15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Azihanganira bamwe kandi bahirwe kugira ngo umugambi we ujye mbere, abandi abateze

ibyago, maze abemeze ko Imana ari yo ibateje ako kaga.

Igihe yiyereka abana b’abantu nk’umuvuzi ukomeye ushobora kubakiza indwara zabo

zose, azateza indwara n’ibyorezo kugeza aho imidugudu n’ibirorero bisigara ari amatongo

n’ibidaturwa. Na magingo aya ari ku murimo we. Satani arateza impanuka n’ibyorezo mu

nyanja no ku butaka, umuriro wa kirimbuzi, umuraba ukaze, imyuzure, inkuba, imiyaga

y’ishuheri, kubura epfo na ruguru, ibishyitsi hirya no hino kandi mu buryo bwinshi, imbaraga

ze ziri ku murimo.

Yararika umwero w’ubutaka, maze inzara n’ubwihebe bigakurikiraho. Ahumanya

umwuka wo mu kirere, maze abantu ibihumbi byinshi bakarimbuka. Ibyo byago bizarushaho

kwaduka ku isi kandi ari nako birimbura. Kurimbuka kuzaba ku bantu no ku nyamaswa. “Isi

iri mu cyunamo ihindutse amatongo, koko isi irononekaye ihindutse amatongo, izarimbukana

n’ibikomerezwa byayo. Isi yandavujwe n’abayituye, koko bishe amategeko y’Uhoraho,

ntibubahirije amateka ye, bishe n’Isezerano rihoraho yagiranye na bo.” 3

Kandi uwo mushukanyi ruharwa azumvisha abantu ko abakorera Imana ari bo bateje ibyo

byago. Itsinda ry’abarakaje Ijuru rizashinja abubahiriza amategeko y’Imana ko aribo

nkomoko y’ibyo byago byose, bahore babahindura abagome. Hazavugwa ko abantu

bagomeye Imana bica isabato yo ku munsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche); kubwo ibyo,

icyo cyaha cyateje ibyorezo, bikazahagarara ari uko umunsi w’icyumweu umaze guhatirwa

abantu bose; kandi ko abakomeza gushyigikira itegeko rya kane baba batesheje umunsi

w’icyumweru icyubahiro cyawo, ndetse ko bahungabanya umutekano mu gihugu, kuko

bakibuza umugisha w’Imana kandi bakadindiza ubukungu bwacyo. Icyo kirego cya kera

cyarezwe umugaragu w’Imana kizabyutswa kandi n’impamvu zizaba ari zimwe: “Maze

Ahabu abonye Eliya aramubwira ati: Mbega ni wowe n’umuruho wateje Isirayeli ? Eliya

aramusubiza ati, “Erega si jye wateje Isirayeli umuruho, ahubwo ni wowe n’inzu ya so kuko

mwaretse amategeko y’Uwiteka mugakurikira Baali.” 4 Ni bwo abantu bazazabiranywa

n’uburakari babitewe n’amazimwe babwiwe, maze bibasire abagaragu b’Imana nk’uko ba

bahakanyi bo mu Bisirayeli bibasiye Eliya.

Imbaraga ikora ibitangaza yigaragariza mu myuka mibi y’abadayimoni izibasira

abahisemo kumvira Imana kuyirutisha abantu. Abavugana n’imyuka mibi y’abadayimoni

bazatangaza hose ko yatumwe n’Imana kwemeza abatemera kuruhuka ku Cyumweru no

kubemeza ikosa ryabo, babahamirize ko amategeko y’igihugu akwiriye gukomezwa

nk’amategeko y’Imana. Bazaganyishwa cyane n’ubugome bukabije bwamamaye ku isi kandi

bashyigikire ubuhamya bw’abigisha b’amadini buvuga ko kuba ibya mwuka byaracogoye

cyane byatewe no kuzirura Icyumweru. Isi yose izarakarira bikomeye abazaba banze

kwemera ubwo buhamya bwatanzwe.

Imikorere ya Satani muri aya makimbirane aheruka yo kurwanya ubwoko bw’Imana,

ntaho itandukaniye n’iyo yakoresheje atangira intambara ikomeye mu ijuru. Yavugaga ko

426

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!