15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

bari bajugunywe mu itanura ry’umuriro ugurumana? Cyangwa se yaba yaribagiwe Daniyeli

ari mu rwobo rw’intare?

Ariko Siyoni iravuga ati: “Yehova yarantaye, Uwiteka yaranyibagiwe. “Mbese umugore

yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora babasha kubibagirwa,

ariko jye sinzakwibagirwa. Dore naguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi.” 13 Uwiteka

Nyiringabo aravuga ati: “Uzagukoraho, azaba akoze ku mboni y’ijisho ryanjye. “ 14

Nubwo abanzi babo bazabajugunya muri gereza, inkuta z’amakasho ntizizabuza imitima

yabo gusabana na Kristo. Umenya intege nke za buri wese, umenyereye ibigeragezo byose,

arenze cyane ibifite ubushobozi byose byo mu isi; kandi abamarayika bazaza aho bari bonyine

muri za kasho, babazaniye umucyo n’amahoro mvajuru. Gereza izahinduka nk’ingoro ya

cyami; kuko abakungahaye mu kwizera bazaba barimo, kandi inkuta zicuze umwijima

w’icuraburindi zizaboneshwa n’umucyo uvuye mu ijuru nk’igihe Pawulo na Silasi basengaga

kandi bagahimbaza Imana mu gicuku bari mu kasho i Filipi.

Urubanza rw’Imana ruzagera ku bashaka gukandamiza no kurimbura ubwoko bwayo.

Kwihanganira abanyabyaha byatumye abantu batinyuka kugwiza ibicumuro, nyamara

igihano cyabo kizaba giteye ubwoba kuko Imana yabihanganiye igihe kirekire. ‘’Uhoraho

azabahagurukira nk’uko yabigenje ku musozi wa Perasimu, azabarakarira nk’uko yabigenje

mu kibaya cy’i Gibeyoni, bityo azasohoza umugambi we udasanzwe, azarangiza umurimo we

utangaje.’‘ 14 Ku bwo Imana y’inyambabazi, igikorwa cyo guhana abakora nabi ni inzaduka.

“Ndirahiye, niko Uwiteka avuga; sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha.’‘ 15 Uhoraho ni

umunyampuhwe n’umunyebambe, kandi atinda kurakara, yuzuye kugira neza kwinshi

n’ukuri, ababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha. Nyamara kandi ntatsindishiriza na hato

uwo gutsindwa. Uhoraho atinda kurakara, kandi afite imbaraga nyinshi, kandi ntazabura

guhana abagome.’‘ Kubwo gukiranuka kwayo, izakoresha ibihano bikomeye kugira ngo

irinde ubusugire bw’amategeko yayo yakandagiwe n’abantu. Ubukana bw’igihano gitegereje

umugome kizashyirwaho n’Uhoraho hakurikijwe ubutabera bwe. Ishyanga ryakomeje

kwihanganirwa igihe kirekire, rizahabwa igihano cyaryo ari uko rimaze kwuzuza igikombe

cyo gukiranirwa kwaryo imbere y’Imana, hanyuma ribone kunywa ku gikombe cy’umujinya

w’Imana utavanze n’imbabazi.

Ubwo Kristo azaba arangije umurimo we w’ubutambyi mu buturo bwo mu ijuru, uburakari

bukaze buzasukwa ku basenga inyamaswa n’igishushanyo cyayo, bakemera gushyirwaho

ikimenyetso cyayo. Ibyago byagwiriye Abanyegiputa igihe Imana yari hafi gukurayo

Abisirayeli bimeze nk’iteka riteye ubwoba kandi rikakaye rizagwirira isi yose mbere yo

gucungurwa kw’ubwoko bw’Imana. Uwahishuriwe yasobanuye ako kaga gakomeye muri aya

magambo: “Ibisebe bibi kandi biryana byaduka ku bantu bashyizweho ikimenyetso

cy’inyamaswa, bakanaramya igishushanyo cyayo. ” Amazi y’inyanja ahinduka amaraso

nk’ayo umuntu wapfuye, kandi ibifite ubuzima byose byo mu nyanja birapfa. “Maze imigezi

n’amasoko y’amazi bihinduka amaraso. ” Biteye ubwoba kubona uko ibihano bitanganywe

452

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!