15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

bagira icyo bageraho. Niba amategeko y’Imana atakibagenga, kuki kuyacumura bitera

ubwoba ? Ibyo abantu batunze ntibyagira umutekano. Abantu batwara abaturanyi babo ibyabo

ku ngufu, umunyambaraga niwe waba umukire kurusha abandi. Ubuzima bw’umuntu nta

gaciro bwazongera kugira. Indahiro mu gihe cyo gusezerana kw’abashakanye ntabwo

yakomeza kurinda imibereho y’umuryango. Ufite ububasha, aramutse abishatse, yajyana

umugore wa mugenzi we ku ngufu. Itegeko rya gatanu, nk’uko irya kane byagenze,

ryakurwaho. Abana ntibatinya kwica ababyeyi babo, baramutse bifuza kunezeza imitima yabo

yononekaye. Ibihugu byateye imbere mu majyambere, byahinduka indiri y’ubujura

n’ubwicanyi; kandi amahoro, ikiruhuko n’umunezero, byashira ku isi.

Inyigisho zivuga ko abantu babatuwe ku kwitondera amategeko y’Imana zaciye intege

imbaraga z’ibya mwuka, maze zikingura urugi rw’umuraba w’ubugome wisuka ku isi.

Kutagendera ku mategeko, kwaya no kwiyonona, bitwirohaho nk’umuyaga wa serwakira. Mu

muryango, Satani arimo gukora. Ibendera rye rishinzwe no mu ngo z’abavuga ko ari

Abakristo. Hari ishyari, gushinjanya ibinyoma, kwishushanya, ubuhemu, isumbwe,

ubugambanyi, kutiringirana no gukunda irari.

Amahame n’inyigisho by’iyobokamana, byose byari bikwiriye kuba urufatiro

rw’imibanire myiza, bimeze nk’ikirundo gisukuma kigiye kuriduka. Abicanyi ruharwa iyo

bashyizwe muri gereza kubera ubugome bwabo, bahora bahabwa impano kandi bakitabwaho

nk’aho bahemberwa ibyiza bagezeho. Imico yabo n’ubugome bwabo byaramamajwe cyane.

Itangazamakuru rishyira ku mugaragaro ingeso z’abantu mu buryo burambuye, bityo

bigatuma n’abandi binjira muri ibyo bikorwa by’uburiganya, ubujura n’ubwicanyi; maze

Satani akanezezwa n’uko ageze ku nsinzi yo kubajyana mu irimbukiro. Ingeso yo gukunda

ibibi, kutamenya kwitegeka, ubwiyongere bukabije bwo kwiyandarika n’ubugome bw’uburyo

bwose bikwiriye gutuma abubaha Imana bose bakangukira kwibaza igikwiriye gukorwa ngo

bahangane n’umuraba w’ikibi. Inkiko zica imanza zuzuyemo ruswa. Abategetsi

bashishikajwe n’inyungu zabo, no gukunda kwishakira ibibanezeza. Kutirinda byahumye

intekerezo za benshi, bituma Satani abona uko abigarurira. Abanyamategeko baratandukira,

bahabwa ruswa , maze bakarindagira. Ubusinzi, inzika, gukunda iby’isi, ishyari no kubura

ubunyangamugayo mu buryo bwose, ni byo byiganje muri bamwe mu bashinzwe gushyiraho

amategeko. ‘’Ubutabera bwabaye akahebwe, kuko ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana

ntikubasha kwinjira.’‘ 2

Gukiranirwa n’umwijima mu bya mwuka byariho mu gihe cyo kwikuza kwa Roma byari

ingaruka ntakuka zo gukuraho Ibyanditswe Byera; ariko se ni hehe mu mucyo w’ubutumwa

bwiza, mu gihe cy’umudendezo mu by’idini, dusanga impamvu y’ubuhemu bwiganje,

kwanga amategeko y’Imana, n’ingaruka yo kwangirika? Kuko Satani atagishobora kubohera

abantu munsi y’ubutware bwe abahisha Ibyanditswe Byera, yitabaza ubundi buryo kugira ngo

asohoze umugambi we udahinduka. Gusenya ukwizera gushingiye muri Bibiliya bimufasha

kugera ku mugambi we wo kuyirimbura nayo ubwayo. Iyo yinjiza imyizerere ivuga ko

amategeko y’Imana atakigenga abantu, aba ashaka kubatera kuyagomera nk’aho ari injiji kuri

423

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!