15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Ubwo Kristo azagaruka, abanyabyaha bazarandurwa ku isi hose- bazakongorwa

n’umwuka uvuye mu kanwa ke kandi batsembwe n’ukurabagirana kw’ubwiza bwe. Nuko

Kristo ajyane abantu be mu Murwa w’Imana, kandi icyo gihe isi izasigara ari umwirare. “Dore

Uwiteka arahindura isi umwirare, arayiraza, arayubika atatanya abaturage bayo.” “Isi

izanyagwa ihinduke umwirare rwose, kuko Uwiteka ariwe wabivuze.” “Kuko bagomeye

amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka. Nicyo gituma umuvumo

utsemba isi n’abayibamo, nicyo gitumye abaturage b’isi batwikwa hagasigara bake. ” 712

Isi igaragara imeze nk’ubutayu. Imijyi ikomeye n’imidugudu birimburwa n’umutingito

w’isi, ibiti birariduka, inyanja zijugunya ibitare hejuru biramenagurika bikwira ku isi hose,

maze imyorera miremire isigara ariyo yerekana aho imisozi yahoze ihagaze.

Ubu noneho igikorwa kizakurikiraho ni icyashushanywaga n’umurimo uheruka

wakorwaga ku munsi w’impongano. Igihe umurimo ukorerwa ahera cyane wabaga urangiye,

n’ibyaha byose by’Abisiraheli byamaze gukurwa mu buturo bwera mu muhango w’amaraso

y’igitambo cy’icyaha, icyo gihe ihene ya Azazeli yerekanirwaga imbere y’Uwiteka ikiri

nzima, maze umutambyi mukuru ari imbere y’iteraniro akayaturiraho “gukiranirwa

kw’Abiraheli kose n’ibicumuro byabo byose, ibyaha bakoze byose akabishyira mu ruhanga

rw’iyo hene.” 713 Niko bizamera ubwo umurimo wo guhongerera ibyaha uzaba urangiye mu

buturo bwera bwo mu ijuru, imbere y’Imana n’imbere y’abamarayika bera n’imbere y’ingabo

z’abacunguwe, ibyaha byakozwe n’ubwoko bw’Imana bizashyirwa kuri Satani; ahamywe ko

ariwe Se w’ibibi byose yakoresheje abantu. Kandi nkuko ihene ya Azazeli yoherwaga mu

butayu butagira abantu, niko na Satani azoherwa mu isi yabaye umwirare, ikidaturwa

n’ubutayu bucuze umwijima.

Umuhishuzi yasobanuye iby’uko koherwa kwa Satani avuga n’uko isi y’umwirare izaba

imeze, avuga n’uko izamara imyaka igihumbi imeze ityo. Nyuma yo gusobanura uko

kugaruka kw’Umwami no kurimbuka kw’inkozi z’ibibi kuzaba kumeze, umuhanuzi akomeza

agira ati:” Mbona marayika amanuka ava mu ijuru, afite urufunguzo rwo gufungura ikuzimu,

afite n’umunyururu munini mu ntoki ze. Afata cya kiyoka ari cyo ya nzoka ya kera ari yo

mwanzi na Satani, akibohera kugira ngo kimare imyaka igihumbi akijugunya ikuzimu

aragifungirana, agishyiraho ikimenyetso gifatanya kugira ngo kitongera kuyobya amahanga

kugeza aho iyo myaka igihumbi izashirira, icyakora iyo myaka nishira, gikwiriye kubohorwa

kugira ngo kimare igihe gito. ” 714

Ubusobanuro bw’ijambo “ikuzimu” bwerekana isi iri mu kayubi kandi itwikiriwe

n’umwijima w’icuraburindi, buboneka n’o mu zindi nyandiko. Ibyerekeranye n’uko isi yari

imeze ikiremwa, Bibiliya ivuga ko “mbere na mbere” isi “itagiraga ishusho kandi ko yariho

ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri.” 715 Ubuhanuzi butwigisha ko isi izongera

kumera ityo. Turebye imbere ku munsi ukomeye w’Imana, umuhanuzi Yeremiya aravuga ati:

“Nitegereje isi, mbona idafite ishusho kandi irimo ubusa, n’ijuru naryo nta mucyo rifite.

Nitegereje imisozi miremire mbona itigita, ndetse n’iyindi yose nayo inyeganyega. Nitegereje

473

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!