa

kwishyira hejuru yatangiranye kera kumufasha gutunga urutoki kuri za milioni nyinshi

z’abazutse, abatangariza ko igihe ari umugaba wabo bazatsinda nta kabuza, bakigarurira

umurwa, maze akicara ku ntebe ya cyami.

Muri iryo koraniro ry’abantu batabarika, harimo ba bandi baramaga cyane babayeho

mbere y’umwuzure; abantu banini kandi barebare, ibihangange by’abanyabwenge, bari

bariyeguriye kuyoborwa n’abamarayika bacumuye, bari bafite ubuhanga n’ubumenyi

bihanitse bakoreshaga mu kwishyira hejuru; bagakora imyuga itangaje yatumaga abantu

bababona nk’ibigirwamana, ariko ubugome n’ibihimbano byabo byononnye isi ya kera kandi

byangiza n’ishusho y’Imana mu bantu, nicyo cyatumye Imana ibahanagura mu maso mu byo

yaremye. Harimo abami n’abagaba b’ingabo z’amahanga, abantu b’intwari batigeze

gutsindwa ku rugamba na rimwe, abibone, abakunzi b’intambara, igitero cyabo cyatumaga

abami b’amahanga bahinda umushyitsi. Mu gihe cy’urupfu, imico yabo ntiyahindutse. Ubwo

bazaba bavuye mu bituro, bazaba bagifite umwete wo gusubukura imigambi yabo aho

yacumbikiwe. Bazaba bashishikajwe no gushaka kwiganzura ababanesheje.

Satani amaze gukorana inama n’abamarayika be, ayimenyesha abo bami n’abatware

b’ingabo n’abakomeye bose. Bitegereje imbaraga zabo n’ubwinshi bwabo, bavuga ko

umubare w’ingabo ziri mu Murwa ari nkeya ugereranyije n’ingabo zabo, ko bashobora

gutsinda nta kabuza. Bafata umugambi wo kwigarurira ubutunzi n’ikuzo bya Yerusalemu

Nshya. Bose uko bangana baherako bitegura urugamba. Abahanga bo muri bo batangira

gucura intwaro z’intambara zikomeye. Abagaba b’ingabo bahoranaga amahirwe yo gutsinda

intambara, bashyirirwaho kuyobora ibitero mu matsinda manini n’amato.

Noneho ikimenyetso cyo gutangira intambara kiratangwa maze izo ngabo zitabarika

zitangira kugenda, ingabo zitigeze kuboneka mu mateka y’intambara zo ku isi, ingabo zihuje

imbaraga zo mu bihe byose, uhereye igihe intambara zatangiriye ku isi, nta zigeze zihwana

n’iryo koraniro ry’abarwanyi. Satani umurwanyi urusha abarwanyi bose abarangaza imbere

hamwe n’abamarayika be, bahuza imbaraga zabo muri urwo rugamba ruheruka. Abami

n’abagaba b’ingabo nabo bakurikiraho, maze imbaga nyamwinshi y’abantu babahomboka

inyuma, ariko nabo bari mu matsinda, itsinda ryose rifite umuyobozi waryo. Mu mugambi

udatezuka wa gisirikari, inteko zose zimaze gusatira Yerusalemu Nshya Umurwa

w’Imana.Yesu atanga itegeko ryo gufunga amarembo ya Yerusalemu Nshya, maze ingabo za

Satani zirawugota, zitegura kuwufata.

Nuko Yesu yongera kwiyereka abanzi be. Ahirengeye Umurwa ku rufatiro rurimbishijwe

izahabu, hari intebe y’Ubwami ikomeye kandi ishyizwe hejuru. Umwana w’Imana yari

477

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!