15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Igice Cya 39 – Igihe cy’Amakuba

” Icyo gihe kizaba ari igihe cy’amakuba kitigeze kubaho mu bwoko bwawe. Ariko

Mikayeli umutware w’abamarayika, akaba n’umurinzi w’ubwoko bwawe azahagoboka. Nuko

buri wese wo mu bwoko bwawe wanditswe mu gitabo cy’Imana azarokoka.” 1

Igihe ubutumwa bwa Marayika wa gatatu buzaba burangije umurimo wabwo, imbabazi

zizaba zikuwe ku banyabyaha bo mu isi bacumuye. Ubwoko bw’Imana buzaba bushohoje

umurimo wabwo. Buzaba bwarakiriye ‘’imvura y’itumba,’‘ ari byo “guhemburwa guturutse

ku Mwami Imana”, kandi bwiteguye rwose guhangana n’ibigeragezo bibutegereje.

Abamarayika bazaba banyuranamo bava mu ijuru abandi basubirayo. Marayika wari

waratumwe mu isi azagaruka atangaza ko umurimo yari yarahawe awurangije; ko ishungura

riheruka ryamaze kugera ku isi, maze abagaragaje ko ari indahemuka ku mabwiriza y’ijuru

bose bashyizweho “ikimenyetso cy’Imana nzima.” “Nuko Yesu arangize umurimo we wo

gusabira abanyabyaha imbabazi mu buturo bwo mu Ijuru. Azamure ibiganza, avuge n’ijwi

rirenga ati: “Birarangiye;” maze abamarayika baziranenge bose barambike amakamba yabo

hasi ubwo Yesu azatangaza ku mugaragaro ati: “Inkozi y’ibibi yose nigumye ikore ibibi,

n’uwanduye umutima agumye yandure, naho intungane igumye ikore ibitunganye,

n’umuziranenge agumye abe umuziranenge.” 2 Buri wese azaba yamaze guhitamo ubugingo

cyangwa urupfu. Kristo yarangije guhongerera ubwoko bwe, maze akabezaho ibyaha byabo.

Umubare w’abantu be wamaze kuzura; “ubwami, ubutware no gukomera k’ubwami byose

biri munsi y’ijuru, biri hafi kwegurirwa abazaragwa agakiza, kandi Yesu akaba Umwami

w’abami n’Umutware w’abatware.

Yesu agisohoka mu buturo bwera, abatuye ku isi bose batwikirwa n’umwijima. Muri icyo

gihe giteye ubwoba, intungane zigomba kuba imbere y’Imana ikiranuka hatakiriho umuhuza.

Ibyaberaga abanyabyaha inzitizi bizaba byakuweho, kandi Satani wenyine ariwe usigaye

agenga imibereho y’abanze kwihana bose. Kwihangana guhoraho kw’Imana noneho kuzaba

kwarangiye. Abo mu isi bazaba baranze imbabazi z’Imana, bahinyura urukundo rwayo, kandi

basiribanga amategeko yayo. Abagome bazaba barenze urubibi rwo kwihanganirwa;

Umwuka w’Imana banze kumvira, ku iherezo abakurwemo. Ubwo bazaba batamuruweho

ubuntu bw’Imana, ntacyo bazaba bafite kibakingira umugome. Satani azaroha abatuye isi mu

makuba aheruka akomeye cyane. Ubwo abamarayika b’Imana bazarekura imiyaga iteye

ubwoba y’ibyo abantu bararikiye, ibibi byose bizasandara ku isi yose. Isi yose izajya mu

irimbukiro riteye ubwoba kuruta iryabaye kuri Yerusalemu ya kera.

Umumarayika umwe gusa yatsembye abana b’imfura bose b’Abanyayegiputa maze

igihugu cyose gicura umuburogo. Igihe Dawidi yacumuraga ku Mana, abarura ubwoko

bwayo, Umumarayika umwe gusa yaje gutanga igihano cy’icyo cyaha habaho kurimbura

guteye ubwoba. Imbaraga nk’iyo irimbura yakoreshejwe n’ Abamarayika bera igihe Imana

yabaga ibategetse, ni nayo izakoreshwa n’Abamarayika babi, igihe Imana izaba ibyemeye.

443

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!