15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Mu bihugu bitategekwaga n’Abanyaroma, hashize ibinyejana byinshi hariho amatsinda

y’abakristo batigeze bagerwaho n’inyigisho zipfuye z’ubupapa. Bari bakikijwe n’ubupagani,

ndetse uko ibihe byahitaga bakagerwaho n’ingaruka z’amakosa yabwo. Nyamara

bakomezaga gushikama kuri Bibiliya bakayifata nk’umuyobozi wo kwizera kwabo kandi

bagakurikiza kwinshi mu kuri kuyanditswemo. Abo bakristo bemeraga ko amategeko

y’Imana adahinduka kandi ahoraho ndetse bagakomeza Isabato ivugwa mu itegeko rya kane.

Amatorero yashikamye muri uko kwizera kandi yabonekaga muri Afurika yo hagati no mu

baturage b’Abanyarumeniya bo muri Aziya.

Nyamara abitwa Abawalidense (Abavoduwa) ni bo bari ku isonga mu bantu bose banze

kwemera kwishyira hejuru k’ubutegetsi bw’ubupapa. Mu gihugu ubupapa bwari bufitemo

icyicaro, abantu baho barwanyije bashikamye ibinyoma byabwo ndetse no kwangiza

kwabwo. Amatorero menshi yo muri Piedmont yamaze imyaka amagana menshi ari mu

mudendezo, ariko igihe cyaje kugera Roma iyasaba kuyiyoboka ishyizeho umwete. Nyuma

yo guhangana n’ubwo butegetsi bw’igitugu bikaba iby’ubusa, abayobozi b’ayo matorero

bemeye ariko badashaka ububasha bw’ubwo butegetsi isi yose yasaga nk’aho yayobotse.

Nyamara hari bamwe muri bo banze kuyoboka ubutegetsi bwa papa cyangwa abapadiri.

Biyemeje kuba indahemuka ku Mana yabo no kurinda ubusugi bwabo no kwiyoroshya byo

kwizera kwabo. Ubwo habayeho kwitandukanya. Bamwe bahoze bagendera mu kwizera kwa

kera barakuretse; bamwe basize imisozi ya Alps yari kavukire kabo bajya kwamamaza ukuri

mu bindi bihugu; abandi bagiye kwihisha mu bibaya no mu bitare byiherereye byo mu misozi

maze bahakomereza umudendezo wabo wo kuramya Imana.

Ukwizera Abakristo b’Abawalidense bari bafite kandi bigishaga kwari guhabanye mu

buryo bugaragara n’inyigisho z’ibinyoma Roma yigishaga. Imyemerere yabo mu

by’iyobokamana yari ishingiye ku ijambo Imana yandikishije, ari ryo gahunda nyakuri yo

kwemera kwa Gikristo. Nyamara abo bahinzi bicishaga bugufi, aho bari barihishe bitaruye

ab’isi kandi babaga bomatanye n’imirimo yabo ya buri munsi yo kwita ku mikumbi yabo no

guhingira imizabibu yabo, si bo bari barigejeje ku kumenya ukuri guhabanye n’amahame

n’ubuyobe by’itorero ry’i Roma ryayobye. Ntabwo kwari ukwizera gushya bari bakiriye.

Imyemerere yabo mu by’iyobokamana yari umurage barazwe n’ababyeyi babo.

Barwaniriraga ukwizera abo mu itorero ry’intumwa. Bari bafite, “kwizera abera bahawe

rimwe, bakageza iteka ryose.” Yuda 3. Itorero ryo mu butayu, ritari iryarangwaga no kwibona

ryabaga mu murwa mukuri w’isi icyo gihe, ni ryo ryari itorero nyakuri rya Kristo, ni ryo

ryarindaga ubutunzi bw’ukuri Imana yabikije abantu bayo ngo babugeze ku batuye isi.

Imwe mu mpamvu z’ingenzi zari zaratumye itorero nyakuri ryitandukanya na Roma ni

urwango Roma yagiriraga Isabato ivugwa muri Bibiliya. Nk’uko byari byarahanuwe,

ubutegetsi bw’ubupapa bwasiribanze ukuri. Bwasuzuguye bikabije amategeko y’Imana maze

bushyira hejuru imigenzo yahimbwe n’abantu. Amatorero yayoborwaga n’ubutegetsi bwa

Papa yahatiwe hakiri kare kubahiriza umunsi wa mbere (Kucyumweru) nk’umunsi wera. Mu

gihe ikinyoma no kugendera ku migenzo byari byarahawe intebe, benshi barimo n’abantu

40

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!