15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

bazunga ubumwe n’ingabo za Satani, bamusukeho ibigeragezo kugira ngo bamutandukanye

n’Imana. Ibyo nibitabahira, bazakoresha imbaraga zo kumutinyisha ngo anyuranye

n’umutimanama we.

Ariko igihe cyose Yesu akiri mu buturo bwo mu ijuru asabira umuntu, ijwi ry’Umwuka

Muziranenge riracyumvikana mu mitima y’abayobozi na rubanda. Riracyanakorera no mu

mategeko ya Leta. Iyo bitaza guterwa n’ayo mategeko, isi yacu yajyaga guhinduka amacuho

kuruta uko imeze ubu. N’ubwo benshi mu bategetsi bacu muri iki gihe ari abakozi batiganda

ba Satani, Imana nayo ifite abakozi bayo mu bayobozi b’ibihugu. Umwanzi ashishikariza

abakozi be ngo bashake uburyo bwose bwagwabiza umurimo w’Imana; ariko abayobozi

b’ibihugu bubaha Imana, bakoreshejwe n’abamarayika baziranenge bazaburizamo imigambi

y’abo bantu babi, batarinze kujya impaka. Nuko rero, abantu bake gusa bazifatanya

n’imbaraga z’umwanzi. Intambara y’abanzi b’iby’ukuri izahosha kugira ngo ubutumwa bwa

Marayika wa gatatu bukore umurimo wabwo. Ubwo umuburo uheruka uzatangwa, ijwi ryawo

rizagera mu matwi y’abategetsi b’isi bazaba bakorera Imana batabizi, maze bamwe bo muri

bo bakire uwo muburo bahereko bifatanye n’abantu b’Imana muri icyo gihe cy’akaga.

Umumarayika uzafasha mu kwamamaza ubutumwa bwa Marayika wa gatatu,

azamurikishiriza isi yose ubwiza bwe. Uwo niwo murimo udasanzwe wavuzwe ko uzakwira

isi yose. Itsinda ry’abadiventisiti ryo mu myaka ya 1840 — 1844 ryabaye ukwigaragaza

gukomeye kw’imbaraga z’Imana; ubutumwa bwa Marayika wa mbere bwabwirijwe mu isi

n’abakorerabushake, kandi mu bihugu bimwe na bimwe habaye gukura mu by’idini, aribyo

byagaragajwe n’ivugurura rikomeye ahantu hose uhereye mu kinyejana cya cumi na

gatandatu, ariko umusozo wabyo ugomba kuba itsinda rikomeye rifite umuburo w’ubutumwa

bwa Marayika wa gatatu.

Uwo murimo uzaba umeze nk’uwo ku munsi wa Pentekote. Nk’uko ‘’imvura

y’umuhindo’‘ yatanzwe, igihe Mwuka Muziranenge yasukwaga mu itangira ry’ubutumwa

bwiza, kugira ngo imbuto z’igiciro zabibwe zikure, ni nako no ku iherezo, imvura y’umuhindo

izatangwa kugira ngo yeze imbuto zigiye gusarurwa. “Dushishikarire kumenya, tugire

umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk’umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho

ameze nk’imvura, nk’imvura y’itumba isomya ubutaka. ” “Noneho munezerwe bantu b’i

Siyoni mwe, mwishimire Uwiteka Imana yanyu, kuko ibahaye imvura y’umuhindo ku rugero

rukwiriye, kandi ibavubiye imvura y’umuhindo n’iy’itumba nk’ubwa mbere. ” ” Imana

iravuga iti: Mu minsi y’imperuka, nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose. ” “Icyo gihe

umuntu wese uzatakambira Uwiteka azakizwa. “ 5

Umurimo ukomeye wo kwamamaza ubutumwa bwiza uzarangizanywa imbaraga

zikomeye nk’izawutangije. Ubuhanuzi bwasohojwe mu isukwa ry’imvura y’umuhindo mu

itangira ry’umurimo w’ubutumwa bwiza, buzongera gusohora ku iherezo ryabwo mu gihe

cyo gusukwa kw’imvura y’itumba. Ibi nibyo bihe byo guhemburwa, Intumwa Petero

yayerekezagaho ubwo yavugaga ati: ” Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu

441

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!