Umwuka W'Imijyi Ibiri
Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge. Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.
Umwuka W'Imijyi Ibiri zabyo. Ntabwo bazatekereza ku nyungu zabo zishira cyangwa ngo bite ku cyubahiro, cyangwa ku magara yabo. Nanone ubwo ishuheri yo kubarwanya n’agasuzuguro bizabageraho, bamwe kubwo kuzurwa n’agahinda, bihebe, bitegure kuvuga cyane bati: “Iyo tuba twaramenye ingaruka z’amagambo yacu, tuba twaricecekeye.” Bazaba bagoswe n’amakuba impande zose. Satani azabateza ibigeragezo bikaze cyane. Umurimo bazaba barakoze uzagaragara ko wari urenze ubushobozi bwabo. Bazakangishwa gutsembwaho burundu. Ishyaka ryabateraga gukora rizayoyoka; nyamara kandi, ntibazasubira inyuma na hato. Nuko nibumva nta handi bategereje ubufasha, bazahungira k’Ushobora byose ngo abongerere imbaraga. Bazibuka ko amagambo bavuze atari ayabo, ahubwo ko yari ay’Uwabasabye gutanga umuburo. Imana yabashyize ukuri mu mitima yabo kandi ntibashobora guhangara kutabutangaza. Ibigeragezo nk’ibyo byageze ku bantu b’Imana no mu myaka yashize. Wycliffe, Huss, Luther, Tyndale, Baxter, Wesley, basabye ko inyigisho zose zigenzurishwa Bibiliya kandi bahamya ko biteguye kureka ikintu cyose Bibiliya iciraho iteka. Abarwanyaga abo bagabo babyumvise bazabiranywa n’uburakari bwaka nk’umuriro; ariko abandi ntibigeze batinya kwatura ukuri kw’ibyo bizera. Mu bihe binyuranye byaranze amateka y’itorero, igihe cyose cyagiye kirangwa n’ukuri kwacyo kwihariye, gukwiranye n’abantu b’Imana babaga bariho muri icyo gihe. Buri kuri gushya kwagiye kugira abakwanga n’abakurwanya; ababaga bagize umugisha wo kurasirwa n’umucyo w’ukuri bagezemo, barageragezwa kandi bagategwa imitego. Imana itanga ukuri kwihariye ko gutabara ubwoko bwayo. Ninde wahangara kwanga kubutangaza? Imana itegeka abagaragu bayo gutanga irarika riheruka ry’imbabazi zayo ifitiye abari ku isi. Ntibashobora gukomeza guceceka mu gihe imitima irimbukira mu byaha. Intumwa za Kristo ntizizita ku ngaruka zizabageraho. Bagomba gusohoza inshingano yabo, ibisigaye bakabiharira Imana. Ubwo abanzi b’iby’ukuri bazaba bakomeje gukaza umurego, abagaragu b’Imana bazahagarika umutima; kuko bizaba bimeze nk’aho aribo bateje ako kaga. Ariko umutimanama wabo n’Ijambo ry’Imana bizabahamiriza ko mu byo bakora nta kosa ririmo; kandi n’ubwo ibigeragezo bizaba bigikomeje,bazahabwa imbaraga yo kubyihanganira. Imvururu zizakomeza kwiyongera no gukara cyane, ariko kwizera n’ubutwari by’abubaha Imana bizarushaho gukura. Ubuhamya bwabo buzaba ari ubu ngo: ” Ntitwahangara kugoreka Ijambo ry’Imana, ntitwabasha kugabanya ku mategeko yayo yera; ngo twigishe ko hari umugabane umwe w’ingenzi, hakaba n’uwundi udafite agaciro kugira ngo dukunde twemerwe n’ab’isi”. Imana yacu dukorera, ibasha kudukiza. Yesu yatsinze abatware bo mu isi; none ni kuki twatinya iyi si, kandi yaramaze gutsindwa? Uko akarengane kaba kameze kose, ni ingaruka z’ihame rizakomeza kubaho mu gihe cyose Satani azaba akiriho n’igihe cyose ubukristo buzaba bugifite imbaraga ikomeye. Nta muntu ushobora gukorera Imana atabanje ubwe kwishyirisha ku rutonde rw’ingabo zihanganye n’ubutware bw’umwijima. Abamarayika babi bazamugabaho igitero, bahurujwe n’uko avuvunuye umunyago mu biganza byabo. Abantu babi bashinjwa n’icyitegererezo cye, 440
Umwuka W'Imijyi Ibiri bazunga ubumwe n’ingabo za Satani, bamusukeho ibigeragezo kugira ngo bamutandukanye n’Imana. Ibyo nibitabahira, bazakoresha imbaraga zo kumutinyisha ngo anyuranye n’umutimanama we. Ariko igihe cyose Yesu akiri mu buturo bwo mu ijuru asabira umuntu, ijwi ry’Umwuka Muziranenge riracyumvikana mu mitima y’abayobozi na rubanda. Riracyanakorera no mu mategeko ya Leta. Iyo bitaza guterwa n’ayo mategeko, isi yacu yajyaga guhinduka amacuho kuruta uko imeze ubu. N’ubwo benshi mu bategetsi bacu muri iki gihe ari abakozi batiganda ba Satani, Imana nayo ifite abakozi bayo mu bayobozi b’ibihugu. Umwanzi ashishikariza abakozi be ngo bashake uburyo bwose bwagwabiza umurimo w’Imana; ariko abayobozi b’ibihugu bubaha Imana, bakoreshejwe n’abamarayika baziranenge bazaburizamo imigambi y’abo bantu babi, batarinze kujya impaka. Nuko rero, abantu bake gusa bazifatanya n’imbaraga z’umwanzi. Intambara y’abanzi b’iby’ukuri izahosha kugira ngo ubutumwa bwa Marayika wa gatatu bukore umurimo wabwo. Ubwo umuburo uheruka uzatangwa, ijwi ryawo rizagera mu matwi y’abategetsi b’isi bazaba bakorera Imana batabizi, maze bamwe bo muri bo bakire uwo muburo bahereko bifatanye n’abantu b’Imana muri icyo gihe cy’akaga. Umumarayika uzafasha mu kwamamaza ubutumwa bwa Marayika wa gatatu, azamurikishiriza isi yose ubwiza bwe. Uwo niwo murimo udasanzwe wavuzwe ko uzakwira isi yose. Itsinda ry’abadiventisiti ryo mu myaka ya 1840 — 1844 ryabaye ukwigaragaza gukomeye kw’imbaraga z’Imana; ubutumwa bwa Marayika wa mbere bwabwirijwe mu isi n’abakorerabushake, kandi mu bihugu bimwe na bimwe habaye gukura mu by’idini, aribyo byagaragajwe n’ivugurura rikomeye ahantu hose uhereye mu kinyejana cya cumi na gatandatu, ariko umusozo wabyo ugomba kuba itsinda rikomeye rifite umuburo w’ubutumwa bwa Marayika wa gatatu. Uwo murimo uzaba umeze nk’uwo ku munsi wa Pentekote. Nk’uko ‘’imvura y’umuhindo’‘ yatanzwe, igihe Mwuka Muziranenge yasukwaga mu itangira ry’ubutumwa bwiza, kugira ngo imbuto z’igiciro zabibwe zikure, ni nako no ku iherezo, imvura y’umuhindo izatangwa kugira ngo yeze imbuto zigiye gusarurwa. “Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk’umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk’imvura, nk’imvura y’itumba isomya ubutaka. ” “Noneho munezerwe bantu b’i Siyoni mwe, mwishimire Uwiteka Imana yanyu, kuko ibahaye imvura y’umuhindo ku rugero rukwiriye, kandi ibavubiye imvura y’umuhindo n’iy’itumba nk’ubwa mbere. ” ” Imana iravuga iti: Mu minsi y’imperuka, nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose. ” “Icyo gihe umuntu wese uzatakambira Uwiteka azakizwa. “ 5 Umurimo ukomeye wo kwamamaza ubutumwa bwiza uzarangizanywa imbaraga zikomeye nk’izawutangije. Ubuhanuzi bwasohojwe mu isukwa ry’imvura y’umuhindo mu itangira ry’umurimo w’ubutumwa bwiza, buzongera gusohora ku iherezo ryabwo mu gihe cyo gusukwa kw’imvura y’itumba. Ibi nibyo bihe byo guhemburwa, Intumwa Petero yayerekezagaho ubwo yavugaga ati: ” Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu 441
- Page 398 and 399: Umwuka W'Imijyi Ibiri w’ikuzimu u
- Page 400 and 401: Umwuka W'Imijyi Ibiri icyo gitambo
- Page 402 and 403: Umwuka W'Imijyi Ibiri Nka ya mazi y
- Page 404 and 405: Umwuka W'Imijyi Ibiri intungane zap
- Page 406 and 407: Umwuka W'Imijyi Ibiri k’Umucamanz
- Page 408 and 409: Umwuka W'Imijyi Ibiri amafuti ateje
- Page 410 and 411: Umwuka W'Imijyi Ibiri nyakuri bushy
- Page 412 and 413: Umwuka W'Imijyi Ibiri Abantu bose b
- Page 414 and 415: Umwuka W'Imijyi Ibiri Uwiteka Imana
- Page 416 and 417: Umwuka W'Imijyi Ibiri rero, mureke
- Page 418 and 419: Umwuka W'Imijyi Ibiri n’aho bemer
- Page 420 and 421: Umwuka W'Imijyi Ibiri Muri ubwo buh
- Page 422 and 423: Umwuka W'Imijyi Ibiri babayeho bata
- Page 424 and 425: Umwuka W'Imijyi Ibiri iyo myanzuro
- Page 426 and 427: Umwuka W'Imijyi Ibiri bushushanywa
- Page 428 and 429: Umwuka W'Imijyi Ibiri 420
- Page 430 and 431: Umwuka W'Imijyi Ibiri wabyo. Nubwo
- Page 432 and 433: Umwuka W'Imijyi Ibiri yo. Kandi no
- Page 434 and 435: Umwuka W'Imijyi Ibiri Azihanganira
- Page 436 and 437: Umwuka W'Imijyi Ibiri bigoranye, nt
- Page 438 and 439: Umwuka W'Imijyi Ibiri ubushobozi bw
- Page 440 and 441: Umwuka W'Imijyi Ibiri Ukuri n’iku
- Page 442 and 443: Umwuka W'Imijyi Ibiri w’Imana aza
- Page 444 and 445: Umwuka W'Imijyi Ibiri Igice Cya 38
- Page 446 and 447: Umwuka W'Imijyi Ibiri kutabashyeshy
- Page 450 and 451: Umwuka W'Imijyi Ibiri bihanagurwe n
- Page 452 and 453: Umwuka W'Imijyi Ibiri Ubu hariho im
- Page 454 and 455: Umwuka W'Imijyi Ibiri “Yakiranye
- Page 456 and 457: Umwuka W'Imijyi Ibiri Abo bakristo
- Page 458 and 459: Umwuka W'Imijyi Ibiri ishyano! Dore
- Page 460 and 461: Umwuka W'Imijyi Ibiri bari bajuguny
- Page 462 and 463: Umwuka W'Imijyi Ibiri kunywa.”
- Page 464 and 465: Umwuka W'Imijyi Ibiri Ubwoko bw’I
- Page 466 and 467: Umwuka W'Imijyi Ibiri Igice Cya 40
- Page 468 and 469: Umwuka W'Imijyi Ibiri bagirira nabi
- Page 470 and 471: Umwuka W'Imijyi Ibiri nk’Umugaba
- Page 472 and 473: Umwuka W'Imijyi Ibiri mihanda y’i
- Page 474 and 475: Umwuka W'Imijyi Ibiri “Abo wampay
- Page 476 and 477: Umwuka W'Imijyi Ibiri ry’imibabar
- Page 478 and 479: Umwuka W'Imijyi Ibiri Igice Cya 41
- Page 480 and 481: Umwuka W'Imijyi Ibiri Abungeri gito
- Page 482 and 483: Umwuka W'Imijyi Ibiri mbona nta mun
- Page 484 and 485: Umwuka W'Imijyi Ibiri Igice Cya 42
- Page 486 and 487: Umwuka W'Imijyi Ibiri ayicayeho, ak
- Page 488 and 489: Umwuka W'Imijyi Ibiri n’imbaga ni
- Page 490 and 491: Umwuka W'Imijyi Ibiri yari yashyize
- Page 492 and 493: Umwuka W'Imijyi Ibiri n’iry’ama
- Page 494 and 495: Umwuka W'Imijyi Ibiri Muri uwo Murw
- Page 497: Dutegereje Imperuka
Umwuka W'Imijyi Ibiri

zabyo. Ntabwo bazatekereza ku nyungu zabo zishira cyangwa ngo bite ku cyubahiro,

cyangwa ku magara yabo. Nanone ubwo ishuheri yo kubarwanya n’agasuzuguro

bizabageraho, bamwe kubwo kuzurwa n’agahinda, bihebe, bitegure kuvuga cyane bati: “Iyo

tuba twaramenye ingaruka z’amagambo yacu, tuba twaricecekeye.” Bazaba bagoswe

n’amakuba impande zose. Satani azabateza ibigeragezo bikaze cyane. Umurimo bazaba

barakoze uzagaragara ko wari urenze ubushobozi bwabo. Bazakangishwa gutsembwaho

burundu. Ishyaka ryabateraga gukora rizayoyoka; nyamara kandi, ntibazasubira inyuma na

hato. Nuko nibumva nta handi bategereje ubufasha, bazahungira k’Ushobora byose ngo

abongerere imbaraga. Bazibuka ko amagambo bavuze atari ayabo, ahubwo ko yari

ay’Uwabasabye gutanga umuburo. Imana yabashyize ukuri mu mitima yabo kandi

ntibashobora guhangara kutabutangaza.

Ibigeragezo nk’ibyo byageze ku bantu b’Imana no mu myaka yashize. Wycliffe, Huss,

Luther, Tyndale, Baxter, Wesley, basabye ko inyigisho zose zigenzurishwa Bibiliya kandi

bahamya ko biteguye kureka ikintu cyose Bibiliya iciraho iteka. Abarwanyaga abo bagabo

babyumvise bazabiranywa n’uburakari bwaka nk’umuriro; ariko abandi ntibigeze batinya

kwatura ukuri kw’ibyo bizera. Mu bihe binyuranye byaranze amateka y’itorero, igihe cyose

cyagiye kirangwa n’ukuri kwacyo kwihariye, gukwiranye n’abantu b’Imana babaga bariho

muri icyo gihe. Buri kuri gushya kwagiye kugira abakwanga n’abakurwanya; ababaga bagize

umugisha wo kurasirwa n’umucyo w’ukuri bagezemo, barageragezwa kandi bagategwa

imitego. Imana itanga ukuri kwihariye ko gutabara ubwoko bwayo. Ninde wahangara kwanga

kubutangaza? Imana itegeka abagaragu bayo gutanga irarika riheruka ry’imbabazi zayo ifitiye

abari ku isi. Ntibashobora gukomeza guceceka mu gihe imitima irimbukira mu byaha.

Intumwa za Kristo ntizizita ku ngaruka zizabageraho. Bagomba gusohoza inshingano yabo,

ibisigaye bakabiharira Imana.

Ubwo abanzi b’iby’ukuri bazaba bakomeje gukaza umurego, abagaragu b’Imana

bazahagarika umutima; kuko bizaba bimeze nk’aho aribo bateje ako kaga. Ariko

umutimanama wabo n’Ijambo ry’Imana bizabahamiriza ko mu byo bakora nta kosa ririmo;

kandi n’ubwo ibigeragezo bizaba bigikomeje,bazahabwa imbaraga yo kubyihanganira.

Imvururu zizakomeza kwiyongera no gukara cyane, ariko kwizera n’ubutwari by’abubaha

Imana bizarushaho gukura. Ubuhamya bwabo buzaba ari ubu ngo: ” Ntitwahangara kugoreka

Ijambo ry’Imana, ntitwabasha kugabanya ku mategeko yayo yera; ngo twigishe ko hari

umugabane umwe w’ingenzi, hakaba n’uwundi udafite agaciro kugira ngo dukunde

twemerwe n’ab’isi”. Imana yacu dukorera, ibasha kudukiza. Yesu yatsinze abatware bo mu

isi; none ni kuki twatinya iyi si, kandi yaramaze gutsindwa?

Uko akarengane kaba kameze kose, ni ingaruka z’ihame rizakomeza kubaho mu gihe

cyose Satani azaba akiriho n’igihe cyose ubukristo buzaba bugifite imbaraga ikomeye. Nta

muntu ushobora gukorera Imana atabanje ubwe kwishyirisha ku rutonde rw’ingabo

zihanganye n’ubutware bw’umwijima. Abamarayika babi bazamugabaho igitero, bahurujwe

n’uko avuvunuye umunyago mu biganza byabo. Abantu babi bashinjwa n’icyitegererezo cye,

440