15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

nk’Umugaba w’Umunyambaraga. Ubu bwo ntiyari wa “Muntu w’umunyamibabaro,“wo

kunyweshwa cya gikombe gisharira kandi cy’urukozasoni n’amahano yose, aje ari Umuneshi

mu ijuru no mu isi, kugira ngo acire imanza abazima n’abapfuye. “Indahemuka

n’Umunyakuri”, ashingiye ku butabera, aca imanza kandi akajya ku rugamba. ‘’Kandi ingabo

zo mu ijuru zari zimukurikiye.’‘ 11 Ashagawe n’iteraniro ry’Abamarayika bera batabarika,

mu njyana yo mu ijuru, bahanika indirimbo y’ibyishimo. Ikirere cyose cyuzura urwo

rwererane - Abamarayika ibihumbi cumi ka bihumbi cumi n’ibihumbi ka bihumbi. Nta

karamu y’umwana w’umuntu yabasha gucishiriza ibyo bintu, nta bwenge bw’umuntu upfa

bushobora gutekereza uko umucyo w’ubwiza bwabyo. “Ikuzo rye risesuye ijuru, kandi isi

yuzuye ishimwe ry’abayisingiza. Irabagirana nk’urumuri.” 12 Ubwo igicu gihoraho kizaba

kigeze hafi, ijisho ryose rizabona Umutware w’ubugingo. Noneho ntazaba yambaye ikamba

ry’amahwa muri rwa ruhanga rwe ruziranenge; ahubwo azaba atamirijwe ikamba ry’ubwiza

mu ruhanga ruziranenge. Mu maso he hazaba harabagirana umucyo nk’uw’izuba ryo ku

manywa y’ihangu. ” Kandi ku mwambaro we no ku kibero cye handitse iri zina ngo: “

Umwami ugenga abami n’Umutegetsi ugenga abategetsi. ” 13

Imbere ye, “mu maso ha bose hari hasuherewe;” abahinyuye imbabazi z’Imana bafatwa

n’ubwoba bwo kubura ibyiringiro by’iteka ryose. ‘’Imitima irakuka, kandi amavi yabo

arakomangana..... kandi mu maso habo harasuherwa.’‘Abakiranutsi nabo bahinda umushyitsi

batera hejuru bati: “Ninde ubasha guhagarara adatsinzwe?” Abamarayika bahagarika

indirimbo zabo, habaho umwanya wo guceceka. Hanyuma bumva ijwi rya Yesu avuga ati:

“Ubuntu bwanjye buraguhagije.” Maze mu maso h’abakiranutsi haramurikirwa, kandi

ibyishimo bisaba umutima w’umuntu wese. Nuko abamarayika bongera guhanika indirimbo

mu gihe bari hafi kugera ku isi.

Umwami w’abami amanukira ku bicu, agoswe n’umuriro ugurumana. Ijuru rizingwa

hamwe nk’umuzingo, isi yose ihindira umushyitsi imbere ye, kandi imisozi yose n’ibirwa

bikurwa ahabyo. “Imana yacu iraje kandi ntije bucece, ibanjirijwe n’umuriro ukongora,

ikikijwe n’inkubi y’umuyaga. Ihamagara abo mu ijuru n’abo ku isi, ibahamagarira

gukurikirana urubanza icira ubwoko bwayo.” 14

‘‘Abami batwara iyi si n’ibikomerezwa byayo, abagaba b’ingabo n’abakungu

n’abanyambaraga, abakoreshwa agahato kimwe n’abigenga, bose biroha mu buvumo no mu

bitare byo ku misozi ngo bihishe. Babwira imisozi n’ibitare bati: ” Nimutugweho muduhishe

amaso y’Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami, muduhishe n’uburakari bw’umwana w’intama. ”

Uyu niwo munsi ukaze w’uburakari bwabo: ninde uzawurokoka?’‘ Ibishungero byabo biba

birarangiye. Iminwa ivuga ibinyoma irazibwa. ‘’Urusaku rw’imbunda n’imivurungano

y’intambara birahosha, inkweto zose z’abasirikari zateraga ubwoba, igishura cyose

cyazirinzwe mu maraso, ibyo byose bizatwikwa bikongoke.’‘ Nta kindi cyumvikanaga uretsi

ijwi ritakamba n’iryo kurira no kuboroga. Urwamo rukomeye ruvuye mu kanwa k’abahoze

bakobana rugira ruti: ‘’Umunsi ukomeye w’umujinya w’Uwiteka uraje; ninde ubasha

462

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!