15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Igice Cya 41 – Isi Ihinduka Umusaka

“Erega ibyaha byayo byarenze ihaniro, kandi Imana ntiyibagiwe ubugome bwa Babiloni.

… Inzoga ikaze yabahaye muyiyihe irushijeho gukara incuro ebyiri. Aho Babiloni iyo yageze

yiha ikuzo n’umurengwe, muhageze kuyiteza ububabare n’icyunamo. Dore iribwira iti,

‘Ndimakajwe, ndi umwamikazi, sindi umupfakazi kandi sinteze kugira uwo ngira mu

cyunamo bibaho! Ni yo mpamvu ibyorezo biyigenewe, ari byo ndwara zica no gupfusha

n’inzara bizayigwira icyarimwe. Izashya ikongoke, kuko Nyagasani Imana yayiciriye urwo

rubanza igira amaboko. Abami b’isi bihaye gusambana n’icyo cyatwa Babiloni bakarengwa,

bazarira baboroge … bagire bati, ‘Mbega ishyano! Mbega ishyano rikugwiriye, wowe

Babiloni mujyi w’icyatwa w’igihangange! Isaha imwe irahagije kugira ngo akawe kabe

gashobotse!” 703

“Abacuruzi bo ku isi,” ‘’bakungahajwe n’umurengwe wayo utagira akagero’‘, bazayitaza

babonye inkongi y’umwotsi wayo kubera gutinya ububabare bwayo, bayiririre baboroga

bagira bati: mbega Babuloni, Umujyi ukomeye ngo uragusha ishyano! Yambaye imyenda

itukura kandi y’agaciro, yirimbishishije amabuye n’ibintu by’igiciro gihanitse bikozwe mu

izahabu y’agaciro n’amabuye y’agahebuzo. Bazayiririra bayiraburire, kuko mu isaha imwe

gusa, ubutunzi bwayo buhindutse umuyonga”. 704

Uko niko Babiloni izacirwaho iteka ku munsi ukomeye w’umujinya w’Imana. Yamaze

gusendereza urugero rwo gukiranirwa kwayo, igihe cyayo kirasohoye, igiye gusarura

kurimbuka.

Ubwo ijwi ry’Imana rizatangaza gucungurwa kw’ubwoko bwayo, hazaba ububyutse

bukomeye kuri ba bandi batakaje byose mu ntambara y’ubuzima bwabo. Mu gihe imbabazi

zari zikiriho, Satani yakomeje kubarindagiza, bakomeza gushishikazwa no kwitsindishiriza.

Abakire biratanaga icyubahiro cy’ubutunzi bwabo, bagasuzugura abakene, kandi ubutunzi

bwabo barabubonye banyuze mu nzira yo kugomera amategeko y’Imana. Ntibagaburiye

abashonji, ntibambitse imyambaro abambaye ubusa, ntibakurikije ukuri ngo bagire urukundo

n’imbabazi. Baharaniye kwishyira hejuru ngo bahabwe ikuzo n’abantu baremwe nka bo.

None banyazwe ubutunzi bwabo bwose bwabaheshaga icyubahiro, basigaye batakigira

kirengera, bararebana agahinda kenshi kurimbuka kw’ibigirwamana byabo bari barasimbuje

Umuremyi wabo. Bagurishije ubugingo bwabo kugira ngo babone ubutunzi bw’isi

n’ibinezeza byayo, ntibigeze batekereza ibyo kuba abatunzi mu by’Imana. Ingaruka yabaye

kubura ubugingo bwabo, ubutunzi bwabo burabora, ibinezeza by’isi bibahindukira umwaku,

umunezero wabo uhinduka umubabaro, maze ibyo bungutse mu buzima bwabo byose,

biyoyoka mu mwanya muto. Abakire bitegereje kurimbuka kw’amazu yabo y’ibitabashwa,

izahabu n’ifeza byabo bitumurwa n’umuyaga. Ariko imiborogo yabo ihoshwa n’ubwoba

bw’uko nabo ubwabo bagiye kurimburanwa n’ibishushanyo byabo basengaga.

470

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!