15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

guhagarara adatsinzwe?’‘ Abanyabyaha basaba imisozi n’ibitare ngo bibagwe hejuru,

bibahambe aho gusumirwa n’uwo banze bakanamusuzugura.

Iryo jwi ryaracengeye rigera mu matwi y’abapfuye bararimenya. Mbega ukuntu ijwi

ry’imbabazi n’urukundo ryahoraga ribahamagarira kwihana! Mbega ukuntu bahoraga bumva

iryo jwi ribararika rivuye mu kanwa k’incuti, abavandimwe n’Umucunguzi! Ku banze

kwakira ubuntu bw’Imana, nta rindi jwi ryashobora kubacira urubanza kuruta

iryabahamagariraga kugarukira Imana, nka rya rindi ryamaze igihe kirekire cyane ribinginga

riti: “Nimuhindukire mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa ?’‘ 15

Mbega ngo rirababera nk’iry’umuntu batigeze kumenya! Yesu aravuga ati:” Narabahamagaye

muraninira, nabaramburiye ukuboko ntihagira ubyitaho; ahubwo mwahinyuye inama zanjye

zose no gucyaha kwanjye ntimubyitaho.’‘ 16 Iryo jwi ribibutsa ibyo birengagije - imiburo

bahawe bakayipfobya, irarika banze kwitaba, n’amahirwe bahawe bakayapfusha ubusa.

Abo ni ba bandi bakobaga Kristo ubwo yicishaga bugufi. Binyuze mu mbaraga idasanzwe,

bibukijwe amagambo y’Uwababajwe, igihe yarahizwaga n’Umutambyi mukuru, agasubiza

akomeje ati: “Uhereye none muzabona umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’Imana kandi

muzamubona aje ku bicu byo mu ijuru.” 17 None dore bamubonye mu cyubahiro cye, kandi

bazanamubona yicaye iburyo bw’Imana.

Abahakanaga ko Kristo ari Umwana w’Imana babura icyo bavuga. Harimo Herode

wishyiraga hejuru ahinyura Ubwami bwe, maze agategeka abasirikari be ngo bamwimikishe

kumwambika ikamba ry’amahwa. Hari na ba bantu b’abagizi ba nabi, b’ibiganza byanduye,

byahangaye kumwambika ikanzu y’umuhengeri, bakamutamiriza ikamba ry’amahwa mu

ruhanga ruzira inenge, kandi bamupfumbatisha urubingo nk’inkoni y’ubwamimu mu kiganza

cye kitagiraga uwo kirwanya, maze bamwikubita imbere bamukwena ngo baramuramye.

Abantu bakubise kandi bagacira mu maso h’Igikomangoma gitanga ubugingo, babonye

inkovu zirabagirana, bashaka guhunga kubera ubwiza bwe buhebuje. Ba bandi batoboje

imisumari ibiganza bye n’ibirenge bye, umusirikari wamutoboje icumu mu rubavu, bitegereje

izo nkovu bagira ubwoba bwinshi n’agahinda.

Mu buryo bwihariye, abatambyi n’abatware bibuka ibyabereye i Kaluvari. Bahinda

umushyitsi uvanze n’ubwoba bibutse uko bazunguzaga imitwe yabo, bayobowe na Satani

n’ingabo ze bagatera hejuru bati:“Yakijije abandi none ananiwe kwikiza. Umva ko ari

Umwami w’Abisiraheli, ngaho namanuke ku musaraba, nibwo tumwemera. Yiringiye Imana

avuga ngo ‘Ndi Umwana wayo’, none reka turebe ko imurokora umva ko imukunda! “ 18

Bibuka neza umugani baciriwe n’Umukiza w’abantu banze guha Nyiri uruzabibu ku

mbuto zo mu murima we, bagakubita abagaragu be ndetse bakica Umwana we. Bibuka kandi

n’amagambo bivugiye ubwabo bati: Nyiruruzabibu ‘’azarimbura abo bagaragu babi. ” Mu

cyaha no mu gihano cy’abo bantu b’abahemu, abatambyi n’abatware biboneye ubwabo ibyo

bakoze n’urubanza bazacirwaho. Noneho habaho gutaka nk’uk’ugiye gupfa. Urwo rwamo

rwarutaga rwa rundi bavuzaga bavuga ngo “Mubambe, Mubambe” rwumvikaniraga mu

463

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!