15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Abo bakristo ku izina bazaba bageze mu gihe giheruka cy’akaga gakomeye batiteguye,

bazatura ibyaha byabo bihebye, mu ijwi ry’akababaro n’amagambo y’ubwihebe, nyamara

ababi bazaba babaha inkwenene. Kwicuza kwabo kuzaba kumeze nk ‘ukwa Esawu cyangwa

ukwa Yuda. Abakora ibyo, baganyishwa n’ingaruka z’ibicumuro byabo, aho kurizwa

n’icyaha bakoze. Ntibicuza by’ukuri, kuko badatinya gukora ikibi. Bemera ibyaha byabo

kubera gutinya igihano; ariko nkuko byabaye kuri Farawo wa kera, urubanza ruramutse

rukuweho bakongera gusuzugura Imana.

Amateka ya Yakobo aduha nanone ibyiringiro by’uko Imana itazahana abayobejwe,

abageragejwe n’abagambaniwe bakagwa mu cyaha, ariko bakayigarukira bihannye by’ukuri.

N’ubwo Satani ashishikariye kurimbura iryo tsinda, Imana izatuma Abamarayika bayo

kubahumuriza no kubarinda muri icyo gihe cy’akaga. Ingabo z’umwanzi zifite uburakari

bwinshi kandi ziyemeje kurwana inkundura, ibishuko bye biteye ubwoba; ariko amaso

y’Uwiteka ari ku bwoko bwe, kandi amatwi ye ari ku byo basaba. Umubabaro wabo urenze

urugero, ibirimi by’umuriro w’ikome biri hafi kubakongora; ariko Umucuzi azabarura

bameze nk’izahabu yatunganyirijwe mu muriro. Urukundo Imana ikunda abana bayo mu gihe

cy’ibigeragezo bikomeye rufite imbaraga nk’urwo ibakunda mu gihe baguwe neza; nyamara

bakeneye kubanza kunyuzwa mu itanura ry’umuriro; maze iby’isi bigakongoka kugira ngo

ishusho ya Kristo ibone uko irabagiranira muri bo.

Igihe cy’umubabaro n’agahinda kituri imbere kidusaba kugira kwizera gushobora

kwihanganira intege nke, kuzarira n’inzara-kwizera kutazacogora n’ubwo haza ibigeragezo

biteye ubwoba. Igihe cy’imbabazi cyahawe abantu bose kugira ngo bitegure icyo gihe

cy’akaga. Yakobo yatsinze kubera ko yihanganye kandi agafata icyemezo kidakuka. Insinzi

ye ni igihamya cy’imbaraga y’amasengesho ahoraho. Abazashikama mu masezerano y’Imana

nka Yakobo, kandi bakihangana nka we , bazatsinda nk’uko nawe yatsinze. Abadashaka

kureka inarijye, ngo bababarire imbere y’Imana, basenga ubudasiba kandi basaba umugisha

babikuye ku mutima, ntawo bazahabwa. Mbega ngo gukirana n’Imana biramenywa na bake!

Ni bake bigeze kwegurira Imana imitima yabo, bafite ibyifuzo bibatsika kugeza ubwo

imbaraga zibashiramo. Igihe imiraba y’ubwihebe itabonerwa ururimi rwo kuyisobanura

isuma yisuka ku muntu usenga Imana, mbega ukwizera kwa bake gusa ngo kuraba ariko

gukomeza gushikama ku masezerano y’Imana!

Muri iki gihe, abafite kwizera kudashyitse bari mu kaga gakomeye ko gutsindwa

n’ibishuko bya Satani hamwe n’iteka ryo gucecekesha umutimanama. Ndetse n’ubwo

bakwihanganira ikigeragezo bazashengurwa n’umubabaro ukomeye n’agahinda muri icyo

gihe cy’akaga kuko batigeze bimenyereza kwiringira Imana. Amasomo yo kwizera

basuzuguye, bazategekwa kuyiga ku gahato muri icyo gihe cy’umubabaro batakibishobora.

Iki nicyo gihe dukwiriye kwimenyereza ubwacu kugenzura amasezerano y’Imana.

Abamarayika bandika isengesho ryose risenganywe umwete kandi ritaryarya. Ibyaba byiza ni

uko twitandukanya n’ibyo turarikira kuruta gutandukana n’Imana. Ni byiza kuba umutindi

448

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!