15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

vuba.” 23 Imperuka izaza vuba birenze uko abantu babitekereza. Ingano zizarundanywa maze

bazihambiremo imitwaro ishyirwa mu kigega cy’Imana; urukungu ruzarundwamo ibirundo

rujugunywe mu muriro w’irimbukiro.

Abarinzi bo mu ijuru b’indahemuka ku murimo wabo, bakomeje kuba maso. N’ubwo

itegeko-teka rizaba ryamaze gushyiraho isaha yo gutsemba abakomeza amategeko, abanzi

babo bazatanguranwa n’iryo tegeko, bashaka kwaka intore z’Imana ubugingo bwazo mbere

y’igihe cyagenwe. Nyamara nta n’umwe uzabasha guhita ku barinzi b’abanyambaraga bazaba

bazengurutse buri mwizera wese w’indahemuka. Bamwe bazatabwa muri yombi igihe bazaba

bahunga bava mu mijyi no mu midugudu; ariko inkota zizaba zibanguriwe kubatanyagura

zizavunika maze zigwe hasi nk’ibikenyeri. Abandi bazarwanirirwa n’abamarayika bihinduye

nk’abantu bambariye urugamba.

Mu bihe byose, Imana yagiye yohereza abamarayika baziranenge gutabara no kurokora

ubwoko bwayo. Ibyo biremwa byo mu ijuru byagize uruhare rugaragara mu bikorwa

by’ikiremwamuntu. Bigaragaje bambaye imyambaro irabagirana nk’umurabyo; bagaragaye

kenshi nk’abagenzi bagendagenda baturutse kure. Abamarayika bagendereraga abantu

b’Imana bafite ishusho y’abantu. Bagiye baruhukira mu bicucu by’ibiti nk’abantu bananiwe

mu gihe cya ku manywa. Bakirwaga nk’abashyitsi mu miryango y’abantu. Bakoze

nk’abayobozi bayobora abagenzi mu rugendo. Bakoresheje amaboko yabo gukongeza

umuriro wo ku gicaniro. Bakinguye inzugi za gereza maze bafungura abagaragu b’Uhoraho

bari bazifungiwemo. Bambaye icyubahiro cy’ijuru, baje kubirindura igitare cyari ku

muryango w’igituro cy’Umukiza.

Kenshi na kenshi, abamarayika bajyaga mu materaniro y’abakiranutsi; ndetse basuraga

n’aho inkozi z’ibibi ziteraniye, nk’igihe bajyaga i Sodomu gukora urutonde rw’ibyo bakoraga

kugira ngo barebe ko bamaze kurenga aho kwihangana kw’Imana kugarukiye. Uhoraho

ashimishwa no kubabarira; kandi kubera umubare muto w’abamukorera by’ukuri, akumira

ibyorezo kandi akongera igihe cy’amahoro kuri benshi. Iyo abanyabyaha bacumuye ku Mana

gato, baba bishyizeho umwenda mu bugingo bwabo kuko bashimishijwe no gukerensa

intungane nke kandi bakanazikandamiza.

N’ubwo abatware b’iyi si batabizi, nyamara Abamarayika bajya babasura mu nama zabo

ndetse bakanababera abavugizi. Amaso y’abantu yarababonye; amatwi yabo yumvise

kurarika kwabo; indimi z’abantu zagiye zirwanya ibitekerezo byabo kandi zigahinyura inama

zabo; amaboko y’abantu yakoze ibyo kubasebya no kubarwanya. Mu byumba by’inama no

mu nzu zicirwamo imanza, izo ntumwa mvajuru zagaragaje ko zimenyereye kwifatanya

n’abantu mu mateka yabo; ubwabo bakiyemeza kuburanira abarengana kurenza abarengezi

babo bose bafite ubuhanga buhanitse. Bagiye batahura imigambi mibi kandi bagakoma ibibi

mu nkokora byajyaga kudindiza umurimo w’Imana kandi bigateza umubabaro ukomeye mu

bwoko bw’Imana. Ku isaha cy’ibyago n’amakuba “Umumarayika w’Uhoraho ashinga

ibirindiro ahazengurutse abubaha Imana akabakiza.” 24

455

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!