15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

w’Imana azabashe kuzitwibutsa mu gihe cy’akaga. Dawidi yaravuze ati, “Nabikiye ijambo

ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho. “ 9

Abarangamiye ibizahoraho bakwiriye kwirinda ibibatera gushidikanya. Inkingi

zishyigikiye ukuri nazo zizagotwa. Ntibyashoboka kuba aho udahura n’imvugo isesereza

n’inyigisho ziyobya, zo gushidikanya n’ibyorezo byo muri iki gihe cy’ubuhemu. Satani afite

ibishuko bya buri rwego rwose rw’abantu. Ategesha abatarize amashyengo cyangwa

amazimwe, naho ku abize akabateza impaka mu bya siyansi n’intekerezo z’ubucurabwenge

agamije gutuma Ibyanditswe Byera bitiringirwa cyangwa biteshwa agaciro. Ndetse no ku

rubyiruko rudafite ubumenyi buhagije, abateramo gushidikanya ku byerekeye amahame

shingiro ya Gikristo. Kandi ubwo buhemu bw’urubyiruko budafite ishingiro, bugira ingaruka.

Benshi batangira kunenga kwizera kwa ba Sekuru no guheza Mwuka baherwa ubuntu. Benshi

bari barasezeranye mu mibereho yabo kuzubaha Imana no kubera ab’isi imigisha, bagasigara

bagengwa no gukiranirwa. Abiringira bose intekerezo zuzuyemo ubwibone bwa muntu kandi

bakiyumvamo ko bashobora gusobanura ubwiru bw’Imana maze bakibwira ko bagera ku kuri

batabikesha ubwenge mvajuru, bene abo bafatirwa mu mitego ya Satani.

Ubu turiho mu gihe gikomeye cy’amateka y’iyi si. Iherezo rya benshi riri hafi kugera.

Imibereho yacu y’ahazaza ndetse n’agakiza k’abandi bantu bishingiye ku guhitamo kwacu

kwa none. Dukeneye kuyoborwa na Mwuka w’ukuri. Uwizera Kristo wese akwiriye kwibaza

atya ati, “Mana yanjye urashaka ko nakora iki ?’‘ Dukeneye kwicishiriza bugufi imbere

y’Uwiteka, twiyiriza ubusa kandi dusenga, kandi tukigana Ijambo ry’Imana umwete mwinshi,

cyane cyane dutekereza ku bijyanye n’urubanza. Tugomba kugira umwete wo kugira

ubumenyi bwimbitse mu by’Imana. Nta gihe na gito dufite cyo gupfusha ubusa. Ibyaduka

bikomeye biratugose; turi mu gikingi Satani yishimira. Ntimuhunikire yemwe barinzi

bashyizweho n’Imana; kuko umwanzi abasatiriye, ahora arekereje ngo igihe cyose mushobora

gucika intege cyangwa muhunyiza, abagwe gitumo maze abahindure umuhigo we.

Benshi bashukwa no gutekereza uko bagaragara imbere y’Imana. Barishimagiza kuko

badakora ibibi, ariko bakibagirwa kureba ibikorwa by’indashyikirwa n’ibyo ubugwaneza

Imana ibasaba, nyamara bakaba barabyirengagije ntibabikore. Ntibihagije kuba ibiti byo mu

murima w’Imana. Bagomba gukora icyo Imana ibatezeho ari byo kwera imbuto. Imana

izababaza impamvu yatumye badakora ibyiza bashoboraga gukora babishobojwe n’ubuntu

bwayo. Mu bitabo byo mu ijuru handitswemo ko ari ibiti by’imburamumaro birumbaraye mu

murima. Nyamara, iby’iryo tsinda ry’abameze batyo ntibiragera aho biba akahebwe. Imana

y’Inyarukundo iracyararika abo bose bahinyuye imbabazi zayo kandi bakirengagiza ubuntu

bwayo muri aya magambo: “Usinziriye we, kanguka, uzuke, Kristo abone uko akumurikira,

mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi”. 10

Ubwo igihe cy’ishungura kizaba kigeze, abagize Ijambo ry’Imana umuyobozi w’ubugingo

bwabo bazagaragara. Mu gihe cy’impeshyi, ntushobora gutandukanya ibiti bihorana ibibabi

bitoshye n’ibindi biti; ariko iyo umuyaga w’urugaryi uhindukiye, ibiti by’amababi atoshye

434

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!