15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Abanyabyaha bagira agahinda gakomeye, batabitewe n’uko bacumuye ku Mana no kuri

bagenzi babo, ahubwo bababajwe n’uko Imana ari yo yanesheje. Baganyishwa n’izo ngaruka

zimeze zityo; ariko ntibihana ububi bwabo. Iyo baza kugira ubushobozi, bari gukoresha

uburyo bwose ngo bigarurire isi.

Abo ku isi bitegereza ya nteko y’abantu bari barahinduye ibishungero, basuzuguye,

bashakaga gutsemba mu mwanya muto, barokotse ibyorezo, imiraba n’imitingito y’isi. Wa

wundi ubera abica amategeko ye umuriro ukongora, abera ubwoko bwe ubwugamo

n’ubuhungiro.

Umugabura ugurisha ukuri kugira ngo ashimwe n’abantu, ubu noneho asobanukiwe

n’imiterere hamwe n’ingaruka z’inyigisho ze. Amenya neza ko ijisho ry’Uzibyose

ryamukurikiranaga ari ku ruhimbi, ari mu nzira agenda, no mu gihe yabaga ari hamwe

n’abantu mu bihe bitandukanye byo mu buzima bwe. Icyo umutima we utekereje cyose,

umurongo wose w’amagambo yandika, ijambo ryose avuze, umurimo wose watuma abantu

bashakira umutekano mu binyoma, byose binyanyagizwa ahantu hose nk’imbuto; none izo

mpabe, abo bantu bamuzengurutse, bagiye kurimbuka yirebera uwo musaruro.

Uwiteka aravuga ati: “Uruguma rw’umukobwa w’ubwoko bwanjye barwomoye baruca

hejuru bavuga bati: ni amahoro, ni amahoro, kandi ari nta mahoro ariho.’‘ ‘’Kuko ibinyoma

byanyu ari byo mwateje umutima w’umukiranutsi agahinda, mugakomeza amaboko y’inkozi

y’ibibi kugira ngo idahindukira ikava mu nzira yayo mbi ikabaho.” 705

“Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano.

Dore ngiye kubitura ibibi by’ibyo mwakoze.” “Nimuboroge mwa bungeri mwe, mutake cyane

mwigaragure mu ivu yemwe batahiza b’umukumbi, kuko iminsi y’icyorezo n’iyo gutatana

isohoye, kandi abungeri bazabura aho bahungira n’abatahiza b’imikumbi babure aho

bacikira.” 706

Abungeri na rubanda babonye ko batakomeje kugirana isano nyakuri n’Imana.

Basobanukirwa ko bagomeye Uwahanze amategeko y’intabera kandi yo gukiranuka.

Bateshutse ku mabwiriza y’ijuru, ahubwo baha urwaho ibihumbi n’ibihumbi byo soko y’ibibi

byose: amacakubiri, inzangano, gukiranirwa kugeza ko isi yose ihindutse ikotaniro

ry’intambara z’amagambo no kwononekara kw’uburyo bwose. Uko niko abanze ukuri

bagahitamo ibinyoma bameze muri iki gihe. Nta magambo ashobora gukoreshwa ngo

asobanure umubabaro n’agahinda abagome banze Imana bazagira babonye ko babuze

ubugingo buhoraho by’iteka ryose. Abantu isi yaramyaga kubera impano zabo n’imvugo zabo

nziza, ubu noneho abatuye isi biboneye ukuri kw’ibintu uko byakabaye. Babonye ko ibyo

bakoraga byari ubugome, noneho bikubita ku birenge by’abizera basuzuguraga,

bakabahindura urw’amenyo, bahamya urukundo Imana yabakunze.

Abantu bamaze kumenya neza ko bayobye, basubiranyemo bamwe barega abandi ko

babayoboye mu nzira yo kurimbuka; ariko cyane cyane, bose babigereka ku bungeri babo.

471

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!