15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

rwo gupfa. Ku rundi ruhande, itegeko ry’Imana ryerekeye umunsi w’ikiruhuko Umuremyi

yashyizeho, ugomba gukurikizwa kandi ukerekana umujinya w’Imana uri kubagomera

amategeko yayo.

Ikibazo gishingiye aha, umuntu wese ukandagira itegeko ry’Imana abikoreye kugira ngo

yumvire amategeko y’abantu, bizaba bihwanye no kwakira ikimenyetso cy’inyamaswa; azaba

yemeye kwifatanya n’ubundi bubasha yihitiyemo aho kumvira Imana. Umuburo uturutse mu

ijuru ni uyu ngo: “Umuntu wese uramya cya gikoko n’ishusho yacyo, agashyirwa ikimenyetso

cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza, azanywa ku nzoga idafunguye ari yo burakari

bw’Imana, yasutse mu gikombe cy’umujinya wayo.” 3

Nyamara nta n’umwe uzagerwaho n’umujinya w’Imana keretse igihe azaba amaze kubona

amahirwe yo kumenya ukuri mu ntekerezo no mu bwenge bwe, maze akakwanga. Hari abantu

benshi batarigera babona amahirwe yo kumva ukuri kudasanzwe ko muri iki gihe. Ntibigeze

bahabwa umucyo w’ukuri ku ihame ryo gukomeza itegeko rya kane. Usoma imitima kandi

akarondora intekerezo zose ntazarekera mu buyobe umuntu wese wifuza kumenya ukuri ku

byerekeye intambara ikomeye. Itegeko ryo kuruhuka ku munsi muhimbano ntawe

rizatungura. Umuntu wese azahabwa umucyo uhagije kugira ngo abashe kwifatira icyemezo

ubwe adahubutse.

Isabato izaba ikigeragezo gikomeye cyo kumvira, kuko ari yo shingiro nyakuri

ry’intambara ikomeye. Ubwo ikigeragezo giheruka kizagera ku bantu, nibwo hazabaho

itandukaniro hagati y’abakorera Imana n’abatayikorera. Ubwo kuruhuka ku Isabato

y’ikinyoma mu rwego rwo gukurikiza itegeko rya leta, binyuranyije n’itegeko rya kane,

bikazaba ari indahiro yo kuyoboka ububasha burwanya itegeko ry’Imana, kuruhuka ku

Isabato y’ukuri mu rwego rwo gukomeza amatageko y’Imana, ni igihamya cyo kumvira

Umuremyi. Igihe inteko imwe y’abantu yemeye ikimenyetso cyo kumvira ubutegetsi bw’isi,

izahabwa ikimenyetso cy’inyamaswa, indi nteko y’abantu bahisemo impano yo kuyoboka

ubutegetsi bwo mu ijuru ishyirweho ikimenyetso cy’Imana.

Kugeza n’ubu, ababwiriza ukuri k’ubutumwa bwa marayika wa gatatu bakomeje gufatwa

nk’abaca ibikuba basanzwe. Ubuhanuzi bwabo buvuga ko hari igihe Leta Zunze Ubumwe za

Amerika zizabangamira umudendezo mu by’idini, Leta n’itorero byifatanyirize hamwe

kurenganya abakomeza amategeko y’Imana, maze ubwo butumwa buhindurwa nk’ubudafite

ishingiro n’ubudafite agaciro. Byakomeje kuvugwa ko nta na rimwe icyo gihugu kizigera

gihakana uko cyahoze kuva kera, ko kizakomeza kuba ku isonga ryo guharanira umudendezo

mu by’idini. Ariko igihe itegeko ryo guhatira abantu kuruhuka ku munsi wa mbere

w’icyumweru (Dimanche) rizahungabanya ahantu hose, ibyo abantu benshi bashidikanyije

igihe kirekire kandi bakanga kubyizera bizaba nk’ibibasatiriye, maze ubuhanuzi bwo mu

butumwa bwa Marayika wa gatatu bugire ingaruka butigeze bugira mbere hose.

Igihe cyose Imana yagiye ituma abagaragu bayo kwamagana icyaha mu batuye isi ndetse

no mu itorero. Ariko abantu bifuza kumva ibinogeye amatwi, maze ntibishimire kumva ukuri

437

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!