15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

bushushanywa n’inyamaswa isa n’ingwe.” Nuko inyamaswa y’amahembe abiri itegeka

abatuye ku isi kurema igishushanyo cy’inyamaswa, maze itera bose aboroheje n’abakomeye,

abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso

cy’inyamaswa.” 12 Byagaragaye neza ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari ububasha

bushushanywa n’inyamaswa ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama, kandi ko ubu

buhanuzi buzasohozwa igihe Leta Zunze ubumwe za Amerika zizahatira abantu kuruhuka ku

munsi wa mbere w’icyumweru (Sunday), nk’ikimenyetso kidasanzwe kiranga gukomera kwa

Roma. Ariko muri uko kuramya ubupapa, Leta Zunze ubumwe za Amerika ntizaba iri

yonyine. Ibyo Roma yakoresheje mu bihugu yari yarigaruriye bizaba bitarashiraho burundu.

Na none ubuhanuzi bwavuga ko Roma izongera kugarurirwa ububasha bwayo. ” Nuko mbona

umwe mu mitwe yayo usa n’ukomeretse uruguma rwica; ariko urwo ruguma rwayishe

rurakira. Abari mu isi bose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira”. 13 Gukomereka uruguma

rwica, bisobanura gutsindwa k’ubupapa mu mwaka wa 1798. Umuhanuzi aravuga ati

“hanyuma y’ibyo, rwa ruguma rwica rwarakize, maze abantu bose bo ku isi bakurikira iyo

nyamaswa bayitangarira.’‘ Pawulo yerekana yeruye ko ‘uwo mwana wo kurimbuka

azakomeza kubaho kugeza Yesu agarutse. Hafi y’iherezo ry’ibihe, azashyira ahagaragara

imirimo ye y’ubushukanyi. Kandi Umuhishuzi yerekana ubupapa aravuga ati “Abari mu isi

bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy’ubugingo”. Ari mu isi ya

kera no mu ya none, ubupapa buzahabwa ikuzo binyuze mu kuruhuka ku Cyumweru

byerekana nta gushidikanya ububasha bw’itorero Gatolika ry’i Roma.

Guhera hagati y’ikinyejana cya cumi n’icyenda, abigaga iby’ubuhanuzi muri Leta zunze

ubumwe za Amerika, batanze ubu buhamya ku isi yose. Ibyo tubona byaduka mu isi muri iki

gihe, byerekana ko ibyahanuwe biri bugufi gusohora. Abigisha b’Abaporotesitanti, bahamya

ko kuruhuka ku munsi wa mbere w’icyumweru (Sunday) byategetswe n’Imana, nyamara

bakabura ibihamya mu Byanditswe Byera, nk’abayobozi b’ubupapa, bahimbye ibitangaza

kugira ngo bimure itegeko ry’Imana. Amagambo akomeje kwemeza ko iteka ry’Imana riri ku

bantu bagomera itegeko ryo kuruhuka Isabato-Cyumweru (Icyumweru sabato), yatangiye

gukurikizwa. Kandi imyigishirize ihatira abantu kuruhuka ku Cyumweru ubu iramenyerezwa

kandi yahawe intebe.

Ubugizi bwa nabi n’ubucakura bw’Itorero Gatolika ry’i Roma buratangaje. Rishobora

kugenzura ibizaba. Rikoresha igihe cyaryo neza, rireba uko amatorero y’Abaporotesitanti

aryunamira igihe yemera Isabato y’ibinyoma, kandi rikaba ryitegura kuzayihatira umuntu

wese nk’uko ryakoze mu myaka ya kera. Abirengagiza umucyo w’ukuri, bazitabaza abo biyita

ko bafite ubushobozi bwo kuba batagikora icyaha, bagamije gushyira hejuru ibyo bihimbiye

ubwabo. Uburyo biteguye kwifashisha itorero ry’Abaporotesitanti muri uwo murimo ni ibintu

bitabagoye. Ninde usobanukiwe cyane n’uko bagenza abanze kumvira itorero kuruta

abayobozi b’ubupapa ?

Itorero Gatolika ry’i Roma hamwe n’amashami yaryo yose ku isi, bakoze gahunda imwe

ikomeye, bagamije guharanira inyungu z’ubupapa. Milioni nyinshi z’abizera bo mu bihugu

418

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!