15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

babayeho batagira Ijambo ry’Imana kandi bataramenya ukuri, amaso yabo yari ahumye,

ibihumbi byinshi by’abantu bafatiwe mu mitego ya Roma, batabona ikigoyi batezwe mu nzira

banyuramo. Muri ibi bihe, amaso ya benshi arimo ibikezikezi bitewe n’intekerezo z’abantu

zinyuranye ari byo “bumenyi bw’ibinyoma,“ntibabasha kugenzura imitego, maze

bakayigenderamo nk’aho bamaze guhinduka impumyi. Imana yagenwe ko ubwenge

bw’umuntu bufatwa nk’impano yahawe n’Umuremyi we, kandi bugakoreshwa mu guharanira

ukuri no gukiranuka; ariko igihe ubwibone no kwikuza bishyizwe imbere, maze abantu

bakarata inyigisho zabo kuzirutisha Ijambo ry’Imana, ubwenge bwabo buzangiza ibintu

byinshi kurusha ubujiji bwabo. Uko niko ingirwabwenge bwo muri iyi minsi butesha agaciro

ukwizera kwa Bibiliya, buhinduka igihamya gitegura inzira zo kwemera ubupapa

n’imigenzereze yabwo yose, nk’uko ubujiji bwo mu gihe cy’umwijima bwugururiye

amarembo kwikuza kwa Roma.

Mu bikomeje gukorwa mu ikangura ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibigo

n’ibindi bikorwa by’itorero byitabaza inkunga ya Leta, kandi Abaporotesitanti bakomeje

kugera ikirenge mu cy’ubupapa. Ibirenze ibyo, bugururira amarembo ubupapa kugira ngo

bugire ikuzo muri Amerika y’Abaporotestanti, iryo bwari bwaraburiye mu Burayi. Ikindi

cyahaye ingufu zikomeye iryo kangura, ni umugambi w’ibanze wo gushyiraho itegeko ryo

kuruhuka ku munsi wa mbere w’icyumweru — ukaba ari umugenzo ukomoka i Roma, kandi

wemerwa nk’ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa Roma. Ni umwuka w’ubupapa, ukomoka mu

migenzo y’abapagani, wo gukomeza imigenzo y’abantu aho gukomeza amategeko y’Imana -

winjijwe mu matorero y’Abaporotesitanti, maze ukayatera gukora umurimo umwe n’uwo

abaramya ku munsi wa mbere w’icyumweru , aribyo ubupapa bwakoze mbere yabo.

Niba umusomyi yifuza gusobanukirwa n’uburyo buzakoreshwa mu minsi ya vuba,

akwiriye gusoma amateka y’ibyakozwe na Roma mu binyejana byashize. Niba ashaka

kumenya uko ubupapa n’ubuporotesitanti bifatanyije bizagenza abanga gukurikiza inyigisho

zabo, narebe umwuka Roma yakoresheje yanga Isabato n’abayikomeza.

Amateka yaciwe n’abami, imyanzuro y’inama z’abayobozi bakuru b’itorero,

n’amabwiriza yatanzwe n’itorero bishyigikiwe n’ubutegetsi bw’isi, nibwo bwari uburyo

umunsi w’ibirori by’abapagani wahabwagamo umwanya w’icyubahiro mu itorero rya

Gikristo. Itegeko ryo guhatira abantu kuruhuka ku munsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche)

ryashyizweho bwa mbere n’Umwami Konsitantine mu mwaka wa 321 nyuma ya Kristo. Iryo

teka ryasabaga ko abatuye mu mudugudu bose baruhuka ku ‘’munsi wahariwe gusenga

izuba’, ariko rikemerera abaturage bo mu byaro gukomeza imirimo yabo y’ubuhinzi. N’ubwo

ryari itegeko rya gipagani, ryashyizweho umukono kandi ritangazwa n’Umwami w’abami

Konstantine, amaze kwitirirwa ubukristo.

Amaze kubona ko itegeko ry’Umwami ridahagije kuba ryasimbura ububasha bw’Imana,

Ewusebiyusi(Eusebius), umwepisikopi mukuru w’i Kayisariya, washakaga kwemerwa

n’ibikomangoma, kandi akaba inshuti idasanzwe n’umujyanama wa Konsitantine, yatanze

414

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!