15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Igice Cya 38 – Umburo Uheruka

“Hanyuma y’ibyo mbona Marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware

bukomeye isi imurikirwa n’ubwiza bwe. Arangurura ijwi rirenga ati; Iraguye, iraguye

Babuloni ikomeye ! ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose

n’ibisiga byose bihumanya kandi byangwa. Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti: “Bwoko

bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no

ku byago byawo. “ 1

Iyi mirongo irerekeza ku gihe cyo kugwa kwa Babuloni nk’uko kwatangajwe na Marayika

wa kabiri mu Byahishuwe 14 ku murongo wa 8, uko kugwa kwayo kugomba kongera

gutangazwa kandi hakiyongeraho urudubi rw’ibibi byose biboneka mu matinda anyuranye

agize Babuloni, uhereye igihe ubwo butumwa bwatangarijwe bwa mbere mu mpeshyi

y’umwaka w’1844. Aha herekana ishusho iteye ubwoba y’idini mu isi. Uko abantu bakomeza

kwanga ukuri, niko n’ubwenge bwabo burushaho gucura umwijima, imitima yabo ikinangira

kugeza ubwo bahinduka akahebwe. Uko basuzugura amagambo y’imbuzi Imana

yabatumyeho, niko bazakomeza gusiribanga rimwe mu mabwiriza yayo yerekeranye

n’amategeko icumi yayo, kugeza n’igihe barenganyirije abayakomeza. Kristo yahinduwe

ubusa kubwo gusuzugura Ijambo rye n’ubwoko bwe. Kubwo kwakira inyigisho z’iby’imyuka

y’abadayimoni, amatorero yiyambuye ibyabazitiraga mu by’idini, maze kwizera mu by’idini

bihinduka umwitero wo gutwikiriza gukiranirwa kwabo. Kwizera ibyo imyuka mibi

byakinguriye imyuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni, nicyo gituma abamarayika babi

baziganza mu matorero.

Muri icyo gihe cyo gusohozwa k’ubuhanuzi kuri Babuloni hazavugwa aya magambo:

“Kuko ibyaha byawo byarundanyijwe bikagera mu ijuru”, kandi Imana yibutse gukiranirwa

kwawo.” 2 Babuloni yageze ku rugero rwo gukiranirwa kwayo, none kurimbuka kwayo

kuregereje. Nyamara kandi, Imana iracyafite ubwoko bwayo bukiri muri Babuloni; mbere

y’uko Babuloni icirwaho iteka, indahemuka z’Imana zikiyiri muri Babuloni zizahamagarirwa

kuyisohokamo kugira ngo zidafatanya nayo mu bibi byayo, maze bigatuma basangira no ku

byago byayo. Aho niho hazumvikana umuburo ushushanywa na marayika umanuka avuye

mu ijuru, isi yose ikarabagiranishwa n’ubwiza bwe, maze mu ijwi rirenga kandi rikomeye

agashyira ku mugaragaro ibyaha bya Babuloni. Ubwo butumwa bwumvikanye mu irarika

rigira riti: “Bwoko bwanjye nimuwusohokemo”. Ayo matangazo arasongera ubutumwa bwa

Marayika wa gatatu gufatanyiriza hamwe kuburira buheruka abatuye isi.

Isi igiye kuzagera mu gihe cy’akaga gateye ubwoba. Amahanga yose yo ku isi yifatanyirije

hamwe kurwanya amategeko y’Imana, azatanga itegeko ry’uko abantu bose, “abakomeye

n’aboroheje, abakire n’abakene, imbata

n’ab’umudendezo”, bazagendera ku migenzo y’itorero yo kuruhuka ku Isabato

y’ikinyoma. Abatazumvira iryo tegeko bazanwa n’ubutegetsi, hanyuma bacirwe urubanza

436

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!