15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ishyano! Dore Satani abamanukiye aje arakaye cyane, kuko azi ko igihe cye gisigaye ari

gito.’‘ 11 Ibyatumye habaho uguhamagara kw’iryo jwi ryo mu ijuru biteye ubwoba ! Uko

ibihe bikomeza guhita niko umujinya wa Satani urushaho kwiyongera, kandi mu gihe

cy’amakuba nibwo umurimo we w’ubuhendanyi n’uburimbuzi bwe uzaba ugeze ku

ndunduro.

Bidatinze mu birere by’ijuru hazaduka ibimenyetso bidasanzwe, bigaragaza imbaraga

z’abadayimoni zikora ibitangaza. Imyuka mibi y’abadayimoni izakwira hose mu bami bo mu

isi no mu batuye isi, kugira ngo zibashuke kandi zibakururire gufatanya na Satani mu

ntambara ye iheruka yo kurwanya Leta y’ijuru. Kubwo iyo imyuka mibi, abategetsi

n’abategekwa bazagwa muri ibyo bishuko. Abantu bazahaguruka ubwabo biyite Kristo,

basabe ikuzo no gusengwa bigenewe Umucunguzi w’isi. Bazakora ibitangaza n’ibimenyetso

bikomeye byo gukiza abarwayi kandi bavuge ko bahawe ihishurirwa rivuye mu Ijuru

rihabanye n’ibyo Ibyanditswe bihamya.

Igikorwa gihebuje ibindi mu bushukanyi bukomeye ni uko Satani ubwe azihindura nka

Kristo. Mu gihe kirekire Itorero ryakomeje kwiringira ko Kristo azagaruka akaba amizero

yaryo. Muri icyo gihe cyo gutegereza nibwo Umushukanyi ukomeye aziyerekana ko ariwe

Kristo ugarutse. Mu mpande zose z’isi, Satani aziyereka abantu nk’umutware ukomeye ufite

mu maso harabagirana, azihindura nk’Umwana w’Imana nk’uko Yohana yeretswe mu

Byahishuwe. Ubwiza buzaba bumutamirije buzaba burengeje ibyiza byose amaso y’umuntu

yigeze kubona. Ijwi ry’insinzi rizirangirira mu birere by’ijuru rivuga cyane riti: “Kristo araje,

Kristo araje!” Abantu bose bazapfukamira icyarimwe kumuramya, maze nawe arambure

ukuboko kwe avuge ko abahaye umugisha, nk’igihe Kristo yahaga abigishwa be umugisha

ubwo yari akiri ku isi. Ijwi rye rizaba rituje kandi ryicishije bugufi, rinogeye amatwi.

Azavugana ijwi ry’impuhwe n’imbabazi yerekane ibikorwa by’ubugiraneza n’ukuri mvajuru

mu byo Umukiza yavuzwe; akize abantu indwara, kandi namara kwiyambika imico ya Kristo,

azaherako atangaze ko Isabato yayihinduye akayishyira ku munsi wa mbere w’icyumweru

(Dimanche), maze ategeke abantu bose kuruhuka ku munsi yihereye umugisha. Azatangaza

ko abagikomeje kweza umunsi wa karindwi w’icyumweru batuka izina rya Kristo, igihe

banga gutegera amatwi umucyo n’ukuri batumweho n’abamarayika be. Ubwo nibwo

bushukanyi buhebuje ubundi bwose. Nk’uko abasamariya bayobejwe na Simoni Magusi,

abantu benshi, uhereye ku boroheje ukageza ku bakomeye barangamira ubupfumu bwe

bavuga bati: “Iyi ni imbaraga ikomeye y’Imana. “ 12

Nyamara abantu b’Imana bo ntibazayobywa na byo. Inyigisho z’uwo wiyita Kristo,

ntizizahuza n’izo mu Byanditswe Byera. Imigisha Satani azatanga izakirwa n’abasenga

inyamaswa n’igishushanyo cyayo, ariryo tsinda Bibiliya ivugaho ko rizasukwaho umujinya

ukaze w’Imana.

Ikindi kandi, Satani nta burenganzira afite bwo kwigana uburyo Kristo azagarukamo ku

isi. Umukiza yaburiye abamwizera ko bakwiriye kwirinda icyo gishuko kandi ababwira hakiri

450

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!