15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

mihanda y’i Yerusalemu, rugira ruti: “Ni Umwana w’Imana, ni ukuri ni Messiya! Bashaka

guhunga mu maso h’Umwami w’abami. Mu buvumo bwo mu misozi no mu bihanamanga,

bashakashaka aho bihisha barahabura.

Mu mibereho y’abirengagije ukuri bose, hari ibihe umutimanama wabo ukanguka, igihe

ubwenge bugarura bimwe mu byababaje umuntu ababo mu buryarya, maze umutima ukagira

kwicuza by’imfabusa. Ariko se ibyo bimeze bite ubigereranyije no kwicuza ko kuri uwo

munsi “igihe bazatungurwa n’ubwoba nk’umugaru’‘, igihe kurimbuka kukaza nka

serwakira!” 19 Abashatse kurimbura Kristo n’abamwizera, ubu noneho barahamya ubwabo

ikuzo bababonanye. Muri icyo gihe cy’ubwoba bwinshi, bumva amajwi y’intungane

batangarana umunezero bati: “Iyi niyo Mana yacu twategerezaga, niyo izadukiza.” 20

Hagati muri ubwo bwihebe isi izaba irimo, imirabyo izarabya, habeho guhinda kw’inkuba,

ijwi ry’Umwana w’Imana rihamagare abaziranenge basinziririye mu bituro. Yitegereza

ibituro by’intungane binyanyagiriye hose ku isi, arambura amaboko areba mu ijuru avuga ijwi

rirenga ati: “Nimukanguke, nimukanguke, nimukanguke, yemwe abasinziririye mu

mukungugu, nimubyuke!” Mu mpande zose z’isi, abasinziririye mu bituro bazumva iryo jwi,

kandi abazaryumva bazongera kubaho. Isi yose izatigiswa n’imirindi y’ingabo nyinshi kandi

zikomeye ziturutse mu bihugu byose, mu moko yose, mu ndimi zose, no mu bantu bose.

Basohoka muri gereza y’urupfu, bambaye ubwiza n’icyubahiro byo kudapfa, batera hejuru

bati: “Wa rupfu we urubori rwawe ruri he ? Wa rupfu we ukunesha kwawe kuri he?” 21 Nuko

intungane zizaba ziriho n’izizaba zivuye mu bituro, zihuriza amajwi yazo hamwe, ziririmbana

ibyishimo byinshi indirimbo yo kunesha.

Bose bava mu bituro bafite igihagararo babyinjiranyemo. Adamu ahagaze hagati

y’iteraniro rinini ry’abazutse, abasumba bose kandi abaruta ubunini, icyakora ari mugufi ho

gato k’Umwana w’Imana. Agaragaza itandukaniro riri hagati y’abantu babayeho uko

ibinyejana byagiye bikurikirana; n’uko abantu bakomeje gusigingira mu buzima. Ariko

noneho bose bazuka bafite itoto n’imbaraga za gisore kandi zihoraho. Mbere na mbere,

umuntu yari yaremwe asa n’Imana, atari ku mico gusa, ahubwo no ku ishusho no mu miterere.

Icyaha ni cyo cyahanaguye ndetse cyenda guhindura burundu ya shusho y’Imana umuntu

yaremanywe; ariko Yesu yazanywe no kutugarurira ya shusho y’Imana twambuwe n’icyaha.

Azahindura imibiri yacu y’ibisenzegeri maze ayihwanye n’umubiri w’ubwiza bwe. Umubiri

upfa, umubiri ubora, wangiritse, wahindanyijwe n’icyaha, azawutunganya, uhinduke agahozo

kandi uhabwe ukudapfa. Inenge yose n’ubumuga bwose bizasigara mu gituro. Abacunguwe

bazahora bakura kugeza ubwo bazagera ku gihagararo cy’ubwiza bwe, kuko bazaba bagaruwe

ku mbuto z’igiti cy’ubugingo cyo muri Edeni bari bamaze imyaka myinshi baranyazwe.

Ibisigisigi by’umuvumo w’icyaha bizakurwaho, kandi indahemuka za Kristo zizarabagirana

‘’ubwiza bw’Umwami Imana yacu, ari mu bwenge, mu bitekerezo no ku mibiri yabo,

bigaragaza ishusho nyakuri y’Imana yabo izira inenge. Mbega ugucungurwa gutangaje!

kwavuzwe igihe kirekire, gutegerezwa igihe kirekire! Bakakureba bakakwishimira, ariko

ntibasobanukirwe neza uko kuzaba kumeze.

464

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!