15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

bashyiragaho kandi akandika igitekerezo cy’ibikorwa bibi cyane bakoraga ku buryo

bitahingutswa imbere y’amaso y’abantu. “Babuloni ikomeye ” yari “yarasinze amaraso

y’intore z’Imana.” Abantu miliyoni nyinshi batotezwaga bahorwa kwizera Imana kwabo

batakiraga Imana ngo ibahorere kuri ubwo butegetsi bwayimuye.

Ubupapa bwari bwarabaye umutware w’abari ku isi utegekesha igitugu. Abami n’abami

b’abami bumviraga amategeko ashyizweho n’umupapa w’i Roma. Imibereho y’abantu, yaba

iy’icyo gihe cyangwa iy’iteka ryose, yasaga naho iri mu maboko ye. Mu binyejana byinshi,

inyigisho z’i Roma zari zaremewe mu bantu benshi kandi mu buryo butaziguye, imihango

yayo yakoranwaga icyubahiro, ndetse n’iminsi mikuru yayo ikubahirizwa n’abantu bose muri

rusange. Abapadiri n’abepisikopi barubahwaga kandi bagashyigikirwa mu buryo busesuye.

Nta gihe cy’icyubahiro, ikuzo n’ububasha birenze ibyo cyigeze kibaho ku Itorero ry’i Roma.

Nyamara “amanywa y’ihangu ubupapa byari bugezemo yari ijoro ry’icuraburindi ku

batuye isi.” 22 - Ibyanditswe Byera byasaga rwose n’ibitazwi atari muri rubanda gusa,

ahubwo no mu bapadiri. Kimwe n’Abafarisayo bo mu gihe cya kera, abategetsi b’abapapa

bangaga umucyo washyira ahagaragara ibyaha byabo. Bamaze gukuraho amategeko y’Imana,

yo remezo ryo ry’ubutungane, bakoresheje ububasha bwabo nta garuriro bafite kandi bakora

ibibi batagira ikibatangira. Ubujura, inyota yo kugira ubutunzi ndetse no kwishyira ukizana

mu gukora ibibi byari byiganje ahantu hose. Ntabwo abantu batinyaga kugira ikibi icyo ari

cyo cyose bakora cyabahesha ubutunzi n’umwanya w’icyubahiro. Ingoro z’abapapa

n’abepisikopi zakorerwagamo ubusambanyi bw’indengakamere. Bamwe mu bepisikopi

bayoboraga itorero bashinjwaga gukora amahano akomeye cyane ku buryo abategetsi batari

abanyedini bihatiye kubakura kuri iyo myanya yabo y’icyubahiro bavuga ko ari abagome

cyane barenze kwihanganirwa. Hashize ibinyejana byinshi Uburayi budatera imbere mu

by’ubumenyi, ubugeni ndetse n’umuco n’ikoranabuhanga. Ubukristo bwari bwaragezweho

no kugwa ikinya mu by’ubwenge n’imico mbonera.

Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanyaroma, imibereho y’abatuye isi yerekanaga mu buryo

butangaje kandi buteye ubwoba gusohora kw’ibyo umuhanuzi Hoseya yahanuye ngo: «

Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge: ubwo uretse ubwenge, nanjye

nzakureka,... ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.”

“Uwiteka afitanye imanza na bene igihugu, kuko kitarimo ukuri, cyangwa kugira neza, haba

no kumenya Imana. Nta kindi gihari keretse kurahira bakica isezerano, no kwica no kwiba,

no gusambana, bagira urugomo, kandi amaraso agasimbura andi maraso.” Hoseya 4:6,1,2. Izo

ni zo zabaye ingaruka zo kwimura Ijambo ry’Imana.

37

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!