15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Abakiranutsi bakiri bazima bahindurwa “mu kanya gato nk’ako guhumbya kw’ijisho”. Ku

bw’ijwi ry’Imana gusa bahawe ubwiza; bambikwa ukudapfa, maze hamwe n’abaziranenge

bazutse, barazamurwa, bajya gusanganira Umwami wabo mu kirere. Abamarayika bakoranya

intore ze ziturutse mu birere bine, uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera yaryo.

Abamarayika bera bazatwaza ababyeyi abana babo bato mu maboko yabo. Inshuti

zatandukanyijwe n’urupfu bazabonana ubutazongera gutandukana, ubwo bazaba bazamuka

bagana mu Murwa w’Imana, baririmba indirimbo z’ibyishimo.

Ku igare ryose riremwe n’ibicu hari amababa impande zose, kandi munsi rifite inziga

zihoraho. Mu gihe igare ryose ritangiye urugendo, inziga zaryo ziba zivuga ziti: Uri

‘Umuziranenge,’ maze amababa yatangira kuguruka agatera hejuru cyane ati: ” Uri

Umuziranenge, noneho inteko y’Abamarayika nayo igakomeza iririmba iti: Umuziranenge,

Umuziranenge, Umuziranenge Uhoraho Nyiringabo. Ubwo igare rizaba riri hafi kwinjira muri

Yerusalemu nshya, abacunguwe nabo bazatera hejuru bikiriza bati: ” HALELLUYA !”

Mbere yo kwinjira mu Murwa w’Imana, Umukiza azagabira abamwizera bose urwibutso

rw’insinzi, kandi abambike n’ikimenyetso cyo gukiranuka. Imitwe y’Abamarayika

barabagirana yiremamo imirongo y’impande enye zingana bakikije Umwami wabo, usumbya

icyubahiro abamarayika bose n’abera bose, kandi ufite mu maso herekana urukundo

rutarondoreka abafitiye. Muri iryo koraniro ry’abacunguwe batabarika, buri wese ahanga

Umukiza amaso, ijisho ryose ryitegereza ikuzo ry’Uwahoranye mu ‘’maso hahindanyijwe

n’imibabaro kuruta undi muntu wese wabayeho n’ishusho yangijwe kuruta iz’abandi bose

babayeho ku isi.’‘ Akoresheje ukuboko kwe kw’iburyo, Yesu yambika abanesheje bose

amakamba y’icyubahiro ku mitwe yabo. Ku mutwe wa buri wese hariho ikamba ryanditseho

‘’izina rye rishya’‘ hamwe n’aya magambo ngo “Yerejwe Uhoraho.” Yesu Buri wese yari

afashe mu kuboko kwe ishami ry’umukindo n’inanga y’izahabu byerekana gutsinda. Noneho

abamarayika bari imbere bafungura indirimbo, maze abacunguwe bose bafata inanga zabo,

bacurangana ubuhanga buhanitse indirimbo nziza yakanguye imitima yabo kandi ifite injyana

itazibagirana. Iyo ndirimbo yakoze ku mitima bitavugwa, maze ijwi ryose rishima Imana

rigira riti, “Udukunda kandi wejesheje ibyaha byacu amaraso ye, akaduhindura abami

n’abatambyi b’Imana ye ariyo na Se, icyubahiro n’ubutware bibe ibye iteka ryose. Amen”22

Imbere y’iyo mbaga y’abacunguwe hari Umurwa Muziranenge. Yesu afungura amarembo

yawo y’imaragarita, maze ishyanga ryagendeye mu kuri riwinjiramo. Bakigeramo babona

Paradiso y’Imana, ariho Adamu yari atuye akiri inziramakemwa. Nuko rya jwi rimeze

nk’indirimbo nziza ritarigera ryumvikana mu matwi y’abana b’abantu ryongera kumvikana

rivuga riti: “Intambara mwarwanaga irarangiye” “Nimuze abo Data yahaye umugisha,

muragwe ubwami bwabatunganyirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi.”

Isengesho Yesu yasabiye abigishwa be rirasohora: “Ndashaka ko n’abo wampaye Data

babana nanjye aho ndi.” Badafite inenge kandi buzuye umunezero utangaje n’ikuzo rihebuje,

Yesu amurikira Se abo yaguze amaraso ye agira ati: “Dore ndi hano hamwe n’abo wampaye.”

465

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!