15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

yo. Kandi no muri iki gihe, akomeje gukorera mu itorero kugira ngo asohoze imigambi ye

nk’uko yabikoze mu gihe cya kera. Amadini yo muri iyi minsi yanze gutegera amatwi ukuri

kwahuranyije ko mu Byanditswe Byera, maze muri uko kurwanya uko kuri, bahitamo

ubusobanuro n’uruhande bituma babiba kandi bagakwiza imbuto z’ubuhakanyi. Kwihambira

ku mafuti y’ubupapa yo kudapfa kwa roho no gukomeza gutekereza k’umuntu nyuma

y’urupfu, bashenye uruzitiro rwabakingiraga ibishuko batezwa n’imyuka y’abadayimoni.

Inyigisho zivuga ibyo kubabazwa by’iteka ryose, zatumye benshi bareka kwizera Bibiliya.

Kandi nk’uko itegeko rya kane risaba abantu, byagaragaye ko kweza umunsi wa karindwi

ariwo Sabato ari umutwaro; kandi nk’inzira imwe rukumbi yo guhunga umurimo badashaka

gukora, benshi mu bigisha bahamya ko amategeko y’Imana atakibagenga. Nuko rero

amategeko y’Imana bakayakuranaho n’Isabato. Igihe umurimo wo kuvugurura Isabato

ugikomeje, uko gukuraho amategeko y’Imana bahunga itegeko rya kane, bizakwira ku isi

yose. Inyigisho z’abayobozi bakuru b’amadini zugururiye amarembo ubuhakanyi, imyuka

y’abadayimoni, no gusuzugura amategeko yera y’Imana; kandi abo bayobozi bafite uruhare

ruteye ubwoba muri ubwo buhakanyi buri mu itorero rya Gikristo.

Ibiramambu abo bantu bitwaza ko uko kwihutira gukwirakwiza iryo yononekara ry’imico

y’abantu riterwa no kudakomeza itegeko ryo kuruhuka ku munsi wa mbere w’icyumweru

wahimbwe “Isabato ya gikristo” kandi guhatira abantu bose kuwukomeza bizanoza imico

mbonera mu bantu. Icyo gitekerezo cyiganje cyane cyane muri Amerika, aho inyigisho

z’Isabato y’ukuri zari zarabwirijwe cyane. Aha rero inyigisho zo kwirinda nk’umwe mu

migabane y’ikubitiro kandi y’ingezi yo kuvugurura imibereho myiza y’abantu, zafatanyijwe

n’itsinda ry’abaruhuka ku Cyumweru, maze abavugira icyumweru bigaragaza ubwabo ko

bakora kugirango baharanire inyungu za rubanda; maze abanze kwifatanya na bo muri uwo

mugambi, bakaregwa ko ari abanzi bo kwirinda n’ivugurura. Ariko bitewe n’uko itsinda

ryashyizeho izo nyigisho z’ibinyoma ryikingiriza imirimo myiza, ibyo ntibituma ikosa

lidakomeza kuba ikosa. Dushobora kujijisha tuvangavanga uburozi n’ibyokurya byiza, ariko

ntiduhindura kamere yabwo. Ibinyuranye n’ibyo, biba ari akaga gakomeye iyo ibyo

bititaweho. Kuvanga ikinyoma n’ukuri guhagije kugira ngo abantu bacyemere ni umwe mu

mitego ya Satani. Abayobozi b’itsinda riruhuka ku Cyumweru bashobora kwiyita abavugizi

b’ibyo abantu bakeneye, bitanyuranya n’amahame ya Bibiliya; ariko kandi mu byo bavuga

hakubiyemo inyigisho zivuguruza amategeko y’Imana, niyo mpamvu abagaragu b’Imana

batabasha kwifatanya n’abo. Nta na kimwe bakwishingikirizaho ngo kibabashishe gusimbuza

amategeko y’Imana ay’abantu.

Binyuze muri ubu buyobe bukomeye bw’uburyo bubiri: kudapfa k’ubugingo

n’ubuziranenge bw’umunsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche), Satani azaboneraho

kugusha abantu mu bishuko bye. Igihe icya mbere ari ishingiro ryo gusenga imyuka

y’abadayimoni, icya kabiri cyo kivana abantu ku Mana kikabunga na Roma. Abaporotesitanti

bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nibo bazafata iya mbere mu kurambura uamaboko

yabo bagafatana mu biganza n’imyuka y’abadayimoni; bazanyura hejuru y’umworera ngo

424

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!