15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umusaraba wa Kristo uzahora ari icyigisho n’indirimbo by’abacunguwe mu kubaho

kwabo kose. Mu bwiza bwa Kristo bazahora babonamo Kristo wabambwe. Ntibazigera na

rimwe bibagirwa ko Ufite imbaraga zaremye kandi zigakomeza amasi atabarika ari mu kirere,

Ukundwa n’Imana, Nyiricyubahiro gihebuje cyo mu ijuru, Uwo abakerubi n’abaserafi

banezererwa bakamuramya, yicishirije bugufi kugira ngo ashyire hejuru umuntu wacumuye;

yikoreye ibicumuro n’ikimwaro kubera icyaha, no guhishwa mu maso ha Se, kugeza ubwo

amahano yo ku isi yacumuye, aturitsa umutima we, maze Umwami w’icyubahiro atangira ku

musaraba w’ i Kaluvari. Kuba Umuremyi w’amasi yose, Umugenga w’ibiriho byose,

wiyambuye icyubahiro cye, akicisha bugufi kubera urukundo yakunze umuntu- kizahora ari

icyigisho gitangaje kandi gitere bose kuramya Umuremyi iteka ryose. Ubwo abacunguwe

bazajya bitegereza Umucunguzi wabo, bakabona mu maso he hahora harabagirana icyubahiro

cya Se; ubwo bazitegereza intebe ye y’Ubwami buzahoraho uko ibihe bihaye ibindi, kandi

bakamenya neza ko Ingoma ye itazagira iherezo, bazasabwa n’umunezero baririmbe bati:

“Umwana w’Intama watambwe, akaducunguza amaraso ye y’igiciro cyinshi ni we gusa

ukwiriye icyubahiro!’‘ Ibanga ry’umusaraba riduhishurira andi mabanga yose. Mu mucyo

warasiye i Kaluvari ku musaraba, imico y’Imana yaduteraga ubwoba no gutinya, tuyibona

itatse ubwiza no kutwireherezaho. Imbabazi, ubugwaneza n’urukundo rwa kibyeyi

bigaragarira kandi bigahurizwa mu buziranenge, mu butabera no mu bubasha. Iyo twitegereje

gukomera kw’intebe y’Ubwami bwe, tukareba isumbwe n’ikuzo byayo, tubona uko imico

yayo ihebuje yigaragaje, tukarushaho kumenya ubusobanuro buhoraho bw’iri jambo ngo:

“DATA WA TWESE ” kuruta mbere hose.

Bizagaragaza ko Ufite ubwenge butarondoreka, nta yindi mpano yagombaga gutanga ku

gakiza kacu, keretse kwemera igitambo cy’umwana we. Inyiturano y’icyo gitambo ni

umunezero wo kureba isi izaba ituwemo n’abacunguwe gusa, abaziranenge, abataye

umuruho, kandi bazabaho iteka ryose. Ingaruka z’intambara Umukiza yarwanye n’imbaraga

z’umwijima ni umunezero w’abazaba bacunguwe, bambaye ikuzo ry’Imana ibihe bidashira.

Kandi ako niko gaciro k’‘umuntu Data wa twese azanyurwa nawe kubera igiciro cyatanzwe;

na Kristo ubwe abonye imbuto zivuye mu gitambo cye gihebuje, aranyurwa.

469

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!